Amarozi, betting kimwe mu bibazo bitavugwa mu mupira w’amaguru w’abagore ariko kibangamiye iterambere ryawo.

Abagore bakina umupira w’amaguru mu Rwanda bakomeje kwinubira ibikorwa bikorerwamo cyane ko , amarozi aza ku mwanya wa mbere,akungirizwa na betting bityo byabibazo biwudindiza bigasyigingiza abari n’abategatuhori bigahabwa icyuho.Ingero ninyinshi kuko ibibera mu kibuga ntabanga bigira.Nigute abayobora umupira w’amaguru mu Rwanda banze kumva impanuro za Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ?hazakorwa iki ngo bicike?

Ku wa 19/04/2023 nibwo uwari perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa Mugabo Nizeyimana Olivier yeguye ku mwanya wo kuyobora iryo shyirahamwe. Kuva icyo gihe u Rwanda rwakurikiwe n’ibibazo byinhsi muri Ruhago . Harimo Amavubi guterwa mpaga n’ikipe ya Benin mu guhatanira amajonjora y’igikombe cya Afrika 2023 kizabera Cote d’Ivoire ndetse n’ibindi bibazo byinshi byagiye bigaruka muri shampiyona birebana n’abasifuzi, amarozi, ibibazo bya betting n’ibindi.

Nubwo hihutiwe gutora indi komite nshya mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru FERWAFA rikaba riyobowe na Munyetwari Alphonse, winjijwe huti huti mu buyobozi bwa Police FC kugira ngo bimuhe inzira yo kuyobora Ferwafa, hirengagijwe amategeko kuko yagombaga kuba nibura amaze amezi atandatu ku buyobozi bwa Police FC kugira ngo abashe kuyobora FERWAFA.

Niko byagenze no kuri bamwe mu bagize komite Nyobozi yatowe hari abashyizweho n’inzego zireberera umupira w’amaguru ariko ugasanga aribwo bwa mbere binjiye mu mupira w’amaguru. Ikindi kibazo gikomeye ni uko hatowe abamaze n’igihe mu mupira ariko ugasanga badafite ubumenyi bwo kuyobora. Urugero ni Komiseri ushinzwe umupira w’abagore, Munyankaka Ancille, bamwe mu bayobozi b’amakipe y’abagore ntibemera ubushobozi bwe ndetse bamwe bakaba berekana ko mu gihe gito agiyeho hari ibibazo byamaze kugaragara kandi bizereaga ko bigeye kurangira burundu. Umwe mu bayobozi b’ikipe y’abagore wasabye ko tutatangaza amazina ye kuko byamugiraho ingaruka ikomeye, yabwiye ingenzinyayo ko, kuva uyu muyobozi yatorwa yakoranye inama n’amakipe y’abagore maze akabizeza ibitangaza, aribyo kongera amafaranga ahabwa amakipe y’abagore akikuba kabiri, gutanga amafaranga agenerwa amakipe mbere y’ibyumweru bitatu nibura, ariko kugeza ubu akaba asa nkaho atagishaka kuvugana n’abayobora amakipe ku byerekeye iyo ngingo.

Amwe mu makosa akomeye bahamya ko yagiye akorwa nawe, harimo gufata ikipe ye ikina mu cyiciro cya kabiri yitwa Tiger Women Football Club, akayigarura muri shampiyona igiye gukinwa muri 2023/24 kandi amategeko avuga ko igomba guhanwa umwaka umwe kuko yatewe mpaga eshatu igahagarikwa muri shampiyona 2022/23. Andi makosa nuko yakoze ibishoboka byose kugirango ikipe ye ikine n’iya Rayon Sports Women FC mu gushaka ikipe izakina final ya Women Super Cup, kuko yari yiringiye ko ariwe uzatsinda uwo mukino, nubwo bitamuhiriye amakuru yizewe nuko ari mu bayobozi bacyizera gutsinda bakoresheje amarozi kuko nyuma yo gukina uwo mukino abakinnyi be bivugiye ko umuti wahawe utakoze, kimwe mu bikorwa bigayitse Nyakubahwa Perezida wa Republika aheruka kunenga, ndetse asaba ko bigomba gucika burundu.

Munyankaka Ancille, Komiseri ushinzwe umupira w’amaguru w’abagore muri Ferwafa

Ikipe y’amavubi y’abagore nayo ikaba yaragiye ihura n’ibibazo bimwe na bimwe bivugwa ko yagombye kuba yarakurikiranye bigakemuka hakiri kare, harimo kwitwara nabi mbere y’umukino, ubusinzi n’ibindi. Ndetse amarushanwa yose yitabiriye nta ntsinzi nimwe yigeze ibonamo harimo

 

umukino wo gushaka itike y’imikino ya Olympic yatsinzwemo na Uganda imikino yombi, Umukino wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika inyagirwa na Ghana 12-0 imikino yombi.

Ndetse kuri ubu hakaba hari impungenge ko na shampiyona y’abagore 2023/24 ishobora kuzahura n’ibibazo bitandukanye, kuko yafashe amakipe y’icyiciro cya mbere akayaha amafaranga agenerwa kuva 22/09/2023, ariko amakipe akina mu cyiciro cya kabiri akayirengagiza kuko amenshi muri yo adafite ijambo muri Ferwafa kuko akina nk’abashyitsi ataremerwa kuba umunyamuryango wa Ferwafa. Kubera ko nta jambo agira mu gufata ibyemezo akaba ariyo mpamvu aba yizeye ko nta ngaruka byamugiraho. Abayobozi b’amakipe ya D2 yababwiye ko amafaranga bazayahabwa vuba ari kubikurikirana, mu gihe abayobozi b’amakipe D2 bibaza icyabaye kugira ngo badahabwa amafaranga nkuko bari babisezeranyijwe ko azabageraho mbere y’ibyumweru bitatu maze yatangwa agahabwa icyiciro kimwe gusa, bemeza ko amakipe yo mu cyiciro cya mbere amenshi ari abanyamuryango ndetse n’ikipe ye nkuru Inyemera WFC ariho ibarizwa aricyo cyatumye yihutisha iyo gahunda yo kubaha amafaranga.

Umwe mu bayobozi bavuganye na Ingenzinyayo yavuze ko kuva abaye komiseri bizeraga ko azareka gukomeza gahunda ze zo kwangiza abakinnyi mu mutwe abajyana mu marozi, no kugurisha imikino (betting), ariko mu bigaragara nuko adateze guhinduka ndetse ubu akaba ari umwe mu bayobozi bafite ibirego byinshi n’abakinnyi bamurega ubwambuzi. Umupira w’abagore ukaba usaba imbaraga nyinshi no kuwukurikira by’umwihariko kuko ugikene kuzamurwa dore ko hashize n’igihe FIFA itanze n’inkunga ya miliyoni 100 zizakoresha mu myaka ibiri mu kuzamura impano z’abana bato mu cyiciro cy’amakipe y’abagore.

Kimenyi claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *