Bugesera: Abafashamyumvire ba gahunda ya GWIZAMAHORO Programme biyibukije uko batangamo inyigisho z’umuco w’Amahoro
Abarimu 27 baturutse mu bigo by’amashuli 16 bibarizwamo GWIZA AMAHORO CLUB mu karere ka Bugesera, bahuriye mu mahugurway’umunsi umwe kuri Paruwasi ya Ruhuha,biyibutsa uburyo bwo gutangamo inyigisho z’umuco w’amahoro.
Ni amahugurwa yateguwe n’umuryango Association des Jeunnes de Saint Charles
Lwanga(AJECL), muri gahunda yawo yo kwimakaza umuco w’Amahoro, aho kuri uyu
wa kabiri tariki 25 Mata 2023 aba barezi basanzwe ari abafashamyumvire ba GWIZA
AMAHORO CLUB ku bigo bigishaho, bagiye bafata umwanya bakigisha izi nyigisho
imbere ya bagenzi babo.
Bemeza ko nta cyuho kirimo mu buryo batangamo inyigisho, ariko kandi ngo biba
bikwiye ko bahura bakiyibutsa kuko bibafasha kurushaho kunoza izi nyigisho, ku buryo
bizera ko nizitangwa neza kandi zikagera kuri benshi nta kabuza umuco w’Amahoro
uzasakara hose, bityo ihangana rirwana ntirizongere kubaho, byumwihariko bavuga ko
nta ngengabitekerezo ya genocide izongera kubaho bihereye muri iki kinyejana cya 21.
Ugirumurera Marrie Grace, ni umwarimu mu rwunge rw’amashuli rwa Nziranziza mu
murenge wa Shyara, agira ati “biratuma tuvugurura uburyo twari tuzi n’uburyo
twatangagamo inyigisho z’Amahoro, bityo dukomeze guhindura imyumvire y’urubyiruko
ruzagire ikinyejana cya 21 ikinyejana cy’Amahoro, izi nyigisho zirakungahaye kuko
zikwereka uburyo ushobora kwitwaramo ku buryo n’iyo wahura n’ibibazo(amahwa) bya
bibazo ubyifashisha mu gushaka ibisubizo mbese ya mahwa ukayihanduza, tukizera ko
nizigera kuri benshi nta kabuza igihugu cyacu kizaba igihugu cyiza ndetse bigere no mu
bihugu duturanye ”
Mugenzi we Ntabanganyimana Anaclet wigisha ku rwunge rw’amashuli rwa Mayange B
mumurenge wa Mayange, na we agira ati “amahugurwa nk’aya aradufasha
gucengeza neza izi nyigisho mu bana turusheho kubishimangira babisobanukirwe neza,
nitugira amahirwe zikagera kuri benshi, tuzagira u Rwanda twifuza rutarangwa
n’ibyatambutse mu kinyejana cyatamutse cya 20 aho abantu batari bisobanukiwe
bagakora genocide, kandi utisobanukiwe ntasobanukirwa na mugenzi we ngo amuhe
agaciro nk’Umuvandimwe we”
Aba barezi ariko barasaba ko umwanya inyigisho z’umuco w’Amahoro zahabwa
umwanya uhagije muri gahunda z’amashuli, kuko udafite amahoro nta n’ikindi
yageraho.
Barakagwira Felecite ni umurezi mu rwunge rw’amashuli rwa Ndama mu murenge wa
Kamabuye, agira ati “uyu mushinga AJECL urazwi mu gihugu kuko ukorana
n’urubyiruko muri izi nyigisho, izi nyigisho turifuza ko mu mashuli zajya zigishwa
nk’isomo zigafata kuko byarushaho kubaka urubyiruko rwubakiye ku bumwe
n’ubwiyunge mbese Amahoro arambye”
Ku ruhande rw’umuryango Association des jeunnes de Saint Charles Lwanga(AJECL),
uwashinze uyu muryango ari we Padiri Iyakaremye Theogene, avuga ko byibura buri
kigo cy’amashuli kibarizwamo amatsinda ya GWIZA AMAHORO kigomba kugira
abarimu babiri bafasha abandi kuri izi nyigisho, aba bakaba ari nabo bagira uruhare mu
gushinga aya matsinda mu bigo begeranye bityo bikazagera mu bigo byose.
Padiri agira ati “iyi nzira twanyuzemo mu mashuli yisumbuye unakurikije ko ibarura
ryagaragaje ko umubare munini w’abanyarwanda ari urubyiruko kandi urubyiruko
rwinshi ruri mu mashuli, icyo wigishirije mu mashuli kigera ku bantu benshi kandi
icyarimwe, muri iyi gahunda rero buri kigo kigomba kugira abarimu nibuze babiri
babikunze, ikigo bituranye nacyo kigasaba ko hashingwaho izi Club, ba barimu rero
nibo bazajya babafasha mu guherekeza za club, kikaba ari cyo nk’umuryango AJECL
dushyize imbere kugira ngo iyi gahunda igere ahantu henshi”
Inyigisho z’umuco w’Amahoro umuryango AJECL uzitezeho kubaka u Rwanda ruzira
ihohoterwa, kuko uyu muryango muri gahunda yawo ari uko urubyiruko rugomba
gukurana indangagaciro z’amahoro aho kumva ko ibibazo byose bicyemurwa no
kurwana, ku buryo mu minsi iri imbere bitashobokera uwo ari wese kugira icyo
ashukisha urubyiruko ngo arushore mu nzangano nk’izashoye abanyarwanda muri
genocide yakorewe abatutsi mu 1994.
Padiri akomeza agira ati “muri iki kinyejana cya 21 ni uko urwo rubyiruko ruzavamo
abaturage b’iki gihugu mu myaka iri imbere, ibyo batozwa ari bato ni byo bizaranga
ubuzima bwabo kandi ni byo bazaha abazabakomokaho, ibyo rero bikazatuma igihugu
kigira abaturage basobanutse, batari ba bandi umuntu akoresha ibyo ashatse mu gihe
abishatse, batari ba bandi bakurana inzika ahubwo bagakurira mu muco w’Amahoro”
Inyigisho nk’izi zimakaza amahoro, amakuru twahawe na Paul Rukesha muri Minisiteri
y’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu MINUBUMWE, ariko ni uko
mu kozongeramo imbaraga kugira ngo zigere kuri benshi, iyi Minisiteri iri kongera
ubufatanye n’imiryango itanga izi nyigisho mu bikorwa byayo, hagatangwa ubujyanama
hamwe n’ubundi bufasha butandukanye.
Bwana Paul Rukesha agira ati “turi kugenda tugirana ubufatanye mu bikorwa by’iyi
miryango bitandukanye, haba mu bujyanama no mu bikorwa byabo igihe babidusabye,
kuko twese ikiturangaje imbere ni ukubaka u Rwanda rw’Amahoro”
Umuryango Association des Jeunnes de Saint Charles Lwanga washinzwe mu 2004,
abamaze kunyura mu matsinda ya GWIZA AMAHORO barasaga 1600, kuri ubu hakaba
hari amatsinda 28 mu bigo by’amashuli 28, 16 byo mu karere ka Bugesera na 12 byo
mu karere ka Nyarugenge, ukaba utangaza ko ugendera ku nkingi eshanu ziganisha ku
mahoro ari zo ukuri, ubwisanzure, ubworoherane, ubuvandimwe no gukunda igihugu.
Inkuru yanditswe na Cypridion Habimana