Igihombo gikabije mu gucuruza Impu ikiro cyavuye 1500rwf kigeze kuri 200 rwf.

Mbere ya 2014 impu zari zifite agaciro mu Rwanda kuko zinjirizaga amadovize igihugu aho ikiro cyimwe cy’uruhu cyaguraga 1500rwf ubu rukaba ruri kugura 200rwf,uruhu rwajyanywaga mu mahanga nk’umutungo kamere w’igihugu nyuma yiyo myaka ubu bucuruzi bwasubiye inyuma cyane kuko isoko ryo gucuruza impu hanze y’u Rwanda risa nk’iryakuweho ni uwageragezaga kuzicuruza yabanzanga kwishyura amafaranga y’amadorari 0.52 ku kiro kimwe.

Abacuruzi b’ impu mu kwishakamo ibisubizo Kigali Leather Cluster ihuriro ry’abakora ibikomoka ku impu mu Rwanda (KLC) yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na koperative y’abacuruza amatungo mu Rwanda ahita ajyanywa mu mabagiro (CCPE).

Aya masezerano yasinywe kuri uyu wa 30 Mata 2024 ku biro bya Kigali Leather cluster yashyizweho umukono n’umuyobozi mukuru w’ ihuriro ry’abakora ibikomoka ku impu mu Rwanda Kamayirese Jean D’Amour ni uhagarariye CCPE Kanyambo Prosper, ni amasezerano y’ubufatanye n’imikoranire irambye mu kongerera agaciro impu n’ibizikomokaho hibandwa cyane mu kuzitunganya no kugabanya igihombo gikabije cyari kiri mu bacuruzi b’impu n’abazitunganya,aya masezerano kandi yitezweho kuzamura igiciro cy’uruhu no kugabanya ibura ry’impu zitunganyije.

Umuyobozi w’ihuriro ry’abakora ibikomoka ku impu mu Rwanda Jean D’Amour Kamayirese.( Photo Ingenzi )

Umuyobozi w’ihuriro ry’abakora ibikomoka ku impu mu Rwanda Jean D’Amour Kamayirese yabyiye ingenzinyayo.com ko bishimiye amasezerano bagiranye na C.C.P.E kuko bigiye kugabanya impu z’u Rwanda zirirwaga zijya hanze mu bihugu by’abaturanyi ku mafaranga macye cyane bihobya igihugu amadovize.

Ati:” Murabizi tumaze iminsi dukora amasezerano atandukanye ,haba ari abazajya batwigishiriza urubyiruko ku byaza uruhu umusaruro bakoramo inkweto amashakoshi n’ibindi, ibi byose tubikora mu rwego rwo kongerera agaciro impu ubu bufatanye tugiranye na C.C.P.E bugiye kongera akazi k’abakora ibikomoka ku impu n’urubyiruko ruzabona akazi ndetse bizagabanya ni igihombo twaterwaga n’abanyamahanga bajyanaga impu z’igihugu cy’u Rwanda ku mafaranga macye cyane bahobya amadovizi igihugu cyacu,tuzakomeza gukora ubuvugizi uruhu rwongere rugire agaciro nk’uko byahoze 2014 cyane ko umukuru w’igihugu yavuzeko u Rwanda rufite uruhu rwiza tuzakomeza tubungabunge ubuziranenge bwarwo.”

Uhagarariye C.C.P.E ikorera mu ibagiro rya SABAN Kanyambo Prosper.( Photo Ingenzi)

Uhagarariye C.C.P.E ikorera mu ibagiro rya SABAN Kanyambo Prosper avuga ko amasezerano bagiranye na Kigali Leather Cluster agiye kubafasha guteza uruhu imbere no kugabanya igihombo bahuraga nacyo biturutse ku gaciro kari hasi cyane ku uruhu.

Ati:” Mu ubucuruzi bw’impu duhura n’imbogamizi nyinshi,nk’uko mwese mu bizi agaciro ku uruhu kari hasi cyane ikiro kiragura amafaranga 200rwf mu gihe cyaguraga 1500rwf mbese ntagaciro k’uruhu kabaho abantu bagenda bumvikana kandi n’abaziguraga batunanizaga cyane uruhu ruri munsi y’ibiro 12 ntibarwakiraga urufite akantu gato cyane kagasebe kabone nubwo ntacyo kangiza ku uruhu ntibarugure ibi bigaterwa n’isoko rito twari dufite ariko ubwo tugize amahirwe tugakora aya masezereano tuzashyiraho igiciro cyiza kizwi kizasubiza agaciro uruhu rw’u Rwanda kandi kigateza abanyarwanda imbere n’igihugu .”

Dr Ndagijimana Joseph umuyobozi w’ibagiro Humura trading ltd akaba ariwe unahagarariye abafite amabagiro mu Rwanda.( Photo Ingenzi )

Dr Ndagijimana Joseph ni umuyobozi w’ibagiro Humura trading ltd riherereye mu karere ka Rulindo mu murenge wa Base akaba ariwe unahagarariye abafite amabagiro mu Rwanda yabwiye ingenzinyayo.com ko we atumva impamvu uruhu rw’u Rwanda rutagira igiciro kizwi nk’ibindi bicuruzwa byose ugura akaba ariwe wishyiriraho igiciro yishakiye ariko ko aya masezerano bagiranye n’ihuriro ry’abakora ibikomoka ku impu mu Rwanda bigiye kugabanya akajagari kari mu bucuruzi bw’impu.

Yagize ati:” Ayamasezerano dukoze ni intabwe ikomeye cyane bigiye kudufasha kongerera agaciro uruhu no guteza imbere umuturage uhereye worora kugeza ku utunganya uruhu n’urubyaza umusaruro kuko umuntu uzajya uza kurugura azajya aduha amafaranga akwiranye n’agaciro karwo, tuzashyiraho igiciro cyizwi kandi gikwiye ibi bizaca akajagari kari kari mu bucuruzi bw’impu aho umuntu yazaga agashyiraho ibiciro yishakiye cyane bitesha agaciro uruhu rw’u Rwanda ntakintu nakimwe kitagira igiciro kizwi uretse uruhu gusa ntawushobora kuza ngo agure ikawa uko yishakiye cg amabuye y’agaciro ikindi isoko ry’uruhu ni rito ntabwo rikiri nk’uko ryahoze ariko Leta ni umubyeyi ruriya ruganda turi kubakirwa i Bugesera ruzaduha igisubizo kiza kandi kirabye.”

Ubufatanye hagati ya KLC na CCPE yitezweho kuzamura agaciro k’uruhu.( Photo Ingenzi )

Umwanditsi: Nshimiyimana Hadjara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *