Inyandiko mpimbano zitiriwe Gacaca zatumye Umuhesha w’inkiko w’umwuga Nyamitali Innocent aregerwa urukiko

Uruhururikane rw’ibibazo by’inzitane nibyo bisatiriye umuhesha w’inkiko w’umwuga Nyamitali Innocent ,aho aregwa gukoresha inyandiko mpimbano zitiriwe inkiko Gacaca.Tariki 2 Gicurasi 2023 nibwo icyumba cy’iburanisha cyari cyuzuyemo imbaga y’abaturage baje kumva uko Kamuharaza Christine aburana n’umuhesha w’inkiko w’umwuga Nyamitali Innocent,kubera gukora amakosa muri cyamunara,kongeraho gukoresha inyandiko mpimbano.Umucamanza yahaye ijambo uwatanze ikirego ariwe Kamuharaza Christine kugirengo avuge icyo yareze umuhesha w’inkiko w’umwuga Nyamitali Innocent.Uwareze agihabwa ijambo yabwiye inteko iburanisha ko yareze umuhesha w’inkiko w’umwuga Nyamitali Innocent kubera kumutereza cyamunara mu buryo butaribwo.Icyambere yeretse urukiko nuko Umuhesha w’inkiko w’umwuga Nyamitali Innocent yakoresheje inyandiko mpimbano akanerekwa ko uwabimuhaye ariwe Niyonzima Etienne yarabitsindiwe.Bakomeje bereka urukiko ko ikinyamakuru cyandika cyanyujijwemo itangazo kitagira ibyangombwa bya RURA.Bongeye kwerekana ko amafaranga yagurishijwe inzu ari makeya cyane,kandi cyamunara yaribaye inshuro imwe gusa.Umuhesha w’inkiko w’umwuga Nyamitali Innocent yahawe ijambo yisobanura yavuzeko we yabimenyesheje Kamuharaza Christine ,kandi ko amatangazo yayatanze.Urukiko twabajije Nyamitali Innocent niba ibyo aregwa abyemera? Nyamitali Innocent yavuzeko atabyemera ko cyamunara yayikoze akurikije amategeko.Uwunganira Kamuharaza Christine yeretse urukiko ko Nyamitali Innocent yashyize muri system urupapuro ruteye cashet ariko ruterekana itangazo n’ubwo niryo tangazo ritatangajwe cyangwa rimanikwe ku kagali.Ikindi Nyamitali Innocent yavuze nuko ngo yimwe nimero ya compte ngo ashyireho amafaranga.Inteko yaburanishaga yabajije Nyamitali Innocent iyo ubuze uwo wagurishirije umutungo amafaranga ajyahe? Nyamitali Innocent yasubije ko amafaranga ashyirwa kuri compte ya Ministri y’ubutabera. Uwunganira Kamuharaza Christine yeretse urukiko ko Nyamitali Innocent yakoze amakosa ahanitse kandi ko niyo cyamunara yaba ikozwe mu buryo bwemewe atahombya umutungo nkuko yabikoze.

Umuhesha w’inkiko w’umwuga Nyamitali Innocent (photo archives)

Urubanza rurangiye buri muturage wese utuye Kimisagara yatanze ubutumwa uko abyumva.Kubera ubwoba ntawigeze yemerako hatangazwa amazina ye cyangwa ifoto.Twabahinduriye amazina.Mariya yabwiye ikinyamakuru ingenzi newspaper na ingenzinyayo com agira ati”Jyewe nari kavukire Kimisagara ariko ubu twaratorongeye kubera Niyonzima Etienne.FPR igihagarika jenoside yakorewe abatutsi twese twagarutse mu ngo Zach,abandi barahunga,ariko uko iminsi yicumaga nabo baratahukaga.Icyaje kuba kibi Kimisagara naho Niyonzima Etienne yaje akigabiza buri wese utarahigwaga muri jenoside yakorewe abatutsi akamushinja ko yamusahuye.Bamwe yabagurishiruje imitungo ku.mpapuro mpimbano,yongera afungisha abasigaye.

Undi twahaye izina rya Gahigi k’ubw’umutekano we tuganira yadutangarije ko biteye agahinda aho mu Rwanda ruyobowe na FPR aho Niyonzima Etienne agikoresha inyandiko mpimbano zitiriwe Gacaca akigabiza umutungo wa muntu.Tuganira yagize ati”Niyonzima Etienne aratuzengereje.ingenzi ubundi ko mwese muvuga ko Niyonzima Etienne abazengereje ntabwo mwamusahuye? Gahigi ntawamusahuye cyane ko Niyonzima Etienne yabaye mu.ishyaka MDR parmehutu yo ku bwa Perezida Kayibanda.Nyuma mugihe cy’Amashyaka menshi Niyonzima Etienne yagiye ahemukira abantu nibwo mugihe cya jenoside yakorewe abatutsi yahungaga,ariko ntabwo yahunze kubera ko ari Umututsi bizwiko nta mututsi wigeze aba muri MDR parmehutu.ingenzi ese waba ufite imyaka ingahe? Gahigi mfite imyaka 63 muri jenoside yakorewe abatutsi ntawampigaga,ariko kugeza n’ubu ntawigeze agira icyo andega ku cyaha icyo aricyo cyose keretse Niyonzima Etienne wabigerageje nabwo abaturage bakamwamaganira kure.ingenzi uravuga ko yagiranye ibibazo na benshi waduha amazina yabo? Gahigi nakubwiyeko ari benshi ariko reka nguhemo bamwe.Ngirabera Ezechiel yishyujwe na Niyonzima Etienne aramutoteza aramumenesha.Ngirabakunzi Faustin nawe yahohotewe na Niyonzima Etienne.Hari uwitwa Karasira Laurent yamwishyuje ku ngufu afatanije na Maniragaba petero.Undi ni Kabageni Mebla we Niyonzima Etienne yarabanje aramufungisha amwishyuza afunze. Umwe k’uwundi batangaje ko uwitwa Sangwa ariwe ubarura buri nzu igomba kugurishwa.Kamuharaza Christine yatanze ikirego muri RIB arega Niyonzima Etienne icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.Niyonzima Etienne nawe yatanze ikirego muri RIB arega Umugwaneza Claudine ko yamushyizeho ingengabitekerezo.Abaturage ba Kimisagara barasabako hazaba urubanza muruhame bityo Niyonzima Etienne akabazwa uburyo yishyuza akoresheje inyandiko mpimbano zitiriwe inkiko Gacaca,mugihe hari imanza yatsinzwemo.Uwo bireba niwe uhanzwe amaso.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *