Akarere ka Rulindo:Abibasiwe n’ibiza bo mu Murenge wa Burega baganujwe umuganura umwe agabirwa inka.

Imiryango y’abibasiwe n’ibiza mu Karere ka Rulindo yaganujwe,umwe wo mu kagali ka Taba ahabwa inka abandi bahabwa n’imbuto yo guhinga,bibukijwe guhinga imbuto y’indobanure, gukoresha inyongera musaruro no guca imiryanya suri mu rwego rwokongera umusaruro no kwihaza mu biribwa.

Mukanyirigira Judith Umuyobozi w’akarere ka Rulindo
Avuga ko igihe cy’Umuganura ari ikimenyetso cy’Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda kandi ko abahuye n’ibibazo batagomba kuba bonyine, ahubwo abagize icyo baronka banasura abandi bakabaganuza.

Agira ati “Umuganura ni ikimenyetso cy’Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, abadafite ni umwanya wo kubaba hafi tukabaganuza na bo bakumva ko bagarura imbaraga zo gukora bakiteza imbere”.

Mukanyirigira Judith Umuyobozi w’akarere ka Rulindo (photo ingenzi)

umuyobozi w’akarere Judith yibukije abanyaburega kwitabira gahunda za leta ,guhinga imbuto y’indobanure ,gukoresha inyongera musaruro, guca imiryanya suri, kubyaza musaruro icyanya cya Muyanza cyatunganyijwe binyuze muma koperative y’ubuhinzi no gukomeza gutahiriza umugozi umwe mu gushaka icyateza imbere abanyaburega, ni gihugu muri rusange .
Yashimiye byimazeyo diyasipora Burega(abavuka I Burega batahaba ) baje kuganura kubyagezweho n’abavadimwe babo, abasaba gukomeza uwo muco bakawutoza abakiri bato.

Inka yorojwe Dative izamufasha kwikura mu bucyene (photo ingenzi)

Musabyimana Dative wahawe inka ,yavuze ko yari yarihebye yibaza uko ubuzima bwe bwo guhinga nta nka buzagenda Ngo abone ifumbire, amafaranga n’amata, abashe kuva mu cyiciro cya bacyene bikamuyobera .mu maranga mutima menshi yashimiye perezida wa repuburika y’urwanda wagaruye umuganura n’ubuyobizi bw’akarere bwamutecyerejeho abizeza Ko Iyi nka azamufasha mu buhinzi kandi ko mu minsi iza nawe azoroza bangenzi be

Umuturage wa Burega utakihaba wazanye n’itsinda rinini ryaje ryibumbiye muri diyasipora Burega waje gusangira umuganura n’abavandimwe babo bo muri Burega yavuze ko kuza umunsi w’umuganura ari ikimenyetso cy’urundo, umwanya mwiza wo gusabana bishimira ibyo bagezeho ndetse no kungurana ibitecyerezo ku cyakorwa hagendeye ku mahirwe ahari, Aha yibukije abavandimwe be bi Burega Ko icyanya cya Muyanza cyatunganyijwe aribo gikwiye kugirira akamoro, yabibukije kandi ko bakwiye gufata amasuka bagahinga Cyane Cyane imboga n’imbuto byera mu gice batuyemo kugira ngo umuganura utaha bazahure buriwe se haricyo yungutse mu bikorwa byabo

Umuganura n’umuhango nya Rwanda w’izihizwa buri wa 5 wa mbere w’ukwezi kwa Kanama, aho abanyarwanda bizihiza ibyo bagezeho mu buhinzi, ubworozi ndetse n’uburumbuke. Gukomera kuri uyu muhango n’ugusigasira umurage w’u Rwanda kuko umuganura ukubiyemo indangagaciro zirimo kwishimira umusaruro, gukunda umurimo ndetse n’igihugu.

Mu mateka y’u Rwanda, umunsi w’Umuganura wari umunsi mukuru ngarukamwaka wubahwaga kandi ugahabwa agaciro ibwami no mu muryango w’Abanyarwanda. Umuganura watangiye kwizihizwa mu Rwanda ku ngoma ya Gihanga Ngomijana mu kinyejana cya kenda, hanyuma uza kongera guhabwa imbaraga na Ruganzu II Ndoli hagati y’imyaka ya 1510-1543 ubwo yabohoraga u Rwanda nyuma y’imyaka irenga cumi n’itanu ruri mu maboko y’abanyamahanga (Abanyoro n’Abanyabungo)

Théoneste Taya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *