Iseswa rya Njyanama y’Akarere ka Rutsiro igisasu kuri Guverineri w’intara y’iburengerazuba Habitegeko Francois.

Kuba umuyobozi bisaba ko haribyo ugomba kwigomwa.Aha niho hajya hagaragara impanuro Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ajya buri muyobozi uhawe inshingano.Indahiro ya buri muyobozi uhawe umwanya cyangwa inshingano z’ubuyobozi azikorera ku idarapo ry’igihugu,yaba aruwo murwego rw’igihugu nabwo akarahirira imbere y’umukuru w’igihugu.Turi mu ntara y’iburengerazuba mu karere ka Rutsiro,aho Njyanama yegujwe cyangwa yasheshwe.Amakosa yihariye yavuzwe mu karere ka Rutsiro bivugwako Guverineri w’intara y’iburengerazuba Habitegeko Francois yayarebeeeye,hakaba n’amakuru avugwako yaba yarakingiye ikibaba abigizemo uruhare ngo kuko nawe yarafitemo ubucuruzi.

Guverineri w’intara y’iburengerazuba Habitegeko Francois nawe ntibimworoheye(photo archives)

Inzego zitandukanye guhera ku Gisirikare,igipolisi n’izindi nzego zikora iperereza zagitanzeho raporo.Kuba Habitegeko Francois yaravuzwemo abagiye bamukingira ikibaba mu karere ka Nyaruguru bakamugira Guverineri n’ubu bamukomeyeho.Habitegeko Francois yakoze amakosa menshi mubihe bitandukanye benshi bakagirengo azayakurikiranwaho bikarangira yirukanye aboyanze,akangaja abakunze.Kuba rero haragaragaye ko ubutunzi bw’u Rwanda bwaragiye busahurwa bukajyanwa mugihugu nka Congo Kinshasa gicumbikiye FDLR ntibiza korohera abigizemo uruhare.Kuva inzibacyuho yarangira hasheshwe Njyanama y’Akarere ka Nyabihu none na Rutsiro yo mu ntara y’iburengerazuba birabaye.Turacyakusanya ibimenyetso byibyangiritse bigatuma Njyanama y’Akarere ka Rutsiro iseswa.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *