Kimisagara ya Nyarugenge yongeye kuvugwamo intabaza kubera Niyonzima Etienne wuburanye Gacaca abaturage bita impimbano.
Amakuru yongeye gusakara mu murenge wa Kimisagara ya Nyarugenge mu mujyi wa Kigali ,aho Niyonzima Etienne avugako mugihe cya jenoside yakorewe abatutsi bamusenyeye bakanamusahura.Abaturage bo bakabihakana bagatabaza umukuru w’igihugu Perezida Kagame kuko bugarijwe na Niyonzima Etienne bashinja gukoresha inyandiko mpimbano za Gacaca ya Biryogo.Inkuru ikimara gusakara ikinyamakuru ingenzi newspaper na ingenzinyayo com twagiranye ikiganiro na Niyonzima Etienne.
Nitwa Ephrem nd’umunyamakuru nyobora journal ingenzi na ingenzinyayo com har’amakuru avugako waba wakoresheje inyandiko mpimbano ugateza cyamunara umutungo wa Gashyizekera Jean Baptiste.uvugako yagusahuye umutungo 1994 kandi bakureze murukiko ukanga ukagurisha bihagaze gute?
Itegeko rinyemerera guhabwa amakuru nkuko nawe itegeko rikwemerera gutangazwaho inkuru uhawe umwanya.Aha biravugwako umuryango wa Gashyizekera wakureze murukiko ukarenga ukagurisha.
Niyonzima Etienne: ournaliste. Ephrem. Ndakuramutsa. Nabonye WhatsApp yawe. Ariko ndi kwa muganga.Ibyo wifuza kumenya rwose ndaguha,Ayamakuru wifuza kumenya. Uretse gushaka Kunyanduza no kunsebya; ntabwo nakora ayo mahano. Ugerageze ubanze ubaze neza uwo ndiwe. Uramenya ukuri kose. Cyanga nawe ngusabe. Uze tuganire. Document imwe yakugezeho.Ya Minubumwe..Izindi nazo ngiye kuzishaka nzikoherereze umenye ukuri kose. Ngushimiye kubyakira neza.
Ingenzi newspaper: Izi nyandiko zawe wazirezwe murukiko rwisimbuye rwa Nyarugenge n’amarangizarubanza ya Gacaca ya Biryogo nkuko bigaragazwa niyo nyandiko
Niyonzima Etienne:Ubaze neza;Ibyambayeho mugihe cya Génocide yakorewe Abatutsi aho Kimisagara.Biraguha Ishusho yuwo muryango. Unkamira mukitoze. Umunyamakuru. Ephrem. Wiriwe nanone,nikoye ye,ko nshobora gutinda kwa muganga,kuko ntameze neza,kandi wambwiye ko ufite amasaha(atatu husa)yokuba wasohoye inkuru wateguye yibyo ngo wabwiwe byose kuri jye ? Jye ndabona haraho ubogamiye. Kuko umbwira ko udashaka kuvugana n.umunyamategeko wanjye, naguhaye;Me. Innocent Nyamitari! Jye nabonye uri sage! Kubera ko la sagesse igendana n.Ibihe kandi Umwami W.ISI. N.Igihe kuko Igihe nicyo gikemura ibibazo byose igihe kigeze. Wategereje icyo Urukiko ruzemeza? Ko ari ejo! Urihutishwa n.Iki? Ingenzi newspaper: Jyewe ntabwo ngusebya ndashingira ku byanditse ,ngashingira no kuba waraburanye mu rukiko ukihakana Marigaba Petero Mpa ishusho yuko ikibazo giteye?
Niyonzima Etienne: Ubaze neza;Ibyambayeho mugihe cya Génocide yakorewe Abatutsi aho Kimisagara.Biraguha Ishusho yuwo muryango. Unkamira mukitoze.
Ephrem. Kuko jye nkiri kwa muganga, nkaba ndafite documents wifuza hano ndi; Nagirango ngusabe, ubaze:Umunyamategeko wanjye ufite tout le dossier, agusobanurire uko doss iteye. Uramenya ukuri. Yitwa.Me. NYAMITARI Innocent. Tel: 250728300706-0788862706. Umfashije. Wabimubaza.Urakoze.
Ingenzi newspaper:Umuhesha w’inkiko ntacyo twavugana kuko uwishyurizwa ni Niyonzima Etienne ubwo nuva kwa muganga ubinyoherereze,kuko baravugako inyandiko wakoresheje mbere z’impimbano ko arizo wagaruye cyane ko zaburanywe hagati yawe na Petero wari watumye.Nuva kwa muganga uzimpe
Niyonzima Etienne:Umunyamakuru. Ephrem. Wiriwe nanone,nikoye ye,ko nshobora gutinda kwa muganga,kuko ntameze neza,kandi wambwiye ko ufite amasaha(atatu husa)yokuba wasohoye inkuru wateguye yibyo ngo wabwiwe byose kuri jye ? Jye ndabona haraho ubogamiye. Kuko umbwira ko udashaka kuvugana n.umunyamategeko wanjye, naguhaye;Me. Innocent Nyamitari! Jye nabonye uri sage! Kubera ko la sagesse igendana n.Ibihe kandi Umwami W.ISI. N.Igihe kuko Igihe nicyo gikemura ibibazo byose igihe kigeze. Wategereje icyo Urukiko ruzemeza? Ko ari ejo! Urihutishwa n.Iki?
Ingenzi newspaper: Ntabwo nabogamye iyo mbonye inkuru ndayikurikirana niyo mpamvu nakubajije Nubahirije amahame yo gutara no gutangaza inkuru Kamuharaza Christine we ati”birababaje biteye agahinda kubona Niyonzima Etienne akoresha inyandiko mpimbano kuva 2008 kugeza ubu.Kamuharaza yongeye gutangariza itangazamakuru ko batemera inyandiko zitwazwa na Niyonzima Etienne yigabiza umutungo wabo.Ahandi harimo ikibazo naho umuhesha w’inkiko w’umwuga Nyamitali atigeze atangaza cyamunara mu bitangazamakuru nkuko itegeko ribiteganya.Uwitwa Shumbusho we yatangarije itangazamakuru ko ntawari gusahura Niyonzima Etienne kuko yabaga mu ishyaka MDR bityo ntawari gutinyuka iwe.Shumbusho yakomeze atangazako inyandiko za Niyonzima Etienne yitwaza yishyuza ko imikono iba idasa.Musonera we yatangarije itangazamakuru ko Niyonzima Etienne yarezwe murukiko rwisimbuye rwa Nyarugenge icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano akabishinja Manirigaba Petero nawe akabimushinja ,urukiko rwanzuye ko Maniragaba agirwa umwere Izi nduru za Niyonzima Etienne zica ubumwe n’ubwiyunge cyane ko abaturage abakangisha ko aba muri FPR .Abo bireba nimwe muhanzwe amaso kuri iki kibazo cya Niyonzima Etienne naba baturage ba Kimisagara bakomeje gutabaza.Urubaza rwa Niyonzima Etienne n’umuryango wa Nyakwigendera Gashyizekera Jean Baptiste ruzaburanishwa 23 werurwe 2023 murukiko rwa Nyamirambo.Hazaburanwa gutesha cyamunara agaciro kuko batemera uko yakozwemo.
Ubwanditsi