Iminsi mibi ntawuyicuraho undi:CG Ltd Gasana Emmanuel arakekwaho ibyaha bitandukanye.

Inzira ntibwira umugenzi iherezo ryayo kuko Rurema niwe ubigena.Abakera bati”iminsi mibi ntawuyicuraho undi kuko uwayigaburiyeho mugenzi we nawe ayigaburirwaho n’abandi”Gasana Emmanuel uvugwa mu nkiko wamutandukanya gute na wawundi wo hambere kuva 1995 kugeza igihe yakuwe k’ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’igihugu?Inkuru yacu ntabwo iribwinjire mubyaha CG Ltd Gasana Emmanuel akekwaho bimwe ubushinjacyaha bumusabira gufungwa iminsi mirongo itatu y’agateganyo.Turi kuri Gen Gasana Emmanuel mu gisirikare.Turi kuri Gasana Emmanuel wayoboye Polisi y’igihugu.Amakuru ava ahizewe avugwa kuri Gasana Emmanuel mugihe yari mu gisirikare arahamyako yagiye asunika benshi,haba abamurushaga ipeti,abo baringanyaga kugeza no kubo yarirushaga.Umugabo yavuzweho ko imyitwarire ye yarimo ikibazo gikomeye cyane.Gasana Emmanuel muri Polisi y’igihugu yirukanye benshi mubo yasanzemo induru ziradogera kugeza naho ibye byaje kuba ikibazo gikomeye.Ubwo nawe yisanze akuwe muri Polisi y’igihugu akagirwa Guverineri w’intara y’Amajyepfo ntiyabyakiriye neza.Abizerwa ba Leta twaganiriye,ariko bakangako twatangaza amazina yabo ngo Gasana Emmanuel akigirwa Guverineri w’intara y’Amajyepfo yahise ajya kubohoza ishuri Indangaburezi afatanije na Munyabagisha Valens bihabwa umugisha na Julienne Uwacu waruhagarariye FPR mu ntara yose.Ubwo ba nyr’ishuri batakambiraga umukuru w’igihugu akabasubiza umutungo wabo ngo ,nibwo Gasana Emmanuel yambuwe izo nshingano.Bakomeje batangaza ko ubwo Gasana Emmanuel yaramaze kubona adasubijwe mugisirikare yaje kwegera Ngarambe Francois wahoze ar’umunyamabanga mukuru wa FPR aramuvuganira amusabira imbabazi ahabwa intara y’iburasirazuba.Gasana Emmanuel ubwo yazaga gufungisha Rwiyemezamirimo witwa John ngo yaramuhaye ruswa y’ibihumbi maganatanu by’u Rwanda, kugirengo amwishyurize Akarere ka Kayonza,benshi babonye ayo makosa baratangaye.Kuki Gasana Emmanuel nka Guverineri yavuzeko Rwiyemezamirimo Uzabakiriho John amuhaye ruswa?ese kuki Uzabakiriho John yarekuwe muby’agateganyo?aharero niho hazira ijambo ry’uko iminsi mibi ntawuyicuraho undi.Mu Rwanda nta shusho yubaka ejo hazaza ihari kuko buri wese arakorana n’undi bagambanirana.Ese ninde wateze CG Ltd Gasana Emmanuel umutego wa ruswa?Andi makuru yigeze kuvugwa kuri Gasana Emmanuel na mukuru we Gatete Claver nay’inzu bubatse mu mujyi wa Kigali,mu murenge wa Remera nabwo itagaragaza inkomoko y’amafaranga. Kuva FPR ifashe ubutegetsi hariho abantu bafunzwe butungura benshi nka Bizimungu Pasteur ,umwe k’uwundi bumvagako bitashoboka.Aha nihahandi hudacura undi iminsi mibi,kuko nawe yari yarafunze Musenyeli Misago Augustin.Undi ni nyakwigendera Col Karegeya Patrick wabaye maneko mukuru wafunze benshi.Col Tom Byabagamba nawe afunzwe igifungo cy’imyaka cumi n’itanu.Bamporiki Eduard nawe afunzwe igifungo cy’imyaka itanu.Isesengura CG Ltd Gasana Emmanuel ibye bizaturikamo amabanga menshi ya Politiki nk’uko biva mu nshuti ze nabo yagiye agabira igihe yarafite ubudahangarwa.Umunsi rero hazamenwa ayo mabanga bizazana ikindi kibazo.Aha batanga ingero bifashishije idosiye ya Nyakwigendera Col Karegeya Patrick.Igihe humvikanaga ko Col Karegeya Patrick yafunzwe n’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha mu gisirikare (DMI) hamvikanyeko Col Karegeya Patrick yasuzuguye umuyobozi w’igisurikare.Bidateye kabili amabanga ajya hanze ko Col Karegeya Patrick yahuye na Kabuga Felecien akazana umukobwa we akamuhesha imitungo yabo.Havuzwemwo inzu yo ku Muhima,kongeraho kwimura Gereza ya Gikondo yabaga mu mazu yabo.Igitegerejwe na benshi nicyemezo cy’urukiko rwa Nyagatare ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo kuri Gasana Emmanuel.Uko iminsi yicuma ninako benshi mubari abanyabubasha babwamburwa kubera impamvu zitandukanye.Uko ukora byiza uba wubaka ahawe heza hazaza,naho iyo ukora bibi uba wiyubakira ahabi hawe n’abawe.

CG Ltd Gasana Emmanuel iminsi mirongo itatu y’agateganyo irarekereje (photo archives)

 

Mu gihe bivugwa ko u Rwanda arikimwe mu bihugu bifite imfungwa nyinshi,kandi bamwe mubanyabubasha babigiramo uruhare nabo iyo bibagezeho babyifatamo gute? Ifungwa ry’agateganyo rivugwamo benshi kurenza abakatirwa n’inkiko.Ubutabera nibwo buhanzwe amaso.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *