Akarere ka Kamonyi:Ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro irimbukiro ry’abatuye Rukoma

Hirya no hino mu gihugu hacukurwa amabuye y’a gaciro atandukanye , mu murenge wa Rukoma mu karere ka Kamonyi ni hamwe mu hacukurwa amabuye yo mubwoko bwa etain (itini)na gasegereti.

Ubu bucukuzi bwa mabuye i Rukoma ni bumwe mu bwakunze kuvugwaho ko bukorwa mu kajagari bigateza ipfu zitandukanye,aho ibirombe bigwira abacukuzi hakabura gikurikirana kuko babikora mu buryo butemewe buzwi nk’abahebyi

Ubwo twasuraga ibirombe bicukura amabuye y’agaciro biherere mu kagali Ka Bugoba Umurenge wa Rukoma aha herutse gupfira abacukuzi babiri kuri 25Werurwe2023 bikagirwa ibanga twasanze igice kimwe bita ko ngo cyafunzwe n’inzego zibifite mu nshingano ni kindi gice gicukurwamo na kampani SRMC Ltd ya Mbarushimana Baptiste .ku murongo wa telefone twifuje ku menya icyo uyu Mbarushimana avuga ku mfu zahato na hato ziboneka mu ifasi ye ati:”Ngewe mfite ibyangombwa ahubwo mubaze uwitwa Kanyamanza Cloude bakunze Kwita Daniel kuturi niwe muhembyi ninaho abapfuye bapfiriye”nyamara uyu Mbarushimana Baptiste aherutse gufungwa akurikiranyweho urupfu rw’umucukuzi w’amabuye y’agaciro ,umurambo we wari wabonetse ku birombe bye bigacyekwa ko haba harabayeho uruhare rwa SRMC Ltd kampani abereye umuyobozi,aha hanumvikanyemo ifungwa rya Tadeé Tuyizere

Twahamagaye Daniel kuri Telefone uwo witwa Kuturi nawe ati”ngewe iby’amabuye nabivuyemo mwabaza abafite kampani”.
Nyamara mu makuru yizewe twahawe n’umwe mubayobozi ba kagali ka Bugoba avuga ko uyu Daniel kuturi koko acukura amabuye mu buryo butemewe kandi ko abantu baherutse gupfa baguye mu birombe bikorerwamo na Daniel

Mubuhamya twahawe na banyabugoba bavuga ko kwitana bamwana ku bacukuzi bwa mabuye ‘gukunda byinshi,urwango n’ubugome aribyo bitiza umurindi abahebyi bikanateza ibyago .
Bati “abantu barapfa buri gihe tukabura aho tubariza dore Haherutse kuboneka umurambo ku birombe bya Mbarushimana ariko byakorerwagamo na Tadee Tuyizere ‘nka sutereta ,(gukodesha)ku wa25 Gicurasi 2023 hapfuye abandi babiri,Jamari na mugenzi we bakoreraga Daniel kuturi Nubu ntagikurikiranwa kuko byagizwe ibanga

Bose barashyinguwe ariko ntakindi cyakozwe Wenda ngo imiryango yabo ihabwe impozamarira
Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bwa karere ka Kamonyi buvuga kurizo mfu zahato na hato ku murongo wa telefone
Umuyobozi wa karere ka Kamonyi wungirije ushinzwe ubukungu Ezeil Niyongira ntago yitabye .

Dutegereje kumva ingamba Ubuyobozi bwa Rwanda Mining bord (RMB) zafatiye ababa bacukuzi i Rukoma bakomeje ku marira Abanyarwanda munsi yisi ngo nubutunzi

Ibidukikije nabyo byarahangirikiye bikabije yaba umugezi wa Rwobe ,Kawanga na Cyatenga ndetse ni misozi ya Bugoba na Gisheshe

Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri Ingingo ya 54 ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya,ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri ariko kitarenze amezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

Mu nkuru itaha tuzabagezaho iyangirika rikomeye ry’ibidukikije i Rukoma bigizwemo uruhare na campani zicukura amabuye ya Gaciro mu tugari twa Taba,Gisheshe,na Bugoba .

Theoneste Taya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *