Akarere ka Kirehe Muteteri Claudine warokotse jenoside yakorewe abatutsi bari bamwishe Imana ikinga ukuboko.

Mugihe Leta y’u Rwanda ikangurira Abanyarwanda kubana mu mahoro n’ubumwe ,abo mu karere ka Kirehe bo wagirengo ntibibareba.Ibi birashingirwa ku bikorwa by’urugomo itsinda ry’abagore bo mu karere ka Kirehe bakoreye Muteteri Claudine bakamukubitira imbere y’umuyobozi w’umudugudu wa Rebero Bukuru vestine ari kumwe n’umugabo we Ndayisaba Innocent.Uru rugomo rw’urukozasoni rwakorewe uyu mucikacu mugihe u Rwanda n’isi yose bari mu minsi ijana hibukwa jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro 29.

Umuryango Ibuka kuva mu mudugudu kugera kurwego rw’igihugu iteka bigira ba ntibindeba iyo hahohotewe uwarokotse jenoside yakorewe abatutsi utifashije,kuko iyo Ibuka igira icyo ikora nkuko mu nshingano harimo kurengera abagenerwabikorwa bayo hakabaye harakozwe ubuvugizi bwa Muteteri Claudine wakubiswe akanapfurwa umusatsi.

Uwakubiswe agahohoterwa agapfurwa umusatsi ariwe Muteteri Claudine atuye mu mudugudu wa Rebero, Akagali ka Muganza,abakubise aribo

Sandirine munezero niwe wakubise anapfura umusatsi avugako umugabo babyaranye asigaye abana na Muteteri Claudine.Uyu sandirine munezero atuye umudugudu wa Nyarurenbo ,Akagali ka nyabigega umurenge wa Kirehe.

Uwimpundu Janviere atuye umudugudu wa Rebero, Akagali ka Muganza , Umurenge wa Gatore yahuruje bashiki buwo babyaranye bahohitera Muteteri Claudine kugeza n’ubwo bafungwa bakarekurwa.

Sandirine Munezero (photo archives)

Ubwo twageragezaga kubaza buri rwego rurebwa n’urugomo rwakorewe Muteteri Claudine barabihunga.Amakuru agera ku kinyamakuru ingenzi newspaper na ingenzinyayo com ngo uyu Sandirine Munezero yarafunzwe ararekurwa ,mugihe bagenzi be batigeze babahamagazwa n’urwego na rumwe kugirengo babazwe icyabateye kwibasira umuturage.Mubihe bitandukanye hagenda humvikana impfu zitunguranye zabishwe,rimwe na rimwe ntihamenyekane abicanyi,niyo bamenyekanye bagatoroka.Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu karere ka Kirehe twaganiriye bakangako twatangaza amazina yabo kubera umutekano wabo, tuganira badutangarijeko basabako itsinda riyibowe na Sandirine Munezero ryakurikiranwa mu butabera cyane ko bakoze icyaha gikabije kuko bagikoze mu cyunamo .Uwo bireba niwe uhanzwe amaso.

Kimenyi claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *