Bomboli bomboli yongeye kuvuza ubuhuha mu itorero ry’ADEPR kubera igitugu cya Pasiteri Ndayizeyi Isai warishoye mu manza.

Itorero ry’ADEPR aho kujya mu murongo mwiza w’ivugabutumwa ngo rizamure urwego rw’Abapasiteri n’Abakiristu ryibasiwe n’ibibazo by’ingutu biriganisha gutezwa cyamunara.Inkuru yacu iri ku itorero ry’ADEPR ku Ngoma ya Pasiteri Ndayizeyi Isai uvugwaho ,ugaragarwaho amakosa menshi asozwa n’igitugu n’itonesha bikomeje gusenya intego zatumye ADEPR ishingwa.Reka tubanze turebe Pasiteri Ndayizeyi Isai ni muntu ki? Ndayizeyi Isai yahawe ADEPR kubera iki?ninde wahaye Ndayizeyi Isai ADEPR kandi atarize ivugabutumwa?uwahaye Ndayizeyi Isai ADEPR yamubwiye kwirukana Abapasiteri no kuyishora mu manza z’urudaca? Amakuru ava ahizewe asubiza ibyo bibazo byose byibazwa kuri Pasiteri Ndayizeyi Isai.Igisubizo n’uko uwahaye Ndayizeyi Isai agamije gusenya intego za leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda.Ibi nabitangarijwe numwe mubizerwa wo munzego z’umutekano wanzeko dutangaza amazina ye.Aha yagize ati”Ndayizeyi Isai nuwamuhaye ADEPR barahemukira u Rwanda cyane ko nuvuye mu mashyamba ya Congo Kinshasa yarwanyaga leta ayibuza umutekano anyuzwa mungando i Mutobo agashyirwa mu kazi,ariko Ndayizeyi Isai we yagabiwe ADEPR bucya yirukanye Abapasiteri bayoboraga Indembo n’uturere kugeza naho abaciye ababuza no kuba bagira urusengero na rumwe bahabwamo umwanya wo kwigisha.Undi waduhaye ubuhamya bw’igitugu n’urwangano rwa Ndayizeyi Isai muri ADEPR naho yafashe umusaza Pasteri Masumbuko akamukura k’uruhimbi muri Paruwase ya Remera atangiye kwigisha agasohorwa nk’umwanzi.Undi uvugwa mu itorero ry’ADEPR nk’ikibazo n’uwitwa Budigiri we tuzashakira umwanya tukamukoraho inkuru irambuye cyane we ko avuga ko yahawe umwanya na FPR.Abapasiteri birukanywe na Ndayizeyi Isai baganira n’ikinyamakuru ingenzi newspaper na ingenzinyayo com bagize bati”twe twatangajwe naho twirukanwa hirengagijweko har’amasezerano y’akazi.Ikindi n’uko Ndayizeyi Isai yavuzeko tutize ivugabutumwa kandi nawe atararyize kugeza n’ubwo ajya kuryiga bikaza no kumunanira.Twabajije Ndayizeyi Isai kubikuvugwaho.

Ingoma ya Ndayizeyi Isai mu marembera muri ADEPR (photo archives)

Muraho nitwa Ephrem nd’umunyamakuru nyobora ikinyamakuru ingenzi newspaper na ingenzinyayo com

Har’amakuru avugwa mu itorero uyobora ry’ADEPR ko wirukanye Abapasiteri ubaziza ko batize iyobokamana ,kandi nawe utararyize ubu ukabaribwo uriho uryiga wumva utarabarenganije?andi makuru twagirengo mugire icyo muyatangazaho nagushinja gukora ivangura mu iyishyurirwa ry’abapasiteri n’abakozi bo muri ADEPR kwiga iyobokamana ?ikindi kikuvugwaho ngirango ugire icyo ugitangazaho nicyo kwirukana Abapasiteri ugashora ADEPR mu nkiko ikaba imanza zimwe yarazitsinzwe icyo gihombo uzakirengera?uvugwaho kuba waraciye Abapasiteri bahoze bayobora indembo n’uturere ukababuza kugira aho banigisha ijambo ry’Imana munsengero z’itorero ADEPR nabyo twagirengo mugire icyo mubitangazaho?ikindi kivugwa muri ADEPR nicy’uko wowe na komite yawe mukoresha umutungo w’itorero mu buryo binyuranije n’amategeko ?

Ndayizeyi Isai ntajya asubiza ku bibazo bivugwa mu itorero ry’ADEPR cyane ko byinshi bimaze kumubana byinshi.Uwahaye Ndayizeyi Isai niba atabinako abiba ibibazo by’umurengera muri ADEPR arakosa kuko uko imanza ziburanishwa niko itorero ritsindwa,ibi bikerekana ko Ndayizeyi Isai nabo bagabiriwe rimwe bakwiye kweguzwa inzira zikigendwa.Abagaba imyanya bajye bareba neza uwo bagabira.Inkuru yacu y’ubutaha tuzagaruka kuri Kayitesi uyobora RGB kuko Budigiri amuvugaho ko iyo yitabiriye Inama zabo bamugenera ifaranga ritubutse kugeza naho har’ubundi buryo bakoranamo buzajya hanze kugeza no ku nzu yaguzwe mu mitungo y’ADEPR bitumvikanyweho.Mugihe harimo hategurwa usimbura Ndayizeyi Isai n’itsinda rye har’amakuru ava ahizewe yemezako inzego zamutegetse kugarura Abapasiteri yirukanye akaba atarabishyira mu bikorwa.

Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *