Inzoga z’inkorano zikomeje gushyira ubuzima bw’abanyarwanda mu kaga Ministeri y’ubuzima n’iy’ubutegetsi bw’igihugu zirebera.

Impande zitandukanye z’u Rwanda iyo uzizengurutse usanga buri munyarwanda yuzuye agahinda gashingiye ku bintu byinshi,ariko ibya mbere agutura nibi bikurukira.Leta yaciye u Rwanda gakondo rwa Gihanga,ica ikigage gakondo cya gihanga iduteza ibivamahanga none byatumaze.Inkuru yacu iri mu turere umunani muri mirongo itatu tugize u Rwanda.Akarere ka Burera ubwo twari mu Rugarama mu isoko ryaho twaganiriye n’abaturage.

Inzoga z'ibikwangari zica abazinyweye
Inzoga z’ibikwangari zica abazinyweye

Ubwo twatangiraga tubabaza ku mibereho yabo bavugiye rimwe bagira bati “Turiho nabi birenze urugero Havugimana Thadeo niwe twatangiriyeho.ingenzi witwa nde?Nitwa Havugimana Thadeo.ingenzi hano mu karere ka Burera muhagaze gute mu mibereho rusange? Havugimana imibereho ihagaze nabi kuko icyambere ubucuruzi bwaratunaniye ,kuko kera twahingaga ibihingwa ngandurarugo bikadutunga none twashyizwe mu makoperative turashonje,ikindi Leta yaciye inzoga gakondo za gihanga twasanga abasogokuruza none baduteje ibikwangari.ingenzi nonese inzoga z’ibikwangari zivahe?kuki muzinywa?

 

Zirakemangwa ubuziranenge
Zirakemangwa ubuziranenge

Havugimana inzoga z’ibikwangari zengwa mu buryo buteye agahinda kuko usanga ikigo cya Leta cyaramuhaye icyangombwa we akaba yarenze u Rwanda akarumanika uje aka arirwo amwereka ,naho akiyegera ubwo burozi ubunyeye arasara ntiyoga abyumba amatana.Uyu ureba n’umwana wavutse 1998 ariko reba wagirengo afite imyaka ijana.Ingenzi n’iki mwasaba inzego z’ubuyobozi zishinzwe ubuzima ? Havugimana icyambere n’uko Ministri w’ubutegetsi bw’igihugu Musabyimana Jean Claude yashyiraho amabwiriza kuva ku Isibo kugera ku karere bakarwanga izi nzoga.Ministeri y’ubuzima nayo igashyiramo ingufu zo kurengera abaturage.Izi nzoga nimbi cyane.Nyiraminani nawe twaramwegereye. turaganira.Ingenzi uratangira utwibwira nicyo ukora?Nitwa Nyiraminani nd’umujyanama w’ubuzina.ingenzi murwego rw’ubuzima byifashe gute? Nyiraminani byifashe nabi kuko uburwayi bukomeje kwiyongera kubera inzoga z’ibikwangari kuko abo zimaze kurusha ingufu bararwara,rimwe na rimwe ugasanga nta n’ubwisungane mu kwivuza bafite.

Uburyo benga kambuca
Uburyo benga kambuca

Ibirero bikagorana cyane iyo barembeye mu ngo.Umwe mubakora irondo ry’umwuga mu isoko rya Rugarama mu karere ka Burera tuganira we yanze ko dutangaza amazina ye kubera umutekano we ariko yagize ati “twe iyo twamenye ahakorerwa inzoga z’inkorano tukabitangira raporo bamwe mu bayobozi babaka ruswa bakaziyerurutsa bakajya kuzifata bakanazibura kuko babamenyesheje igikorwa kizakorwa,nuwuzumva bafashe nukora batabiziranyeho.Urugendo twarukomereje mu karere ka Nyabihu.Umwe k’uwundi ntawudafite agahinda ko guca urwagwa rwa bitoke bakabazanira ibikwangari.Habyarimana afite imyaka mirongo irindwi nirindwi.Yadutangarijeko leta yazanye uburyo bwiswe ubwa kizungu kandi ataribwo . Habyarimana we aragira ati”hano mu karere ka Nyabihu n’ubwo twabujijwe guhinga ibihingwa ngandurarugo,ariko igitangaje usanga abavuga rikijyana benga ibigage ukibaza. ahavuye amasaka benzemo icyo kigage bikagushobera.Mudutabsrize.Akarere ka Rutsiro mu cyahoze ari Komine Kayove.

Babwita ubushera kandi ataribwo ubunyweye bumutera isereri
Babwita ubushera kandi ataribwo ubunyweye bumutera isereri

Rwamanywa Stanislas afite imyaka mirongo itanu nicyenda we tuganira yagize ati “Jyewe mfite urutoke nenze u Rwanda gakondo Gitifu w’Akagali na Dasso baramfunga,ariko abenga ibikwangali ntacyo babatwara.Ucuruza ibikwangali yanze ko mfata amashusho,yanga ko ntangaza amazina ye kubera umutekano we.Tuganira yagize ati “ntabwo ndi mukuru cyane ntanubwo ndi muto cyane kuko mfite imyaka mirongo ine nitatu.Navutse tunywa urwagwa ntawe rwangije.Navutse tunywa ikigage ntawe cyangije none izi nzoga n’ubwo nzicuruza nimbi.Akarere ka Nyarugenge igice cya Biryogo hacuruzwa Kambuca.Abasilamu bamwe bayinywa yarabishe.Kambuca bavugako nta buziranenge igira ariko iracuruzwa.Umwe mubo imaze kuzengereza aganira n’ikinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo com yagize ati”Wallah Kambuca ntayinyweye ntabwo nasinzira.Umwe mubayobozi bo mu karere ka Nyarugenge tuganira yanze ko amazina ye yatangazwa kubera umutekano we.Twamubajije ku kibazo cya Kambuca.Asubiza yagize ati “Jyewe imbaraga zanjye ntizemerewe kujya aho banywera Kambuca kuko nka Nyabugogo hatangiwe raporo ntacyakozwe.Ubwo rero abankuriye nibafata ingamba zo kuzica zizacika. Akarere ka Rwamagana ahahoze Ari Komine Bicumbi ahitwa i Karenge inzoga z’inkorano ziganjeyo.Nkurunziza Raphael we yemeye kuganira n’itangazamakuru.Ingenzi witwa nde ukora iki?nitwa Nkurunziza Raphael nd’umuturage wahano i Karenge nkaba mfite urutoke ariko sinakwenga umutobe,sinatara urwagwa ngo ibyo bya kera byaraciwe batuzanira izo mu macupa none zamaze abaturage.Urwego rushinzwe ubuzima ntacyo rukora ngo rurengere rubanda Ingenzi ubona biterwa n’iki kugirengo bace urwagwa gakondo? Nkurunziza Raphael byatewe n’uko abategetsi aribo bashinga izo nganda zenga ibikwangali.

Guverinoma niyo ihanzwe amaso guca inzoga z'inkorano Ministri w'intebe Dr Ngirente Eduard (photo archives)
Guverinoma niyo ihanzwe amaso guca inzoga z’inkorano Ministri w’intebe Dr Ngirente Eduard (photo archives)

Ingenzi mu karere ka Nyamasheke.Ahitwa mu Ityazo.Ikinyamakuru Ingenzi cyahuye n’ikibazo kuko inzoga z’inkorano zihagararirwa n’inzego z’ubuyobozi kongera iz’umutekano.Umuturage twaganiriye ntabwo twari gutangaza izina rye kubera umutekano we.Icyo twabonye n’uko benshi mubanywa inzoga z’inkorano bemerewe nabi.Akarere ka Kamonyi ko gafite ingamba nka Ngufu ya Kazungu yo abazinywa barasarangutse.Bishenyi benga ikigage ntaho berekana bakuye amasaka.Alphone Rukundo atanga ubuhamya ko ikigage cyengerwa bishenyi yakinyweye kikamumena umutwe.Akarere Huye . Ikinyamakuru Ingenzi twigeze kubagezaho uko Umurenge wa Huye habaye indiri y’inziga z’inkorano.Ubuyobozi bw’Akarere bwahakuye Gitifu buhazana undi witwa Migabo Vital nawe wavuzweho ko yarafite abazenga muri cyarwa sumo,Mpare bakagabana amafaranga.Akarere ka Kirehe.Uwitije Francoise yatangarije ikinyamakuru Ingenzi ko Leta yirengagije ubwiza bw’urwagwa gakondo bazana izo bise iz’inganda none zishe abanyarwanda.Igihe cyose humvikana inzoga z’inkorano zishe abaturage.Inzoga yitwa Umunezero yavuzweho kwica abaturage.Mu karere ka Gicumbi naho ikigage cyavuzweho ko cyishe abaturage.Ntarwego na rumwe rushobora kugira icyo rutangaza ku nzoga zadutse z’inkorano.Aha niho hibazwa uko zizacika bikayoberana?abandi bakibaza niba Leta izemera kugarura inzoga gakondo? Ushinzwe kureberera rubanda niwe uhanzwe amaso.

MUSABYIMANA Jean Claude Minisitiri wa MINALOC[PHOTO Archive]
Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *