Imikino

Ruhago nyarwanda:Mu ishyirahamwe ry’umupira w’àmaguru mu Rwanda Ferwafa ishyamba si ryeru bamwe mubanyamuryango barasaba ko Komite nyobozi y’inzibacyuho iseswa hakaba amatora.

Uko imyaka ishira indi igataha mu ishyirahamwe ry’umupira w’àmaguru mu Rwanda Ferwafa hakomeza kubudikamo igicu kikabundikira umucyo,bityo bigaha icyuho abaniga umupira w’amaguru.Gukingirana ikibaba bivuye ku mbaraga z’uwaganiwe Ferwafa n’uwamugabiye bikomeje kuzana ikibazo gikomeye mu mupira w’amaguru mu Rwanda.Uwagabiwe agamije kubaka umupira w’amaguru mu Rwanda,ariko we akaza gushishoza ahereye ku bihugu byateye imbere mu mupira w’amaguru ntamaraho kabili.Uburero muri Ferwafa hacitsemo ibice hariho ba ntiteranya,ba batanturukaho,ba bucye kabili,ba n’ibashaka bayihe uwo bashaka kuko n’ubundi amatora n’umuhango.Nta somo ribaho ngo ritange inzira yafasha uwariwe wese kugira impinduka.Umupira w’amaguru ukundwa na benshi ,ariko uriho uragenda ugira n’abawureka burundu.Urugero uvuye mubuyobozi bwa Ferwafa ntasubira kujya kuri stade .Uwavuye k’ubuyobozi bw’ikipe nawe n’uko ntiyongera kureba umukino n’umwe.
Izi n’ingero zimaze kugaragara ko uvuye mu mupira w’amaguru mu Rwanda abasa nk’aho atuye umuzigo ukomeye.

Me Gasarabwe Claudine usabirwa kweguzwa na Komite nyobozi y’inzibacyuho ayoboye (photo archives,)

Umwe mubayobora ikipe y’Akarere kamwe iri mucyiciro cya mbere aganira n’ikinyamakuru ingenzi news paper, ingenzinyayo com na ingenzi rw yanze ko dutangaza amazina ye kubera umutekano we,twamuhaye izina rya Jean.Tuganira Jean yagize ati kuba mu mupira w’amaguru mu Rwanda n’uguceceka ati “urugero” nkanjye ngirwa Perezida w’ikipe nari umukandida rukumbi.Ubu abanyamuryango b’ikipe ntabwo mbahamagara mu nama ngo bitabire kuko badashaka gutanga umusanzu.Ferwafa nayo umuntu abariwe watoranijwe agahabwa Ferwafa ahawe abo atazi bazakorana.Ibi rero bidindiza umupira w’amaguru mu Rwanda cyane ko benshi baba bashyizwe mubyo batazi.Ikindi hariho abavaho bataragera kuri stade n’umunsi n’umwe ngo barebe n’iyo kipe bitwa ko bavuyemo bajya muri Ferwafa.
Ingenzi ubona umuti aruwuhe kugirengo Ferwafa uyigabiwe akore neza?
Jean umuti n’uko hajyaho amatora hakiyamamaza abantu kandi nabo bamaze igihe mu mupira w’amaguru.
Ingenzi hariho amakuru avugako bamwe muri mwe musabako Komite nyobozi y’inzibacyuho iseswa hakaba amatora?Jean byo turabyifuza ariko ntabwo duhuza.
Ingenzi n’iki usaba abayobora amakipe bagenzi bawe? n’iki usaba abasifuzi ko ari nabwo shampiyona igitangira usoze ugura ubutumwa uha abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda?
Jean reka mpere ku bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda nibakunde amakipe yabo bayashyigikire kuko amafaranga yinjira ikipe yakiriye arayifasha.Abasifuzi nibareke kurya ruswa kuko imunga umupira w’amaguru.Bagenzi banjye ndabakangurira guhuriza hamwe tukava mukigare cya naka na runaka basenya ruhago nyarwanda.
Ndasaba itangazamakuru rya sports guha agaciro amakipe yo mu ntara ,kuko bose bajyayo aruko Rayon sports yahakiniye,naho ikipe zindi ntibajya bazireba.Itangazamakuru mudufashe kuzamura urwego rw’umupira w’amaguru kuko n’imwe rwego rwumvikana cyane.
Mugihe bamwe mubanyamuryango ba Ferwafa basabako Komite nyobozi y’inzibacyuho iseswa mbere y’amatora ya 2027,hariho abandi bigira bitanturukaho bigakomeza kuzana induru.
Muri Ferwafa hariho abifuza
ko Komite nyobozi y’inzibacyuho iyobowe na Me Gasarabwe Claudine iseswa mbere y’uko amatora ateganyijwe muri Mutarama 2027 aba.Hano hanze hakaba hariho amakuru avugako Me Gasarabwe Claudine nawe akomanga hirya no hino ngo yegurirwe Ferwafa.
Ibi bije mu gihe hagikomeje kwibazwa ku miyoborere y’umupira w’amaguru mu Rwanda n’uruhare rw’abanyamuryango mu gufata ibyemezo bireba urwego ruyobora uyu mukino.
Abifuza ko iyi komite iseswa vuba bavuga ko bitagomba gutegereza amatora ateganyijwe muri Mutarama 2027. Icyakora, impamvu zihariye zituma basaba ko iseswa n’ingamba bifuza ko zafatwa ntiziramenyekana neza.Kugeza ubu, hakenewe kumenya umubare nyakuri w’abanyamuryango bashyigikiye iki cyifuzo, impamvu bagishingiraho ndetse n’igisubizo cy’ubuyobozi bw’abatanga umuyobozi wa Ferwafa kuri iki kibazo.
Ese Komite nyobozi y’inzibacyuho ikwiye gukomeza kuyobora kugeza ku matora ateganyijwe muri Mutarama 2027, cyangwa abanyamuryango bafite impamvu zatuma iseswa mbere y’icyo gihe?
Icyo ari cyo cyose, icyemezo kizafatwa kigomba gushingira ku mategeko n’amabwiriza agenga Ferwafa, ku nshingano z’abanyamuryango no ku nyungu z’umupira w’amaguru mu Isesengura kuki Ferwafa ntawukirangiza manda?Utanga uyobora Ferwafa nakure abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda mugihirahiro hashingiwe ku nyungu rusange.Nk’ubu shampiyona 2026/2027 yaratangiye,ariko ikipe 18 ziyikina uretse enye gusa izindi zishobora kutazabasha kujya gukina.mu ntara cyangwa izaho nazo ngo zize gukina n’izo mu Mujyi wa Kigali.Umunyamabanga mukuru wa Ferwafa nawe ngo hariho abayobora amwe mu makipe batangiye kurebana ay’ingwe.Ibibazo byugarije umupira w’amaguru mu Rwanda bimaze kurenga urugero.Abo bireba nimwe abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bahanze amaso ngo mubikemure.
Hakizimana Elie

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *