Nyarugenge ya Kigali uburaya n’indwara zo mu mibonano mpuzabitsina zadukanywe n’abanyamahanga byabaye umuzi utaranduka kugeza n’ubu.
Umwali wo mu Rwanda rwo hambere mbere y’uko Umunyamahanga aruvogeda cyaraziraga ko atwita atagira umugabo.Uko ubukoroni bwagiye buvogera u Rwanda benshi bakagana ibikari byabo kujya gusega babeshya ko basenga Imana niho abali b’u Rwanda bahuriye n’uruva gusenya,nabo basenderwa mu muryango umwali w’u Rwanda ameneshwa ibanga arangazwa kugeza n’ubu.
Akarere ka Nyarugenge :Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zikomeje kwiyongera zigaha icyuho icyorezo cya Sida.
Nguko uko Sida yafunguriwe amarembo nayo yinjira idasubira inyuma u Rwanda bamwe mubanduraga muri byabihe bahabwa akato karahava.Uko iminsi yicumaga byaje guhinduka,ahubwo benshi no mutarwaye Sida barayitwerereye bagana amashyirahamwe bashaka ubufasha bwirenza munsi.
Kigali Nyarugenge igendwa n’uwifite iranze ibaye izingiro ry’ibibazo by’ubuzima bwejo hazaza,cyane urubyiruko.Kuva igihe cy’Ingoma ya Cyami bizwiko Umujyi wa Kigali war’ishiraniro ry’ibishuko byakuruye abangavu n’abari ,utibagiwe n’aba nyina kwigarurizwa n’uburyohe bahabwaga n’abanyamahanga bari batangiye kwituza u Rwanda.Ubwo uburaya buba buhawe icyiciro .Inkuru yacu iri mungeri zitandukanye zishakisha icyakuruye uburaya muri Kigali kuva ku ngoma ya Cyami kugeza uyu munsi.Umusaza Rwamanywa afite imyaka 86 ubu atuye Kimisagara umwe mu mirenge igize Akarere ka Nyarugenge.ingenzi watangira utuganiriza uwuriwe n’igihe wavukiye naho wavukiye n’imirimo wagiye ukora mu myaka yo hambere?Nitwa Rwamanywa Joseph mfite imyaka 86 niyo yanditse mu irangamuntu,navukiye hariya hafi yaho bita kwa Rubangura ,kera nari umufundi ziriya nzu nyinshi nazubatseho.Abakiri bagiye batugurira twimuka none nsaziye Kimisagara none nayo ngo bagiye kutwirukana.Masabo yaratubwiye twanga kumva.
ingenzi nibande babimuraga babahaga iki? Rwamanywa Joseph twimurwaga n’abanyamahanga bubakaga amazu y’ubucuruzi natwe tukimukira ahandi kuki Kigali yar’amashyamba ya komeza,ariko tugatinya umuhima nahariya bita mu Kiyovu cy’abakene kuko habaga inyamaswa.Abo banyamahanga bazaga nta bagore bafite maze baduterera bashiki bacu inda z’ibinyendaro ubwo indaya zitangira ubwo.ingenzi abo bashiki banyu bahuriragahe nabo banyamahanga? Rwamanywa Joseph ntumbaze icyakubwiraga ko umunyarwandakazi yahuye nabo n’uko wamubonaga yatwise,uko Umujyi wagiye wubakwamo amazu kugeza za Biryogo ,abo bagore bahindutse indaya haba abo banyamahanga cyangwa nab’abanyarwanda nabo abo babyaye bakaba indaya.Ninacyo kibazo benshi mu mujyi wa Kigali ntibazi ibisekuru byo kwa ba se.ingenzi duhe ishusho y’uburyo uburaya bwasakaye muri Kigali n’ingaruka ubona byagize? Rwamanywa Joseph uburaya bwasakaye cyane nko 1962 kuko hari hamaze kuza abanyamahanga benshi baje gushyiraho Repubulika basiga bateye inda abanyarwandakazi bisubirira iwabo,ikindi nabakoraga imirimo itandukanye,ingaruka nuko benshi mubagabo cyangwa abasore b’abanyanyarwanda aribwo batangiye kurwara indwara yitwaga umutezi.ingenzi niba wibuka iyo ndwara yitwa umutezi yafataga gute?yavurwaga gute? Rwamanywa Joseph iyo ndwara n’ubu uracyariho umugabo yajyaga kwa maraya hashira iminsi yajya kunyara akababara,akananyara amashyira.Ubwo wajyaga kwa muganga abakaguha imiti ivuriro ryari CHK cyangwa Biryogo kwa Nyiranuma.ingenzi wigeze wumva izina ryitwa Sida? Rwamanywa Joseph uziko usetsa Sida yaduka yiswe amarozi imiryango irangana karahava kuko mushiki wanjye n’abakobwa be babili yarabishe nanjye umukobwa wanjye yaramwishe . ingenzi kugeza ubu Sida wayivugaho gute? Rwamanywa Joseph Sida yaravuzwe kugeza nubwo habaye indirimbo zavugaga ububi bwayo,ahubwo ubu benshi bakora uburaya banywa imiti ntikibica.ingenzi ubona Sida yarahombeje iki u Rwanda? Rwamanywa Joseph Sida yahombeje byinshi kuko benshi bayirwaje bayise amarozi ,ikurura amakimbirane babura igihe cyo gukora.ingenzi niyihe nama watanga kugirengo Sida yo kwiyongera? Rwamanywa Joseph nta nama natanga kuko abanyarwanda ntiwababuza ubusambanyi.Twageze ku ivuriro ryo kwa Nyiranuma mu Biryogo.Umuganga wakira abafata imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera Sida,tuganira yanze ko amazina ye atangazwa,ariko yagize ati”Sida iriho nuvugako yagabanutse arabeshya.Igitera Sida kirazwi,mugihe abagore benshi ar’abashomeri bakeneye kurya,gukoresha inzu ,gutunga abo babyaye basigiwe n’abagabo ntibazabura gusambana.ingenzi indwara zandurira mibonano mpuzabitsina zo muvura izingana gute ku mwaka?ukwezi?icyumweru?cyangwa k’umunsi?Umuganga buriya iyo havuzwe indwara zindi zandurira mu mibonano mpuzabitsina benshi bumva umutezi,kandi bakawufata nk’indwara yoroheje ntibamenyeko iyutavuwe ngo ukire neza utera ubugumba.Izi ndwara rero uko zivurwa haba k’umwaka cyangwa k’umunsi buterwa n’uko baje benshi bazanduye bajya mu mavuriro yigenga.Ariko hano ntihashobora gushira icyumweru hativuje abagera kuri 24’5%.Ingenzi ar’igitsinagabo n’igitsinagore nibande bakunze kwandura indwara zifata imyanyandagagitsina?Umuganga har’ubwo umuntu wese ashobora kwandura atakoze imibonano mpuzabitsina,ahubwo yanduriye nko mu misarane nko muri Gare ,cyangwa mutubari.Umugore utwite we iyo agiye aho mvuze abenshi baba bafite ibyago byo kwandura 72’7% byo kwandura izo mikorobe zamubyarira indwara yakwitwa umutezi.Abagabo badasiramuye nabo bakunda kwandura niyo mpamvu tubibakangurira.ingenzi inama mwaha umwe k’uwundi nizihe?Umuganga abafite agakoko gatera Sida nibakoreshe agakingirizo bo kuyikwirakwiza.Abatarandura nabo nibafate udukingirizo batwitwaze,kuko dutangirwa ubuntu,uzajya akora imibonano mpuzabitsina idakingiye akumva ko ababara mugitsina cye ajye yihutira kujya kwa muganga.Matimba ya Rwezamenyo agace kazwimo indaya nyinshi naho twarahageze.Umujyanama w’ubuzima wahunguwe nawe yagize ati”Umudugudu w’Abatarushwa wagirengo indaya za Kigali niho zaje gucumbika.ingenzi umaze igihe kingana gute ur’umujyanama w’ubuzima?Twamuhaye izina rya Keza maze imyaka 8 nkaba menya umurwayi nkamugira inama yo gufata imiti ntarembere no murugo.ingenzi izi ndaya uzigira iyihe nama?Keza iya mbere nugufata udukingirizo kuko hano nawe urabona akazu twuzuyemo,ariko indaya iyo ishaka ifaranga ikubwirako itinya inda idatinya Sida,kandi ntawusambana ngo akubwire.ingenzi ese har’indaya irwara Sida ikayizahaza mu mudugudu wawe?Keza ntayo kuko nta ndaya irenza amezi atatu hamwe zihora zigendagenda.Indaya yitwa Sifa yo yemeye kuganira . ingenzi witwande?ukora iki?Nitwa Umutoni Sifa nkora uburaya mfite imyaka 28 numvako iwacu ar’i Ngoma ya Butare ,mama wanjye yar’indaya yazize Sida,none nanjye ndayirwaye.Ndera ba rumuna banjye 2 nkongeraho n’uwanjye nkora uburaya kubera agahinda n’ibibazo.ingenzi watangiye uburaya ryari?Sifa ntabwo mbizi kuko mama yapfuye nkiri muto niga amashuri atatu yisumbuye mpita mpagarika,ntayindi nzira uretse uburaya.ingenzi ntugira ubwoba ko Sida izakwica nkuko yishe uwakubyaye?Sifa hapfa uwavutse Sida ntikica imiti yaraje ,kandi ndayifata.ingenzi nonese ukoresha agakingirizo?Sifa umugabo niwe uhitamo ikimuryohera,har’ubwo umugabo agirengo arakwishe ,ahubwo agakuramo ubumara burenze ubwo yibeshyagako ahaye indaya.Dusoza n’iki wabwira abakora uburaya haba abagore n’abagabo?Sifa ntacyo navuga kuko abagore benshi babikoreshwa n’ubukene,uretse natwe tutagira abagabo,hariho abagore bafite abagabo bakora uburaya mbese iby’ubu nukubiragiza Imana Umuryango nyarwanda w’Abanyamakuru bibumbiye mu Abasirwa biyemeje gukorera rubanda ubukangurambaga kugirengo ibitekerezo bya buri wese byumvikane hafatwe ingamba zo gukumira icyorezo cya Sida,no gukumira indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina,kuko nazo ziteza amakimbirane.
Ephrem Nsengumuremyi