Ubwisanzure buke muri Demokarasi bikomeje guheza mugihirahiro umunyepolitiki Dr Kayumba Christopher munzira ya Politiki.

Amateka yo mu Rwanda kuva rubaye Repubulika nta somo n’isano biraha abanyarwanda.Inzira uko ikomeza kuba imfungane niko benshi mubanyarwanda bashinga amashyaka kugirengo babone ubwisanzure bw’ibitekerezo byabo.Iy’inzira niyo yateguwe n’umunyepolitiki Dr Kayumba Christopher ikaza kumubera imfungane kugeza n’uyu munsi twandika iy’inkuru.

Dr Kayumba Christopher umunyepolitiki wejo hazaza (photo archives)

 

Dr Kayumba Christopher imbere y’inteko y’abacamanza yababwiyeko uregwa n’uvugwa batandukanye.Ubwo Dr Kayumba Christopher yatangazaga ko yashinze ishyaka Rwanda Platform Democracy (RPD) nibwo bukeye humvikanye ko yakoze amahano yo gufata umunyeshuri yigishaga mu ishami ry’itangazamakuru.Uko iminsi yagiye ishira niko Dr Kayumba Christopher yakomeje kugabwaho ibitero nko gufunga Nkunsi Jean Bosco umurwanashyaka warushinzwemo ubukangurambaga.Haje kuza ikibazo cy’uko Dr Kayumba Christopher yasambanyije umukozi we wo murugo wareraga abana(umuyaya) witwa Yankurije Mariya Goreti.Ubwo ikibazo cyahinduraga isura haje kuvugwako Dr Kayumba Christopher ashinze ishyaka ryo guhangana n’iriri k’ubutegetsi ariryo FPR..Urubanza rurangizwa n’inteko yaburanishaga yabanje guha ijambo ubushinjacyaha.Abari mucyumba cy’iburanisha batangajwe nuko ubushinjacyaha bwavuzeko Dr Kayumba Christopher yasambanyije Yankurije Mariya Goreti yitwaje ko ar’umukoresha we.Dr Kayumba Christopher n’umwunganira mu mategeko basabye ko Yankurije Mariya Goreti yazanwa murukiko.Amakuru yazengurutse n’uko Yankurije Mariya Goreti yananiwe gusobanura uko urugo rwa Dr Kayumba Christopher ruteye.Aha niho Dr Kayumba Christopher yasobanuyeko Yankurije Mariya Goreti atabaga imbere munzu,ahubwo yabaga munzu zo hanze mugipangu.Uko bihagaze Dr Kayumba Christopher agifatwa akaburana ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo yabwiye inteko yaburanishije ko we Ibyo aregwa arugutogosa ibyaha.Abari baje kumva urubanza rwa Dr Kayumba Christopher bagize bati”dukurikije uko twumvise iburanisha ntabigize icyaha kirimo cyane ko urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwamugize umwere.Kuki bivugwako mu Rwanda umuntu agomba kuba mu ishyaka ashaka,akaba mu idini ashaka kuki Dr Kayumba Christopher yashinze ishyaka akabifungirwa? Abasesengura basanga hari abashinga amashyaka batahawe uburenganzira na system bikuberamo ikibazo.Nkubu Nkunsi Jean Bosco kuva yafungwa afungiwe mu ikasho ye wenyine ,kandi yakatiwe imyaka icumi .Abashinje Nkunsi Jean Bosco nabo ntibari bamuzi ariko yimwe uburenganzira muri Gereza,animwa ubutabera.Mugihe rero hategerejwe isomwa ry’urubanza Dr Kayumba Christopher haribazwa uko hazatangwa ubutabera.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *