Umupira w’amaguru mu Rwanda: igikombe kiruta Ibindi gihaye ibyishimo abakunzi b’ikipe ya Rayon sports abiy’APR fc agahinda nikose.

Ikipe ya Rayon sports yongeye kwihaniza APR fc iyitsinda ibitego bitatu ku busa.Umureyo ati”niwowe kipe nkunda.Ibyishimo mugihe byari byose abakunzi b’ikipe y’APR fc bo agahinda kari kose bagira bati”uragstsindwa n’As Kigali itagira umufana n’umwe ukuvugirizaho ingoma.

Umunsi umwe uruta iyindi.Aha niho hashirira impaka.Amateka yerekanirwamo byinshi.Inkuru yacu iri k’umukino wahuje ikipe y’APR fc yatwaye igikombe cya shampiyona niya Rayon sports yatwaye icy’Amahoro.(super cup) Umuhigo kuri buri kipe wari wose,kandi burimwe ifite abakinnyi n’abanyamahanga.Umukino ujya gutangira hari havuzwe byinshi biha ikipe y’APR fc amahirwe cyane ko kizigenza Haruna wa Rayon sports yarakuwe muri liste yari yateguwe.Ikipe ya Rayon sports yeretse iy’APR fc ko iyirusha kugeza ku munota wa gatandutatu w’igice cya mbere aho Luvumvu yateye ishoti rutahizamu Bable Charles agatsinda igitego cya mbere.Igice cya kabili cyerekanye ko umutoza w’ikipe ya Rayon sports azi gusoma umukino kurenza uwo bari bahanganye.Ikipe y’APR fc mumbaraga nkeya no kumenyera gukora amakosa ntisifurwe yatunguwe n’uko bayihannye ku ikosa bari bakoze urushundura runyeganyega bwa kabili.Igitutu cyinshi ku Ikipe y’APR fc cyayikoresheje irindi kosa rutahizamu Ojera ayiha agashinguracumu.

Isesengura ikipe y’APR fc yatsinzwe niya Rayon sports iyirusha kuko ibitego bitatu ku busa ni byinshi cyane.Isesengura ikipe ya Rayon sports yerekanye ko ifite imbaraga cyane ko buri mukinnyi yakinnye ibyo yasabwaga n’umutoza.Umureyo ati”icyo nshaka nuko ntsinda ngatwara igikombe nkabyina Murera.Ibyishimo birahenda.Umukunzi w’APR fc ati”ko ikipe ya Rayon sports inyibasiye nagirengo intsindira mu ntara gusa none no muri Kigali irongeye? Nyamirambo,ville,intara zose intero nimwe ni Murera.Abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda badafana Rayon sports baganira n’ikinyamakuru ingenzi newspaper na ingenzinyayo com bagize bati”iyo Rayon sports ihagaze neza mu ntsinzi iyo bihuye iyimara inzara.Abashinzwe gutegura shampiyona nimwe muhanzwe amaso.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *