Nta mutoni w’ingoma ubaho igihe cyose,nta mwanzi w’ingoma ubaho igihe cyose: Bamporiki Eduard asanze Karasira Aimable muri Gereza ya Mageragere.

Karasira Aimable ati “Bamporiki Eduard wacukuye imisarani ntiwananirwa gucukurira imva abazima! urugendo rw’ubuzima mu isi rubamo byinshi,gusa iherezo rirangira mwene muntu apfuye.Isi n’icumbi.

Urukundo uko rugenda rukonja zimwe mu nkomamashyi zitwikira icyo cyuho.Abahanga basanga mu Rwanda rw’ubu biteye agahinda kuko hariho igiti cy’ikinyoma gushora imizi y’urwangano kikagaba amashami y’akarengane n’urupfu.Ibi byose bishamikira kuri zimwe mu nkomamashyi ziyobya inzego z’ubuyobozi zigamije kugaragara neza .Kuva tariki 4 nyakanga 1994 buri munyarwanda yumvaga ko akarengane n’urwangano bisezerewe,bityo ubuhunzi bugacika,Gereza zikazagibwamo nuzaba yarahamijwe icyaha cya jenoside.Tariki 19 nyakanga 1994 nibwo hagiyeho leta y’inzibacyuho.Abanyarwanda bari bihishe ubwicanyi bw’interahamwe baburokotse bati “tuvuye ibuzimu tugiye ibumuntu.Impunzi guhera ku gihe cy’Umwami Musiga,izameneshejwe na Revolisiyo 1959 hakiyongeraho izahunze 1973 zose zasesekaye mu Rwanda.Umunyarwanda umwe k’uwundi bati”FPR “irakabaho.Inzego z’ubutegetsi zashyizweho kuva kwa Nyumbakumi kugeza k’urwego rw’igihugu urwo arirwo rwose.Inkomamashyi nazo zitangira kwikinga mu nzira yo gusenya uwo zikangaga ko yaba haricyo aziziho.Uwabaye kuri za bariyeri cyangwa uwagizemo uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi .Uwarutashye nawe yarihungije kuba Inkotanyi y’urugamba yinjiranye imigambi yindi kugirengo yerekane ko yabohoje u Rwanda.Ibi byaje gutangira igihe uwari Ministri w’ububabyi n’amahanga yahungaga.Icyo gihe bati “Akabaye icwende ntikoga”Ndagijimana yanze gukorana n’inkotanyi.Bidateye Kabili Ministri w’intebe Twagiramungu Faustin nawe arahunga . Urugamba rwo kuyobora no guhakishwa abandi nibyo tugiye kubereka.Ako kari agace ka mbere.Tugiye kuza kuri rurangiranwa Bamporiki Eduard.Ubwo Bamporiki Eduard yatangazaga ko abahutu bakoze icyaha cya jenoside yakorewe abatutsi ,kandi bagomba kwemera bakagisabira imbabazi,hariho abamwumvise neza,nabandi bamufasbe nk’inkomanashyi ihakishijwe abahutu.Twagiramungu Faustin yagize ati “Uwo mwana ninde wamugize umuvugizi w’abahutu? Bamporiki Eduard yaje gutangira urugendo rwe igihe yari umudepite akajyana na bagenzi be mu karere ka Karongi agasaba Mugambira Aphordis amafaranga yayamwima akamubeshyerako ahatira abakobwa akoresha kuraza abakiriya .Icyo gihe Mugambira yarafunzwe ararekurwa.Cya giti kirimo kiraza mu nkuru.Urwangano n’akarengane bisorezwa mu magereza cyangwa gupfa.Bamporiki Eduard ku mbuga nkoranyambaga yagaragayeho ari kumwe na Nyakwigendera Kizito Mihigo .Abantu batandukanye bati “Kuki umunyepilitiki wo mu rwego nkurwo Bamporiki Eduard ariho akurikiza imvugo mbi uwapfuye.Bidateye kabili mu nteko rusange ya FPR Bamporiki Eduard muri cya giti cy’ikinyoma cyera urwangano yagize ati”Nabwiye bene wacu ko nabonye umuryango mushya wa FPR mwese muze tuyoboke.Bampoliki ati “Bene wacu bagirengo ni jyewe muhutu jyenyine uba muri Guverinoma?Kuba umuhanzi w’umusizi w’ibihe byose Bahati Innocent yaraburiwe irengero nabwo Bamporiki Eduard akamukurikiza amagambo byafashwe muri rwa rwego rwo kuri cya giti gikomeje kuba inganzamarumbu hagati mu banyarwanda.Yvones Indamage nawe ibye na Bamporiki Eduard ntawutazi imvugo zakurikiteho.Karasira Aimable we na Bamporiki Eduard byafashe intera kuko byageze murundi rwego.Bampoliki yaciriye Karasira urubanza rukaze Turebe uko Bamporiki Eduard yikomye umunyepolitiki Ingabire Umuhoza Victoire utavuga rumwe n’ubutegetsi akamusiga ibyondo .Ingabire yasuzuguye Bamporiki ntiyamusubiza.Turebe uko Karasira yahimbiye indirimbo Bamporiki igira iti “Bamporiki wacukuye imisarani ntiwananirwa gucukurira imva abazima.Icyo gihe Bamporiki Eduard yaciye hasi no hejuru asoroma kuri cya giti cyatewe na za nkomamashyi asaruraho urubuto rw’akarengane ruganisha Karasira muri Gereza ya Mageragere.Iminsi mibi ntawuyicuraho undi.Ubu Bamporiki Eduard wagaragaje ko atunze miliyari y’amafaranga y’u Rwanda yafunzwe azira ruswa . Abacungagereza bakorera kuri Gereza ya Mageragere twaganiriye bakanga ko dutangaza amazina yabo kubera umutekano wabo,twababajije niba Bamporiki Eduard na Karasira Aimable bafungiye hamwe? Abacungagereza basubiza batubwiyeko Karasira Aimable,Dr Kayumba Christopher na Nsengimana Theoneste bafungiye mugihome cyo hasi batabana nabagenzi babo.Abo Bamporiki Eduard yateje ibibazo baba abahunze igihugu cyangwa abafunzwe,abirukanywe mu kazi bose bagira bati “Iminsi iba myinshi igahimwa n’umwe.Iherezo rya politiki ntawurimenya kuko haruruzi yakwishakira ukuri aho gushaka ikinyoma.Ingenzi.


 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *