Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda yashyizeho Gacaca kugirengo icyemure ikibazo cya jenoside yakorewe abatutsi: Nzabakirana Eduard imitungo yasahuye yongeye kumuganisha mu butabera.

Nzabakirana Eduard ngo we yigererayo ntawuzagira icyo amutwara.Ibise byazabaho igihe cyose?

Igihe kimwe gihishura byinshi.Aha niho hongeye kuvugwako icyaha cya jenoside yakorewe abatutsi kuva ukwakira 1990 kugeza 1994 FPR Inkotanyi ibohora u Rwanda kidasaza.Ubwo hashyirwagaho inkiko Gacaca buri wese aziko hakozwe ikusanyamakuru.Aha hakusanijwe ibimenyetso aribyo byashingiweho mu iburanisha.Inkuru yacu iri mu mujyi wa Kigali mu murenge wa Nyarugenge.Abavuzweho amakuru atandukanye barafunzwe,harabagifunzwe,hariho nabarangije ibihano.Inkuru yacu iri ku manza zavugaga ku isahurwa ry’imitungo yasizwe nabatotejwe bitwa ibyitso by’inkotanyi.Ikubitiro haburanishijwe urubanza rwaregwagamwo uwari Konseye wa Nyarugenge Mbyariyehe,kongeraho uwari Burugumesitiri wa Komine Nyarugenge Karera.Ibimenyetso byarabahanye imitungo igizwe n’ibicuruzwa barabyishyura.Undi watanze ubuhamya ni Dusabemungu Gervais wari sous Prefe mu mujyi wa Kigali.Uwavuzweho gusahura ni Nzabakirana Eduard kuko yaburanye mu murenge wa Nyarugenge inteko iburanishwa nuwitwa Fidel.Icyo gihe Nzabakirana Eduard yaregwagwagako yasahuye ibicuruzwa bitandukanye birimo amacaguwa y’imyenda n’inkweto.Icyo gihe Nzabakirana Eduard yaje aherekejwe na mubyarawe Rushema wigeze gufungwa igihe muri Gereza ya Nyanza.Abaregaga Nzabakirana Eduard bamwe muribo baganira n’ikinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo com bagize bati “Kuba dufite ibimenyetso byuko twasahuwe ,ariko inteko Gacaca ikatwima ubutabera,ubu tugiye kugana inkiko.Twabajije aba bagiye kurega Nzabakirana Eduard impamvu batinze?Basubiza bagize bati”Icyaha cya jenoside ntigisaza.Niyo hashira imyaka mirongo itanu urerega.Twababajije icyatumye mbere batsindwa noneho ubu ho ko batazatsindwa?Basubiza bagize bati “Iyo urega witegura gutsindwa no gutsinda,ariko inkiko zababyize zitandukanye nabari baratowe nk’inyangamugayo.Umwe ati”Jyewe nahuye na Nzabakirana Eduard ambwirako ubufaranga nifuza yabumpa nkareka kwirirwa nsakuza,we ngo yinjira muri FPR adakomanze Aha rero niho bizagaragarira cya e ko urukiko rwigenga.Nzabakirana Eduard twagerageje kumuvugisha aranga ,igihe cyose ntacyo ajya atangariza itangazamakuru.

Itegeko rinyemerera guhabwa amakuru nuvugwa yemererwa n’itegeko guhabwa umwanya wo kugira icyo atangaza kubimuvugwaho.

Uwitwa Karemera Alias Ruhotora numwe mubagaragaye muri za Gacaca ashinja abacuruzi basahuye imitungo yabo bari barise ibyitso by’inkotanyi.Kugeza dutegura iyi nkuru twaje kumenya amakuru ko Nzabakirana Eduard yatangarije inshuti ze ko yamaze kwitegura kuburana kandi ngo uko yatsinze muri Gacaca no mu nkiko zisanzwe azatsinda tubitege amaso.

Murenzi Louis

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *