Ruhago nyarwanda:Abanyaburiza barasabako Leta yabafasha ikipe Mugambazi fc yo mubihe byo hambere ikongera ikagaruka.

Izimira rya Mugambazi fc ikimenyesto cy’uko urubyiruko ruhavuka rupfana impano zo gukina umupira w’amaguru.Ferwafa mugihe yo n’amakipe birirwa bashora amafaranga mu mahanga,kandi bakayakoresheje imbere mugihugu.

Amateka aba mungeri zitandukanye hakurikijwe ibyiciro bya buri gikorwa cyakozwe n’abantu cyangwa umuntu.Twe turi ku mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda rwo hambere.Amateka turi gukoraho nay’ikipe ya Mugambazi fc yakinnye umupira w’amaguru mubihe byo kuva watangira gukinwa mu Rwanda kugeza 1990.

Abakiniye Ikipe ya Mugambazi fc (photo archives)

Amwe mu makuru dukesha abakinnyi bo mu Rwanda rwo hambere cyangwa abakunze umupira w’amaguru mu Rwanda badutangarije ko mugihe abazungu batangizaga gucukura amabuye y’agaciro mubice by’u Buriza ,ko ngo aribwo bashinze ikipe y’umupira w’amaguru.Iyo babaga batakoze ngo nibwo abazungu n’abandi banyamahanga bakinaga umupira w’amaguru.Uko iminsi yagiye yisunika bamwe mubasore b’abanyarwanda batinyutse abanyamahanga barabegera babaha akazi,abandi bafite impano zo guconga Ruhago batangira ubwo.Amavu n’amavuko y’izina Mugambazi fc ryavuye kuri Komine Mugambazi nk’uko nahandi hose mu gihugu ikipe zariho zahawe amazina y’amakomine.Imparirwakurusha yiswe Kiyovu bivuye kuri Komine Kiyovu.Victory yafashe izina rya Komine Mukura.Nyumba ifata izina rya Komine Gishamvu.Amakuru twakomeje dutangarizwa n’uko Mugambazi fc kuva 1963 yakinaga amarushanwa yahatanirwaga nk’igikombe cyakinirwaga umunsi w’ubwigenge tariki 1 Nyakanga buri mwaka ,kongeraho igikombe cya Kiliziya Gaturika k’umunsi wa Pantekote.Mugambazi fc yarakomeje kugeza 1990.Iy’ikipe ya Komine Murambi yaje ngo guhura n’ikibazo cyo kubura amikoro,kugeza ubwo iyo Komine Mugambazi yategekwaga na Burugumestiri udakunda umupira w’amaguru yangagako hagira ifaranga risohoka mu isanduku ya Komine ijya mu mupira w’amaguru.Kugeza tariki 1 Ukwakira 1990 Mugambazi fc yakinaga amarushanwa n’urwego rw’igihugu mucyiciro cya gatatu.Abanyaburiza bati”kera habayeho kuko Mugambazi fc yakinaga na Rutongo fc ibyishimo bikaba byose none kubura ikipe ibasusurutsa baheze mu bwigunge.Henshi mu Rwanda usanga har’abana bafite impano zo gukina umupira w’amaguru,ariko bakabura ubafasha cyane ko ibibuga bya kera byahinzwemo,aho bitahinzwemo byubatswemo.Ab’i Mugambazi barasabako baterwa inkunga cyane ko bo bagifite ibibuga bakongera bagakina umupira w’amaguru nk’uko ba sekuru bawukinnye.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *