Umuganura watanze irihe shusho mu Rwanda rwo hambere urw’ubu rwakwigiraho mu muco gakondo?

Ibihe bisatira ibindi bimwe bikabisa ibindi.Amateka atwerekako mu Rwanda rwo hambere hizihizwaga umuganura.Amateka atwerekako umwaka watangiraga muri nzeli.Ukwezi kwa nzeli nibwo imvura yatangiraga kugwa Umwami agatangiza Umwaka cyane ko icyo gihe ubukungu bw’umunyarwanda bwari bugizwe n’ubuhinzi n’ubworozi.Ukwezi kwa kanama nibwo imiryango yabaga ituranye yakusanyaga ibihingwa babaga bejeje bagahuriza murugo rumwe bagasangira bishimira umusaruro weze.Ibihingwa byahingwaga ni amasaka,ibijumba,amateke,ibihaza, ibishyimbo,urutoki nibindi bihingwa.umwe k’uwundi yatangaga igitoke,undi ifu y’amamera.Ibitoke bengaga urwagwa.Amasaka bakenga ikigage.Ivugabutumwa ry’amadini cyane iratareneraga inzoga niryo ryatangiye guhunga umuganura.Ubwo umuco watangiye gucika.

Murwo hambere abanyarwanda basangira umuganura

Abasesenguye uko u Rwanda rw’ubu ruhagaze mu ishusho y’umuganura basanga ntawugisangirwa hashingiwe ko nta bihingwa ngandurarugo bigihingwa.Aho umunyamakuru w’ikinyamakuru ingenzi newspaper na ingenzinyayo com yagiye anyura kugirengo arebe uko umuganura wasangiwe yasanze bigoye.Akarere ka Nyanza Umurenge wa Kibirizi.Abaturage ntaho bejeje ibihingwa ngandurarugo kugirengo bishingirweho ko baganuye kubyo bejeje.Umurenge wa Kinazi mu karere ka Huye ho byari byifashe ukundi cyane ko ikigage amasaka nayo baguze,urwagwa narwo n’uko.Hakizimana utuye Umurenge wa Kinazi mu karere ka Huye tuganira yagize ati”Ikigage n’urwagwa bya gakondo byaraciwe bityo rero nibi ubonye nibyaguzwe,kandi ubundi umuganura twaganuraga kubyo twejeje none inzara iratwishe.Ibi bishingira ku muco wacitse abawushinzwe barebera.Ibyivugo biracika,amahamba n’amazina y’inka.Birababaje kubona ibihingwa ngandurarugo bigenda bicika bigaha icyuho inzara mu muryango nyarwanda.Abavugako bahagarariye umuco bakanatanga ubutumwa bw’umuganura bazerekane ishusho y’umuganura wo mu Rwanda rwo hambere niyo murw’ubu cyane ko abakiri bato batarabona igisobanuro.Abo bireba nimwe muhanzwe amaso.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *