Umurenge wa Kigali mu mujyi wa Kigali bakoze igikorwa cyo kurwanya inzoga zinkorano bazimenera muruhame.

Ubukangurambaga buboneye bukorwa n’ubuyobozi bukorerwa abaturage kugirengo birinde icyaha mbere y’uko bakibahanira.Ibi nibyo bikorwa kuva ku Isibo, Umudugudu, Akagali kugeza k’Umurenge.Aha niho hava inyigisho zereka umuturage kwirinda kugwa mu cyaha.Umurenge wa Kigali,mu karere ka Nyarugenge ,ho mu mujyi wa Kigali bakoze umukwabo wo gusaka inzoga zinkorano,zimwe bamwe bita ibikwangari.Aha byabereye cyangwa aho igikorwa cyakorewe ni mu kagali ka Nyabugogo, umudugudu wa Kamenge n’undi w’Agatare.

Amakuru yatangajwe n’inzego zitandukanye z’Umurenge wa Kigali yemejeko Nyiranzeyima yafatanywe ibikwangali bingana na litiro 370 naho mugenzi we Mukashema afatanwa litiro 430.Aba baturage baciwe amande ibikoresho bakoreshaga bitwarwa ku kagali ka Nyabugogo.Nyuma y’ibi bibazo byo gufata iz’inzoga har’amakuru avugako bamwe bo mu nzego zikurikira aribo ba nyirabayazana zo kwengwa no gucuruzwa.Abaganiriye n’ikinyamakuru ingenzi newspaper na ingenzinyayo com banze ko twatangaza amazina yabo kubera umutekano wabo bagize bati”Abo mu Isibo, Umudugudu kongeraho Irondo udasize na Dasso bakorana nabo benga ibikwangali.Ikibazo kikaba kubakingira ikibaba.Umwe yagize ati”Twe nk’abatemera ikorwa ry’ibikwangali n’icuruzwa ryabyo twabibwiye inzego z’Akagali niko gutangira igikorwa cyo kuzifata.Mugihe bimaze kumenyerana ko inzoga zinkorano zimaze gutera uburwayi bwo mu mutwe hakwiye gushyirwaho ingamba yo kuzica burundu.Abaturage bo mukagali ka Nyabugogo baganiriye n’ikinyamakuru ingenzi newspaper na ingenzinyayo com bagitangarije ko leta yaciye urwagwa gakondo ikemerera abantu kwenga izitwa ko zifite ubuziranenge,kandi ntabwo zifite.Gukora inzoga zinkorano zangiza ubuzima bwabazinywa,kugeza n’ubwo imisemburo ngabo inanirwa kuko uburemangingo buyaga burundu nkuko byavuzwe n’umuhanga muby’ubuzima.Umurenge wa Kigali ho mu karere ka Nyarugenge nukomeze ube ikitegererezo mukurwanywa ibikwangali.

Kalisa Jean de Dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *