Amagambo yashize ivugwa ikipe y’APR fc yongeye gutsindwa niya Rayon sports ibitego bitatu ku busa iyitwara super cup.

Abafana b’ikipe y’APR fc bazindukiye kuri Pele stadium Nyamirambo bashaka igikombe kiruta ibindi (super cup) amahirwe ntiyabasekeye kuko ikipe ya Rayon sports yabatsinze ibarusha ibitego bitatu ku busa.Abafana b’ikipe ya Rayon sports baje n’ibyishimo byinshi nkabaje gutwara igikombe kiruta ibindi mu Rwanda (super cup)kandi babigeraho.

Umuhigo ku mpande zombi niwo waranze itangira ry’umukino.Abo kuri APR fc bati “Gasenyi uyu munsi ndakwereka.Abo muri Rayon sports bati”wa Gikona we ndagupfura.

Itangizwa ry’umukino

Umukino uko watangiye nuko warangiye umuhigo watashye mu bareyo babyina Murera.Turebe uko iz’ikipe zihagaze.Ikipe ya Rayon sports yaguze abanyamahanga bafite ubuhanga busumbye ubwabaguzwe n’APR fc kuko ikigenderewe n’intsinzi.

Abakunzi b’ikipe ya Rayon sports bati”wabeshyeko igushaka none ushaje uyitwaza igikombe yatsindiye

Abasifuzi bagerageje gukora itandukaniro mu misifurure biranga bashakishiriza APR fc birayangira cyane ko urwego rwo gusoma umukino byayigoye.Umutoza w’ikipe ya Rayon sports mbere y’uko ahura niy’APR fc yabanje gukuraho urujijo rwo kuyifata nkirenze izindi mu Rwanda.Umutoza w’ikipe ya Rayon sports aho yakuyemo Serumogo akinjizamo Mucyo Didier Junior niho yerekaniye ubunararibonye mu mupira w’amaguru.Kugura Umunyamahanga utarusha umwenegihu kandi nabwo aguzwe akayabo k’amafaranga agahenbwa ayandi n’igihombo gikomeye.Uruhande rw’ikipe y’APR fc bati”Mupenzi Eto tuzamukumbura cyane ko yaramaze kuducaho ikipe ya Rayon sports none idutsinze inshuro eshatu yikurikiranya nta n’igitego dushyira mu izamu ryayo.Uruhande rwa Rayon sports rwo rwishimiye intsinzi cyane ko abakinnyi bakinnye bakarangiza batararuha nkuko byagendaga umwaka ushize.Amagambo yashize ivugwa kuko APR fc yatsinzwe ibitego byinshi igatwarwa igikombe kiruta ibindi mu Rwanda.Aha rero niho hashingirwa ku cyo umukinnyi Imanishimwe Djabel ko abanyamahanga batarusha abanyarwanda yarifite.Ikindi kibazo kizagora amakipe n’uburyo Ferwafa izagenzura imisifurire kuko itazatanga icyizere.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *