Manirakiza Theogene yijejwe kurekurwa abika amabanga birangira asanze bagenzi be muri Gereza ya Mageragere.

Umunsi humvikanaga ko umunyamakuru Manirakiza Theogene yafashwe n’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB yaka ruswa Nzizera Aimable,benshi ntibabyemeye,kuko bari baziko bar’inshuti.Uko iminsi yagiye yicuma niko ibyari amabanga byagiye bishyirwa hanze.Haje gutegerezwa itariki 24 Ukwakira 2023 kugirengo urukiko rwibanze rukorera mu mujyi wa Kigali,Akarere ka Kicukiro rufite icyiciro mu Kagarama ruburanishe Manirakiza Theogene ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo.Inteko iburanisha yatangije kuburanisha iha ijambo ubushinjacyaha.

Umushinjacyaha yatangiye yereka inteko iburanisha ko Manirakiza Theogene baregeye urukiko ko kuva mubihe bitandukanye yakoreye Nzizera Aimable ibikorwa byo kumukangisha kumutangazaho inkuru zimusebya naramuka atamuhaye amafaranga.Umushinjacyaha yakomeje avugako ibyo bigize icyaha,akaba asabira Manirakiza Theogene igifungo cy’iminsi 30 kuko arekuwe yakwica iperereza , mugihe urubanza rutaraburanwa mu Manirakiza Theogene yahawe ijambo yerekanako ubushinjacyaha bugomba gushinja,bukanashinjura kuko arizo nshingano zo kurengera rubanda kandi nawe arimo.Umushinjacyaha yahawe ijambo ahita abwira urukiko ko Manirakiza Theogene yafatiwe mucyuho ahabwa amafaranga ibihumbi magana atanu y’u Rwanda na Nzizera Aimable kugirengo atazamutangazaho amakuru amusebya.Manirakiza ahawe ijambo yavuzeko yagiranye amasezerano ko azamamaza ibikorwa bye bumvikana ibihumbi maganabili buri kwezi,ariko amazeserano akazatangirana na tariki 1 Mutarama 2024.Umushinjacyaha we yahise abwira urukiko ko Nzizera Aimable yagiye aha Manirakiza Theogene amafaranga yigura ko hariho n’ibihumbi maganabili by’amafaranga y’u Rwanda yamuhaye.Manirakiza yarabihakanye abwira urukiko ko impamvu yagiye yandikira Nzizera Aimable ubutumwa kuri Telefone amwishyuza aruko hariho nabandi yambuye.Umushinjacyaha yahise avugako ibyo ntaho bihuriye no kuba Manirakiza Theogene yarashyizeho Nzizera Aimable ibikangisho bimwaka amafaranga nkaho yakoze inkuru akayimwoherereza amwerekako natamuha amafaranga ayitangaza.

Iki nikimwe mukimenyetso ubushinjacyaha bweretse Urukiko.Icyaje kumvikana naho Manirakiza Theogene yavuzeko Nkundabanyanga Eugenie yitwaga Nyirankundabanya naho umukobwa we witwa Kirezi sonia akaba yitwa Uwambaye Virigenie kandi bikozwe na Nzizera Aimable.

Me Ibambe Jean Paul wunganira Manirakiza Theogene yabwiye inteko yaburanishijaga ko uwo yunganira afatwa yaketsweho icyaha cyo kwaka ruswa,none ubu arakekwaho gukoresha ibikangisho no gusebanya,kandi icyaha cyo gusebanya cyarakuwe mubyaha nshinjabyaha.Umushinjacyaha nawe yemeyeko haraho gusebanya byavuye mubyaha nshinjabyaha,ariko uwo baregeye urukiko yagize gusebanya igikangisho kiri Nzirera Aimable amwaka amafaranga.
Isesengura kuki Manirakiza Theogene yakoze icyaha nk’umunyamakuru,ariko akaburana nkaho atari umunyamakuru? Abasesengura bemeza ko Manirakiza Theogene yashutswe ko natavuga uko umuzi w’ikibazo cye kimeze guhera ku nkuru zindi yarezwe muri RIB,kongeraho inkuru ya Kwizera Jolie Claire azarekurwa none birangiye afunzwe.

Umunyamakuru Manirakiza Theogene igifungo cy’iminsi 30 Mageragere (photo archives)

Kuri Manirakiza Theogene icyizere yijejwe cyarangiye afunzwe,ariko kugeza n’ubu hariho abemezako kuba Manirakiza Theogene yafunzwe hazajya hanze amakuru menshi nkayo kwa Nkundabanyanga cyangwa Nyirankundabanya,kongeraho ibyo kwa Kwizera Jolie Claire .Abahaye Manirakiza Theogene inkuru zitandukanye zo gutangazwaho abantu batandukanye nazo zizajya hanze.Umwe mubasuye Manirakiza Theogene aho yarafungiye mu Kagarama yadutangarijeko amakuru yose yahishwe azayashyira hanze.Umwe k’uwundi basanga ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo kuri Manirakiza Theogene ryarafunguye inzira y’amabanga yarabitswe cyane ko amwe yayakomojeho .

Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *