Urugiye kera ruhinyuza intwali:Rev Ndayizeye Isaie yacanye umuriro wa gipagani mu itorero ry’ADEPR urangira umutwitse.
Uruntu runtu rushingiye ku macakubili n’ikinyoma bigaherekezwa n’urwangano nibyo biregwa Rev Ndayizeye Isaie wagabiwe itorero ry’ADEPR adafite umuhamagaro wa Gikiristu na Gishumba.Umuntu k’uwundi baribaza impamvu Rev Ndayizeye Isaie yirukanye Abapasiteri akiyongeza abandi ntihagire urwego na rumwe rugira icyo rubivugaho.Reka Twinjire mu ngoma ya Ndayizeye Isaie uko yagiyeho kugeza n’ubu.Ubwo RGB iyobowe na Kayitesi Usta yakuragaho Rev Karuranga Ephrem na Komite ye ahita ashyiraho Rev Ndayizeye Isaie na Komite ye ayiha inkoni ya Gishumba.Ndayizeye akigabirwa ADEPR yahise agabanyamo ADEPR ibice.Ndayizeye yakuyeho urwego rw’ururembo(ADEPR intara) akuraho Akarere.Icyaje gutungurana naho Ndayizeye Isaie yatangiye kwirukana Abapasiteri abaziza ko batize ivugabutumwa nawe atararyize.Urugiye kera: Ndayizeye Isaie yanditse amabaruwa tariki 21/7/2023 yirukana Abapasiteri abashinja kugambanira itorero ry’ADEPR.Ibi byateshejwe agaciro na Rev Ntakirukimana Theoneste amwandikira ibaruwa igira iti”Ndaguciye kuko winjije ikizira agera.Gucana umuriro wa Gipagani:Ndayizeye Isaie yandikiwe ibaruwa na Rev Karangwa John imweguza.Gutwikwa n’umuriro : Ndayizeye Isaie we yandikiye Abapasiteri amabaruwa abirukana none niwe bandikiye birukana.Amacakubili : Ndayizeye Isaie yavuzweho kwirukana Abapasiteri bari abakada kongeraho abari abasirikare igihe FPR yari k’urugamba rwo kubohoza igihugu.Abasesengura bagira bati”ko Ndayizeye Isaie avugako ahagarariye inyungu za FPR muri ADEPR kuki yirukanamo ababohoje igihugu?Kuba Kayitesi Usta ashinzwe imiyoborere myiza mu Rwanda ariko abo yagabiye ADEPR bakaba barashenye itorero ry’ADEPR abona yubaka system?
Ikinyamakuru ingenzi newspaper na ingenzinyayo com byandikiye Rev Ndayizeye Isaie kugirengo agire icyo atangaza ku muriro yacanye mu itorero ry’ADEPR none ukaba umutwitse yanga gusubiza.
Ikinyamakuru ingenzi newspaper na ingenzinyayo com haramwe mu makuru avugwa mu itorero muyobora ry’ADEPR twifuzaga kumenya ukuri kwayo.Harakuvugwaho nka Rev Ndayizeye Isaie ko waba warubatsemo akazu hashingiwe guhutaza buri mupasiteri ukamwirukana ngo ntacyaha umushinja yaba yarakoze kimwambura inshingano za Gishumba.Uduhe amakuru kubikuvugwaho cyane kwinyerezwa ry’umutungo w’itorero.Uduhe amakuru amuvugwaho cyane ayushinjwa n’Abapasiferi ko winjije ikizira ahera.Uduhe amakuru y’impamvu Budigiri Herman wamuhaye icyumba muri Hotel Dove akaba ngo atakishyura.Ikindi kikuvugwaho twagirengo ugire icyo ugitangazaho nicyuko harabo wirukanye ushingiye ki nkomoko yabo?
Ese kuba Pasteri Theoneste Ntakirutimana yarakwandikiye ibaruwa ko aguciye wumva ntakimwaro bigutera?niba bikigutera urikosora cyangwa urakomeza kwirukana abandi?
Kuba Ndayizeye Isaie aregwa gukoresha umutungo nabi cyane ko Abapasiteri n’abakozi yirukanye benshi bamaze gutsinda ADEPR imanza zikaba zarabaye itegeko.Niba rero inzego za Leta zizakomeza kureberera iyica rubozo Ndayizeye Isaie akorera abanyarwanda bo muri ADEPR.Niba mu Rwanda hari Komisiyo ishinzwe uburenganzira bwa muntu,hakaba inzego zigenzura ibikorwa bigayitse kuki zidatabara muri ADEPR?Ese Ndayizeye Isaie babona ko ariwe muyobozi wo muri ADEPR ukenewe?ubu rero muri ADEPR ntagaruriro cyane ko abahohotewe na Ndayizeye Isaie barakaye.Ninde ubikemura?Gasamagera Wellarars niwe uhanzwe amaso ku kibazo cyugarije itorero ry’ADEPR kuko cyafashe intera ishobora gufata indi ntera.Ubutaha tuzabagezaho icyo abo mu nzego zifata ibyemezo uko ziteguye kwirukana Ndayizeye Isaie n’itsinda rye ririmo Budigiri Herman kuko nawe akemangwa.
Ubwanditsi