Ruhago nyarwanda: Abakunzi b’ikipe ya Rayon sports ntibazakumbura Uwayezu Fidel kuko yabimye amatsinda akayihera Al Hilal SC

Imikino yose habamo gutsinda, gutsindwa no kunganya.Tariki 30 nzeli 2023 kuri Pele stadium Nyamirambo buri mukunzi w’ikipe ya Rayon sports yaba uwabashije kuhagera,utarabashije kuhagera yaraziko abyina Murera.Ese byaba amahirwe atarasekeye ikipe ya Rayon sports?ese byemezweko ibyo Uwayezu Fidel yatangajeko hari abatarifurizaga ikipe ya Rayon sports intsinzi ko aribyo byakozwe?

Urugendo rw’ikipe ya Rayon sports Kigali kujya muri Libya rwari imwe mu ntambwe igana mu matsinda ko Al Hilal SC itari yageze ku kibuga,kandi ikipe ya Rayon sports n’abasifuzi bahageze.Aha niho benshi mu bakunzi b’ikipe ya Rayon sports batereye ikizere Uwayezu Fidel wayigabiwe kuva 2021 kugeza n’ubu.Ijambo Uwayezu Fidel yitangarije ko atahana iriya kipe ryerekanye byinshi byo kubuza ikipe yagabiwe intsinzi.Ikindi ikipe ya Rayon sports yazize ko umutoza yaje gukora liste itaravuzweho rumwe.Umukino kugeza k’umunota wa nyuma byari bikiri kimwe kuri kimwe ku mikino yombi.Amahirwe yavuye Kigali yitahira muri Libya.
Abasesengura n’abasesenguye ibyo Uwayezu Fidel yavuzeko atazongera kwiyamamariza kuyobora ikipe ya Rayon sports basanga ntagaciro bifite kuko n’ubundi we na Komite ye baragabiwe,ikindi itegeko rigenga amakipe y’umupira w’amaguru mu Rwanda abuza umukozi wa Leta kuyobora,Kandi visi Perezida wa Rayon sports n’umukozi wa Ministeri.Uwayezu yagabiwe Rayon sports itakigira ibibazo byinshi kuko umufatanyabikorwa skol yatanze ikibuga cy’imyitozo kuko nikimwe mubigora amakipe menshi.Kuva Uwayezu Fidel yagera mu ikipe ya Rayon sports nta mwana n’umwe urazamuka ngo yerekanako nanagenda har’umusingi azabayisigiye.Pascal na Patrick nabo baburiwe irengero,ntagaragaza aho bari,niba bakinira Rayon sports cyangwa yarabatije mu zindi kipe?

Mu ikipe ya Rayon sports hakaba harimo ikibazo cya Patrick Namenye nawe wagiye avugwaho amakosa menshi,ariko ntakosorwe.Ikipe ya Rayon sports yashoye amafaranga menshi igura abatoza n’abakinnyi kugirengo igerageze guharanira intsinzi.Abagenzura iby’umupira w’amaguru mu Rwanda basanga bizagorana cyane ,kuko hasabwa ubushishozi,kandi ntibwakorwa mugihe Namenye Patrick aharanira inyungu zindi kipe,aho guharanira iza Rayon sports.Umukuzi wa Rayon sports aba muri Fan club kugirengo buri kwezi atange umusanzu nk’uko yabyiyemeje.Umufana we yitabira kureba buri mukino wa Rayon sports yaba yasuye cyangwa yasuwe.Icyagaragaje intege nke za Fidel Uwayezu naho Ferwafa imuha imikino myinshi yo gusura we ntarebeko abakorera mugihombo,ngo ntiteranya.Uyu mwaka w’imikino 2023/2024 hitezweko hagomba kuba impinduka muri Shampiyona ,kuko ikipe ya Rayon sports yaguze abakinnyi benshi kandi bavugwaho ubuhanga.Uwayezu arasabwa kutaba bitereriyo.Umukino uzahuza Ikipe ya Rayon sports niya Marines fc utegerejweho intsinzi kugirengo abafana bongere kugirira Icyizere Komite ndetse n’umutoza.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *