Umuryango J.O.C/F wizihije isabukuru y’imyaka 65 umaze ugeze mu Rwanda wishimira ibyagezweho unasabira uwagize igitekerezo cyo kuwushinga.

Imbaga ya bakristu bibumbiye mu muryango J.O.C/F ( Jeunesse Ouvrière Chrétienne/Femme) mu Rwanda ku wa Gatanu tariki 24 Ugushyingo 2023 bahuriye mu rugendo nyobokamana i Kibeho rwateguwe mu rwego rwo gusabira uwashinze umuryango J.O.C/F mu Rwanda, Léocadie Mukamusoni n’abandi banyamuryango bitabyimana no kwizihiza imyaka 65 umuryango J.O.C/F umaze ugeze mu Rwanda.

J.O.C/F yishimiraga isabukuru y’imyaka 65 imaze igeze mu Rwanda.

Uyu munsi bawuhaye insanganyamatsiko igira iti:“ Kubaka ubufatanye mu rubyiruko rudaheranwa,rushoboye kandi rushobotse. “

Imbaga y’abakristu bari bagiye mu rugendo i kibeho

Mu gitambo cya Misa cya tuwe na Padiri Ndabagoragora Evaliste wa diyoseze ya Ruhengeri akaba ari nawe Padiri Omoniye nasiyonari wa J.C.O/F Rwanda.
Yasabye urubyiruko rwitabiriye uru rugendo nyobokamana kurushaho gukomeza ibikorwa by’umuryango, bita ku ivugabutumwa rya gikristu bakomeza kwagura umuryango bakawugeza no muri paruwasi utarageramo, bibanda kubikorwa bibateza imbere ,bakorerahamwe bafashanya, bagatunganya imibiri yabo kuko roho nzima itura mu mubiri muzima.
Umuhungu wa Mukamusoni Léocadie wazanye uyu mu ryango mu Rwanda, Kamanzi Eric Nawe wari waje kwifatanya nabagize umuryango J.O.C/F mu kwizihiza yubire y’imyaka 65 ugeze mu Rwanda no kuzirikana uwawushinze ariwe mu byeyi we n’abawunyuzemo bitabye imana ,muri uru rugendo nyobokamana mubuhamya bwe yagarutse ku mateka yaranze umubyeyi we avuga ku mavo n’amavuko y’umuryango J.O.C/F ni uko umubyeyi umubyara yashinze umuryango nyuma yuko yarezwe gikristu mu muryango atavukiyemo ubwo yari yisanze aripfubyi yagize ati :” Amateka atubwira ko mama yabaye ipfubyi akiri muto nyuma ajya kurererwa mu wundi muryango gusa uwo muryango wari abakristu ndetse waranize mbese ujijutse, nawe rero bamufashije kwiga ndetse bamutoza indanga gaciro zagikristu, nyuma yaje kujya mu gihugu cy’ububirigi, ngo rimwe ari gusoma ibitabo agera kucyanditswe na Joseph Cardjin, uyu niwe washinze umuryango JOC/F ku I si, yageze kwijambo rivuga ngo ‘umukozi mwiza aruta zahabu y’isi yose’,ngo yumva biramufashije yiha intego yo kuza shinga nawe uwo muryango agendeye kuri iryo jambo, kuko ngo yaje kubigeraho ubwo yagarukaga mu Rwanda, mu 1958 I cyarwa muri Butare atangiza umuryango w’urubyiruko rw’abakozi babakristu abahungu n’abakobwa.”


Muri uyu munsi mukuru w’isabukuru yimyaka 65 umuryango J.O.C/F umaze ugeze mu Rwanda wahurirnye n’urugendo nyobokamana banabonye umwanya mwiza wo kuvuga ibyo J.O.C/F yagejeje ku abayiganye.
Mu buhamya bwa Bakinahe Vedaste Yavuze ko yinjiye mu muryango mu 1990 nyuma azakumenya ko uyu muryango utanga amasomo yafasha kwiteza imbere .
Yagize ati:” Muri 2014 nandikiye ubuyobozi bw’umuryango mbasaba ko bamfasha gukomeza amasomo yange banyemereye kwiga imyuga nange mpitamo kwiga sudire, narayize ndayirangiza nshinga atoriye yajye ubu irakora ndetse yamfashije ku gura umurima nororeramo amatungo, ngura umurima wo guhingamo ndeste niyubakira inzu nziza ntuyemo, kuri ubu ndashima umuryango J.O.C/F kuko wanamfashije kubaho gikristu kandi nkiteza imbere. “
Mugenziwe Uwizera Gatera Marie nawe avuga ko umuryango wamufashije ukamubera umubyeyi kuko yawugiyemo akiri muto kandi ari n’ipfubyi.
Ati:” Nagiye muri J.O.C/F nkiri muto yambereye umuryango w’icyitegererezo haba mu burere mu burezi no mu iterambere,jye ntababyeyi ngira ariko ni wo muryango nishimiragamo,J.O.C/F kandi ni ingirakamaro ku rubyiruko kuko yakuye benshi mu biyobya bwenge ibafasha kwiga abandi ibahangira imirimo ibafasha kwiteza imbere,ibatoza gukora,ibateza ubukristu mbese yabatoje kugira ubumuntu muri bo.”
Harerimana Jean Bosco umuyobozi w’umuryango J.O.C/F mu Rwanda yagarutse cyane mu gushima inzego za leta n’izakiriziya gatolika zabafashije mu rugendo rw’imyaka 65 umuryango umaze ugeze mu rwanda, yagurutse nanone ku bikorwa bagezeho.
Yagize ati:” Mu myaka 65 J.O.C/F Rwanda yageze kuri byinshi mu rwego rw’uburezi bubatse ibigo 4 byigisha imyuga itandukanye mu gihe cy ‘amezi atandatu n’umwaka1 aho usangamo ishuri rizwi cyane rya ecole secondaire st Joseph le Travailleur(ESSJT),
Hubantswe kandi ikigo cyigisha imyuga mu karere ka Gakenke, umurenge wa Muhondo ku nkunga y’ambasade y’Abayapani (Muhondo TVET) mu iri ibi bigo byigisha imyuga irimo: ubukanishi,gutunganya imisatsi n’ubwiza, kudoda, gusudira n’amashanyarazi.


Hubatswe kandi ikicaro cy’umuryango gihoraho mu karere ka Nyarugenge iyi akaba ari inzu igezweho igizwe n’amagorofa 5.
Mu rwego rw’amahugurwa, umuryango J. O.C/F Rwanda yateguye amahugurwa atandukanye agendanye na gahunda za Kiliziya cyangwa iza leta mu cyerecyezo cy ‘igihugu,yahuguye urubyiruko guhinga kijyambere, korora, kubaza no kwibumbira mu makoperative mu rwego rwo kwiteza imbere no kwiyubakamo umuco wo kwigira.”
Jean Bosco yasoje asaba inzego zakiriziya gukomeza kubaba hafi nku mubyeyi, anabashimira uko bakomeje kubafasha muri byose.
Umuyobozi uhagarariye J.O.C/F mu Rwanda ku rwego rw’abagore Noella Mukamabano yamuritse inkingi 7 zizagenderwaho mu gushyira mu ibikorwa insanganyamatsiko y’uyu mwaka arizo: Kwita ku isana mitima no kubaka ubuzima bwa roho,kwimakaza umuco w’ubufatanye bibumbira mu matsinda no mu amakoperative,Gukomeza gushyira hamwe bagendana bakangana ibigo by’imari aho ubushobozi ari bucye, Gukomeza gushyigikirana mu urubyiruko bita ku isi barengera ibidukikije,Gukomeza gukoresha neza ikoranabuhanga hirindwa ibibi byose byariturukaho, Gukomeza guharanira ubyuzuzanye n’uburinganire hirindwa icyaricyo cyose cyasenya ihame ry’umuryango no Gukomeza gushara ingufu mu kurera urubyiruko hubakwa ibikorwa by’imyiga bitangukanye hanatezwa imbere ibyamaze kugerwaho.

Umwanditsi: Ahimana Theonste

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *