Bamwe mubatuye Akarere ka Nyamagabe baratabariza umunyemali Hategekimana Martin Alias Majyambere urangiza ibihano bugacya akongera agafungwa.
Ibihe bibi byibasiye u Rwanda rucura umuborogo , ubwicanyi buvuza ubuhuha.Nta kibi gihoraho ni nacyo cyaje gutuma hajyaho ubutegetsi bwakuyeho ingona y’abicanyi.Inkuru yacu iri k’umunyemali Hategekimana Martin Alias Majyambere watangiye gufungwa kuva FPR yagafata ubutegetsi.Ubu rero turi ku nkuru igendanya n’uburyo Hategekimana Martin Alias Majyambere yarangije igihano cy’igifungo yarafungiwe muri Gereza ya Nsinda mu karere ka Rwamagana.Amakuru dufiteye kopi ahamya ko tariki 18 Ugushyingo 2021 Hategekimana yahawe urwandiko rumusohora muri Gereza ahita ataha iwe murugo.Impamvu rero abatuye mu karere ka Nyamagabe batabariza Hategekimana Martin Alias Majyambere n’uko umugenzacyaha yamusanze iwe akamufata akamujyana ku biro bya RIB mu Kiyovu cy’Abakire.Aha niho aba baturage bakomeza gutabariza urengana bavugako kuba ufunzwe anafungiwe muri Gereza ya Mageragere nabyo biboneka ko yimwe uburenganzira yakabaye yoherezwa muri Gereza ya Mpanga mu karere ka Nyanza,cyangwa iya Karubanda mu karere ka Huye.Kuba Hategekimana Martin Alias Majyambere yaratanze ikirego arega uyobora Gereza ya Mageragere ko amufunze yararangije igihano.Benshi baganiriye n’itangazamakuru bavugako batangajwe naho urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rutesha agaciro ikirego cya Hategekimana Martin,mugihe urwego rwa leta rwamurekuye rushyingiyeko yarangije ibihano yari yarahamijwe n’inkiko.Tariki 22 Nyakanga 2022 nibwo urukiko rukuru rwaburanishije ubujurire nabwo rwanzuye ko adafunzwe binyuranije n’amategeko.Mugihe Hategekimana Martin yari yatanze ikirego arega SP Uwayezu Augustin uyobora Gereza ya Mageragere bamwe mu banyamategeko bakurikiranye uko iburanwa ryaburanishijwe nuko urubanza rwasomwe bemejeko Hategekimana Martin yimwe ubutabera.
Tariki 1Mutarama 1995 kugeza 8 Gashyantare 1997 byerekanako Hategekimana Martin yarafunzwe.Nkuko bigaragazwa na zimwe mu nyandiko dufitiye kopi umushinjacyaha wa Repubulika muri Perefegitire ya Gikongoro yandikiye ibaruwa Komanda wa Jandarumeri (APR) n’uwarushinzwe ibiro by’iperereza ,kuko nkuko tubitangarizwa nabari mu nzego z’umutekano nabari bafunganywe na Hategekimana Martin ko yaboherereje izo nzobere mubyo gufata ibyemezo igire icyo ibikoraho.Nk’uko bigaragara mu nyandiko zitandukanye zerekana ko Hategekimana Martin Alias Majyambere yinjiye muri Gereza tariki 11 Gashyantare 1997,kandi icyo gihe yaravuye kuri Brigade ya Gikongoro.Umunyamategeko wananiriye n’ikinyamakuru ingenzinews paper na ingenzinyayo com ko iyo umuntu yafashwe agafungwa n’ubugenzacyaha iyo ahamijwe igihano n’urukiko bahera igihe yafatiwe agafungwa.Igitangaje n’urubanza RMP 97987 rwaburanishijwe n’urukiko rw’iremezo rwa Butare Hategekimana Martin Alias Majyambere yagizwe umwere tariki 5 Werurwe 2003 .Uko abaturanyi ba Hategekimana Martin Alias Majyambere badutangarije,ari nacyo gituma bamutabariza n’uko nyuma y’iminsi itatu gusa agizwe umwere tariki 8 Werurwe 2003 inzego za Gisirikare zafashe Hategekimana Martin Alias Majyambere zijya kumufungira i Kanombe muri Military Police,yahamaze imyaka 2 n’amezi 6 kuko yahavuye tariki 5 Nzeli 2005 .Nkuko twakomeje duhabwa amakuru ngo Hategekimana Martin yaje kurekurwa by’agateganyo kuko yageze mu kwezi k’Ugushyingo 2005 .Uwarushye ntaruhuka.kuko hagaragara Manda d’arret yasinyweho n’umushinjacyaha Rangira Madelene ndetse nindi nyandiko mvugo yifatwa yo kuwa 23 gashyantare 2007 niyo kuwa 26 gashyantare 2007 nazo zakozwe n’ubushinjacyaha bwa Audtorat Militaire . Akarengane kakomeje tariki 7 nzeli 2009 yanditswe na Kayitare Serge ajuririra urubanza RPA /GEN 0009/07/HCM k’urubanza rwari rwaraciwe n’urukiko rukuru rwa Gisirikare kuwa 28 Kanama 2009.Iki kibazo gikomeza kuzunguruka kikaza guteza kwibaza.Ko icyaha Hategekimana Martin Alias Majyambere aregwa ari kimwe igifungo ahabwa gitandukana gute?Tariki 31 Nyakanga 2014 nibwo urukiko rwa Nyanza rwakatiye Hategekimana Martin Alias Majyambere igifungo cy’imyaka 25 afungirwa muri Gereza ya Muhima mu karere ka Nyarugenge akomereza muri Gereza ya Kimirinko mu karere ka Gasabo arangiriza ibihano muri Gereza ya Nsinda mu karere ka Rwamagana.Akarengane nuko kuva 2003 kugeza 2009 Hategekimana Martin Alias Majyambere yarafunzwe ariko umushinjacyaha bukabihakana.Ubwo hari tariki 15 gashyantare 2023 urubanza rwabereye mu.muhezo ,ariko SP Uwayezu Augustin yari yahamagajwe ku ifungwa rya Hategekimana Martin.Murukiko haburanwaga urubanza RPA/GEN 0003 /12/ HC/NYA rwahanishije igihano cy’imyaka 25 rwagombaga kureba ko igihano yakirangije.Uko bivugwa hanze ha ku ifungwa n’irekurwa rya Hategekimana Martin Alias Majyambere.Umwe k’uwundi yibaza niba abafunze Hategekimana Martin Alias Majyambere barashingiye kuyihe ngingo?ese umucamanza wagiye abonako Hategekimana Martin Alias nta ngingo zimuhamya ibyaha kuki bamurekura bwacya akongera agafungwa? Abasesengura ifungwa rya Hategekimana Martin Alias Majyambere basanga bizakemurirwa muzindi nzego cyane ko abamurenganya bakiri munzego z’ubutabera.
Murenzi Louis