Ikindi kimenyetso cyo kuniga umupira w’amaguru mu Rwanda kiratutumba mu ikinamico yo kugabira Munyentwali Alphonse Ferwafa.

Kuba umunyabubasha ni byiza iyo ubwo bubasha ubukoresha neza wubahiriza indahiro wakoreye ku idarapo ry’igihugu.Aha niho tugiye kureba uko muri Ferwafa byifashe mubihavugwa hashingiwe ku matora.Ntabanga rikibaho kuko Munyentwali Alphonse umunsi agabirwa ikipe ya police fc byahise byemezwako azanywe mu mupira w’amaguru no guhabwa Ferwafa.Abanyarwanda batangiye kutishimira uko Ferwafa igenda ihabwa abayiyobora.Reka tubanze tubereke uko Ferwafa yayobowe kuva ibayeho ikaba umunyamuryango wa FIFA ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi na CAF ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika.Uwambere watowe ni Mudenge Canisius wo mu ikipe ya Mukura Vs.Icyo gihe manda yabaga imyaka 2.Indi Manda nayo yatsinzwe na Me Ngango Felcien wo mu ikipe ya Mukura Vs.Imbaraga z’ikipe ya Kiyovu sports yari mugituza cya Habimana Boneventure wari Umunyamahanga mukuru wa MRND zambuye Ngango Felcien inshingano zo kurangiza Manda asimbuzwa Ndagijimana wo mu ikipe ya Kiyovu sports.Amatora ya kurikiyeho yo yajemo impinduka hatorwa Col Mayuya Stanislas wo mu ikipe yo muri Camp Kanombe yitwaga Eclaire fc,naho visi Perezida aba Twagiramungu Faustin yari Perezida w’ikipe ya STIR.Ikipe ya Mukura Vs yaje kwisubiza Ferwafa na Gasasira Ephrem kugeza 1995 ,ubwo Ferwafa yagiye mu maboko ya Lt col Kayizari.Inzibacyuho yararangiye Lt col Kayizari yiyamanaza wenyine aratorwa.Manda yaratorewe yaje kuzamo ibibazo avanwaho atarangije manda Gen Kazura Jean Bosco nawe ntiyarangije Manda Abanyabubasha baniga umupira w’amaguru mu Rwanda bafashe icyemezo cyo kugabira Ferwafa abasivile.Ntagungira Celestin Abega yaraje akandiraho yerekanye impinduka zabaho abasimbujwe Nzamwuta Vincent De Gaule.Iyi Manda yakozwemwo amakosa kugeza ubwo uwari Umunyamahanga wa Ferwafa Mulindahabi afungiwe kunyereza umutungo w’ishyirahamwe,kugeza naho na De Gaule yitabye urukiko akagirwa umwere,ariko ibimenyetso byuko yanyereje amafaranga ya Ferwafa ubushinjacyaha bwari bwabitsimbarayeho mu iburanisha.Hamwe hamaze kuba ikibazo muri Ferwafa kikaba kimaze kuburirwa umuti uhamye n’uko abayigabirwa batakirangiza Manda.Abanyabubasha bagabiye Gen Sekamana Ferwafa ,ariko ntawe uyobowe uko yayivuyemo nabi.Benshi mubakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda babonye Gen Sekamana avuye muri Ferwafa Manda ye itarangiye bahita bareka kuzingera gusubira ku kibuga.Abanyabubasha noneho bakoze agashya kadasanzwe mu kugabira Nizeyimana Mugabo Olivier kuko we bamuhaye itsinda bazakorana bo bitisweko umwe yiyamanarije kuri buri mwanya.Icyakurikiyeho n’uko Nizeyimana Mugabo Olivier yavuyeho nabi cyane ko abamugabiye bamukoresheje amakosa kugeza n’ubwo yananiwe gufata icyemezo na kimwe.


Munyentwali Alphonse ugiye kugabirwa Ferwafa (photo archives)

izi nizimwe mungeri zitandukanye zabaye muri Ferwafa.Tuze kuri Munyentwali Alphonse:Ikigenderewe nuguha Munyentwali Alphonse Ferwafa,ese wowe ugaba ukananyaga watekerejeko bamwe mubakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda batangiye kwamagana ibikorwa uriho ukora?Niba ubonako guheza abazi umupira w’amaguru mu Rwanda ukagabira abatawuzi bizateza ikibazo kidashira.Abatanga imyanya muri Ferwafa mureke gusenya umupira w’amaguru kuko niba abo muyiha batarangiza Manda byakabaye byiza mushyiramo abaziba iki cyuho mwatejemo.Uko hanzaha bivugwa: Munyentwali Alphonse ugiye guhabwa Ferwafa ntazayimaramo umwaka.Niba Munyentwali Alphonse agize ishyamba ataragera mu nzu yahindutse iy’ibibazo aho kuba iy’ibisubizo by’umupira w’amaguru mu Rwanda murumva batamwikoreje umutwaro uremereye?Ibi nibyo byatumye u Rwanda mu karere rusigara inyuma mu mupira w’amaguru mugihe ibindi bihugu byazamuye urwego.Munyentwali ngwino wumve ariko uzihanganire imijugujugu cyane ko benshi batangiye kunenga amatora agiye kukugabira Ferwafa ,kuko hagaragayemo gukumira abisweko bataba ikiraro cyabasenya umupira w’amaguru.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *