Twibuke Twiyubaka: U Rwanda ruri mubihe byo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi

U Rwanda ruribuka ku nshuro ya 29 jenoside yakorewe abatutsi.Inkuru yacu iribanda kuri siporo kuko har’abakinnyi bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi 1994.Turavuga k’umupira w’amaguru ariko no muyindi mikino abishwe muri jenoside yakorewe abatutsi 1994 nabo tuzabibuka.Mu myaka yashize Ministeri ya siporo ifatanije n’ishyirahamwe ry’abanyamakuru ba siporo (AJSPOR)bagerageje kwegeranya amazina y’abakinnyi n’abakunzi b’umupira w’amaguru bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi 1994 .Icyo gihe hanavugwaga ko ku bibuga na za stade hazashyirwaho uburyo buzandikwaho amazina y’abakinnyi n’abakunzi b’umupira w’amaguru bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi 1994,ariko kugeza n’ubu ntibirakorwa.Ikipe ya Standard hibukwa umukinnyi Kirenga Louis yishwe muri jenoside yakorewe abatutsi 1994 yari’umuzamu w’ikipe y’igihugu Amavubi.Ikipe ya Elctrogaz yibuka umukinnyi Kagabo yishwe muri jenoside yakorewe abatutsi 1994.Ikipe ya Egre Noire yibuka Bapfakurera yihwe muri jenoside yakorewe abatutsi 1994.Ikipe ya Panthers noire yibuka Rugumire yishwe muri jenoside yakorewe abatutsi 1994.Ikipe ya Kiyovu sports yibuka : Rudasingwa Martin,Rusha,Murenzi Innocent Alias Gukuni,Kagabo Innocent.Abakunzi ba Kiyovu sports yibuka bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi 1994 ni:Gashagaza Gaspard,Higiro Innocent,Mukimbiri Eugene,Dominique na Tojo.Ikipe ya Gishamvu yibuka Mukimbiri Francois,Gahigira Lomoird,Tharcisse Nyiringabo, Ruberizesa Pascal,Senyange Justin,Kayisire Clement,Nkundiye Etienne,Sikubwabo Bernard,Karanganwa bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi 1994.
Ikipe ya Etincelles yibuka Rudasingwa Jean Marie Viannry Alias Semukanga,na Semutaga Faustin bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi 1994.Ikipe ya Mukungwa yibuka Basebya yishwe muri jenoside yakorewe abatutsi 1994 .Ikipe ya Rayon sports yibuka Murekezi Raphael Alias Fatikaramu yayibereye umukinnyi anayibera umutoza,Rutabingwa,Ruterana Basco na Kiragi.Abayobozi bayo Gatera Calpophole ,Ramutsa Marcel,Abakunzi bayo Mutaganda Fidel,Gasirabo Eugene,Ntagugura,Munyabitare Bernard,Ntirugiribambe Samuel ,Rurinda Enock bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi 1994.Ikipe ya Terminus yibuka Rutazibwa Pascal na Ruzindana Augustin bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi 1994.Ikipe ya Mukura vs niyo yagaragaweho ko yiciwe abayobozi ,abakunzi n’abakinnyi benshi bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi 1994 higeze habaho n’igikombe cyo kwibuka.Mukura vs yibuka Busarabwe Modeste,Ndakaza Joseph wayibereye umukinnyi akanayibera umutoza,Karungire Jean Baptiste,Kayihura Camille,Rutagengwa Theophil,Rutegazihiga Martin, Rudasingwa Justin Alias Gaturira bari abavandimwe ba Gasangwa Celestin Alias Tigana, Emmanuel Kenty,Jean Paul na Musisi.Abakunzi : Paul Gakuba,Kamuguga Evarste,Masabo Laurent,Kaberanya Laurent,Kayitakire Athanase,Nsonera Pierre, bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi 1994 . Hasubijweho irushanwa ryo kunamira abakinnyi n’abakunzi ba siporo bazize jenoside yakorewe abatutsi 1994 byaba byiza .Uwabuze uwe muri jenoside yakorewe abatutsi 1994 yihangane .

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *