Gakenke : Itorero ADEPR Ururembo rwa Muhoza yibutse ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 muri Paroisse ADEPR Muhondo, banagabira Inka abarokotse jenoside

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa 2 Gicurasi 2023, wabanjirijwe no gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Muhondo, hanashyirwa indabo ahashyinguye abatutsi bishwe muri Jenoside, mu kubaha icyubahiro. Gahunda zo kwibuka zakomereje kuri Paruwasi ya ADEPR Muhondo .

Mukahigiro Adeline watanze ubuhamya bw’inzira y’umusaraba yanyuzemo

Mukahigiro Adeline warokokeye Jenoside yakorewe abatutsi muri Muhondo , yatanze ubuhamya bw’ubuzima bushaririye yanyuzemo muri Jenoside, abuhera mbere yayo ubwo yigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, aho batotezwaga mu mashuri.
Yatanze urugero rw’umwana biganaga wamubwiye ko “nibatangira kwica abatutsi azamuheraho.”
Asoza asaba abakirisitu kujya bibuka, aho agira ati:” Jenoside ntiyakozwe n’abapagani gusa ahubwo n’abakirisitu barayikoze niyo mpamvu nsaba abantu kujya twibuka tugamije ko itazagaruka mu Rwanda ukundi”.

Umuyobozi w’ishuri G.S Bwenda Mutambuka Adeodatus atanga ikiganiro Twibuke twiyubaka

Mutambuka Adeodatus umuyobozi w’ishuri G.S Bwenda yatanze ikiganiro ku mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi, uko yateguwe, uko yakozwe n’ingaruka yasize, avuga ko ubupagani buri mu byateye abantu gukora Jenoside.
Yagize ati “Icya mbere ni ubupagani nibwo buza ku isonga.kuko ubupagani nibwo bwabahumye amaso ntibibuka ko nyuma yo kwica umuntu hazaza ingaruka.”
Yakomeje agira ati “Icya kabiri ni inda nini no gutekereza ko nibamara kubica barya ibyabo.”
Asoza ikiganiro, yagarutse ku Bwitange bw’ingabo za FPR ashimira ubuyobozi bw’igihugu burangajwe imbere na nyakubahwa Perezida Paul Kagame ku miyoborere myiza iteza imbere buri munyarwanda.

Umuyobozi wa ADEPR ururembo rwa Gihundwe Past. Aimable Nsabayesu waje uhagarariye Umushumba Mukuru w’Itorero ADEPR yashimiye Nyakubahwa Perezida Paul Kagame n’ingabo bafatanyije kubohora igihugu, anavuga ko itorero rya ADEPR ryiyemeje gufatanya na Leta mu gukomeza gushyigikira iterambere ry’igihugu.
Ati “Dushima ingabo za RPA zahagaritse Jenoside, tugashima nyakubahwa Perezida wa Repubulika wayoboye urugamba rwo kubohora igihugu, kandi agahagarika Jenoside.”
Yakomeje agira ati’’Dushime cyane intambwe nziza igihugu kigezemo, ariko kandi tunizeza abayobozi turi kumwe ko itorero ADEPR rifite intego zo gufatanya na Leta mu kubaka igihugu.”

Umuyobozi w’A Karere ka Gakenke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madame Uwamahoro Marie Therèse

Umuyobozi w’A Karere ka Gakenke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madame Uwamahoro Marie Therèse wari umushyitsi mukuru, yasabye abakirisitu by’umwihariko abo kuri ADEPR Muhondo kurangwa n’urukundo

Agira ati:”Icyo nasaba abakirisitu n’ukwisobanukirwa bakamenya ko ikiranga umukiristo ari urukundo kandi ko yaremwe mu ishusho y’Imana, ntabwo rero uwaremwe mu ishusho y’Imana ahindukira ngo yice mugenzi we”.
Asoza asaba abantu kujya bitabira ibikorwa byo kwibuka aho agira ati” Kwibuka si icyaha ndetse na Yesu Kristo turamwibuka kuri Pasika, kwibuka rero nukugira ngo turebere hamwe icyatuma Jenoside itazagaruka”.
Asoza yizeza abanyamuhondo ko bateganya gushyira ibimenyetse nka mafoto, inyandiko ni bindi byafasha mu gusobanukirwa byimbitse Amateka ya jenoside

Itorero rya ADEPR ururembo rwa Muhoza bagabiye inka 2 abakristu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi 1994 muri Paruwase ya Muhondo Zaninka Peruth na Nzayisenga Jean de Dieu ,izi nka ziswe Imaragahinda n’Ingombyi .

Safari Wilson Umuyobozi wa ADEPER ururembo rwa Muhoza

Safari Wilson Umuyobozi wa ADEPER ururembo rwa Muhoza yavuze ko inka y’imaragahinda izamara agahimda Peruth wayigabiwe ikamubera ifatizo ry’iterambere naho ingombyi yahawe Nsayisenga izamubera ingombyi izamuheka ikamugeza kuri byinshi yifuza kuko ufite inka atandukana burundu n’ubucyene akagera mwiterambere rirambye.

Umuyobozi wa ADEPR ururembo rwa Gihundwe Past. Aimable Nsabayesu waje uhagarariye Umushumba Mukuru w’Itorero ADEPR

Ururembo rwa Muhoza rumaze kugabira abakristu inka 6 muriyi minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi 1994 izinka kandi zifite ubwishingizi kuburyo izigize icyibazo banyirazo bashumbushwa izindi ,Baka barinokubakira Inzu undi mukristu.

Inka y’imaragahinda ni ingombyi by’agabiwe Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994

Abakristu bitabiriye uyu muhango, basabwe kuba umwe bakareka iby’amoko kuko nta kindi yabazanira uretse amacakubiri, banasabwa kuba umugisha ku bantu babwira ko bakijijwe, bakareka agakiza ko ku magambo gusa, bagahindurwa n’imbaraga z’Imana.

Théoneste Taya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *