Uko ihungabana rikomeza kwiyongera benshi rigeraho bibasiwe n’indwara zo mu mutwe.

Umuryango nyarwanda Abasirwa w’Abanyamakuru biyemeje gukorera rubanda ubukangurambaga kugirengo Leta ifate ingamba zikumira indwara zibyorezo,ubu hatahiwe indwara yo mu mutwe.Ihungabana rikomeje kuba ikiraro cy’ibibazo ku ndwara zo mu mutwe.Ufite akazi ashobora kugira ihungabana kubera umukoresha.Utagira akazi ashobora guhungabanywa n’ubushomeri.Ubushakashatsi buhuzwa n’ibyegeranyo hakurikiraho iki? itangazamakuru nk’umuyoboro uhuza abayobozi n’abayoborwa inzira nyayo yerekanywe ,inzego zibishinzwe nimwe gisubizo.

Impuguke ku ndwara zo mu mutwe

Umwe k’uwundi ntibakunda guhuza cyangwa kwemeranya ku ndwara yo mu mutwe cyane ko ngo uwagaragaweho n’ibyo bimemyetso ahabwa akato mu muryango.Imyaka yo hambere kugeza n’ubu mu muryango iyo har’umuwe muribo wagize ihungabana rikamuviramo uburwayi bwo mu mutwe (bahita bamwita umusazi agatangira guhezwa no gukubitwa akagirirwa nabi) Icyerekezo cyerekanye ko iyo havuzwe ubuzima bwo mu mutwe haba hagomba kumvikana amarangamutima ,gutekereza neza,kwishima,kuko har’ibyiza wakoze,har’ibyiza wakorewe,kubabara kuko har’ukubabaje byose bihuzwa n’uko utekereza neza.Ibi bikaba byaremejwe n’umuryango mpuzamahanga ishami rishinzwe kwita k’ubuzima bwo mu mutwe.Ikindi cyerekezo cyo k’ubuzima bwo mu mutwe bwakozwe n’ishami mpuzamahanga ryerekanye uko ufite ikibazo cyo mu mutwe uko abahagaze.Uwagize ikibazo cyo mu mutwe abafite ihungabana rishobora kugaragarira mu bikorwa akora.Kwingunga,kuva mu muryango akajya kuba wenyine,har’ibimenyetso byinshi bigaragara k’umubili we ko yahungabanye yagize uburwayi bwo mu mutwe,kuko nibwo bugenga umubili.Mu Rwanda hashyizweho gahunda yo kwita kubafite ikibazo cy’indwara yo mu mutwe yihariye,kuko mbere ntayahabaga ,gusa uwo yagaragaragaho yatwarwaga ku bitaro bya Ndera ya Kigali muri Komine Rubungo ubu n’Akarere ka Gasabo,Ndera ya Butare ubu n’Akarere ka Huye.Abahanga bati”iyo ibibazo byabaye byinshi mu mutwe wa muntu birangira asaze!abandi nabo bati’har’ubuzima bwo mu mutwe,har’indwara zo mu mutwe,har’ibibazo byo mu mutwe?Mu Rwanda ho bihagaze gute ku kibazo cy’ihingabana ku ndwara yo mu mutwe? Icyegeranyo cyerekanye ko uko ihungabana rigenda ryiyongera mu Rwanda abantu batandukanye barushaho kugenda bagira uburwayi bw’indwara yo mu mutwe. Ingero zifatirwaho har’izigaragara ku bantu bakurikira.Kwirukanwa mu kazi bitandukanye.Abakora mu nzego z’umutekano iyo batunguwe no gusezererwa we nta ruhare yagize rwo kubisaba.Ubushakashatsi bwerekana ko iyo yari mukazi yabaga afite igitinyiro n’imbaraga n’ibyubahiro.Iyo yakuwe mukazi ntiyongera guhabwa serivise,atangira kwigungira iwe murugo rukazamo amakimbirane.Ikindi cyegeranyo cyerekanye ko abakurwa munzego z’ubuyobozi .Abo twakozeho ubushakashatsi twahereye kuri ba Gitifu b’utugari ,kugera ku karere no kurenzaho kugeza za Ministeri.Benshi bahora bagenda bivugisha kugeza naho usanga ingo zabagera kuri 48%buri myaka 2 bahita bajya mu nkiko basaba gatanya.Aho ubasanze usanga bigunga.Ikindi cyiciro nikigizwe n’urubyiruko rutwara moto bazwi ku izina ry’abamotari n’abakoresha amagare bazwi nk’abanyonzi .Iki cyiciro bo iyo Polisi ibafatiye ikinyaruziga ikagifunga kwiyakira biranga bagahita biyahuza ibiyobyabwenge,inzoga nka Ngufu,Kambuca bagasoreza k’urumogi .Abo twaganiriye batangazako banywa ibyo biyobyabwenge kugirengo biyibagize akababaro.Mugihe urwego rw’igihugu rushinzwe indwara zo mumutwe no kurwanya ibiyobyabwenge mu Rwanda rwakoze ubushakashatsi bukerekanako urubyiruko rufite imyaka 12 kugeza 25 bakoresha ibiyobyabwenge .3’6%bo ubuzima bwo mu mutwe bwararangiye nta garuriro.15’4% bo bahora kwa muganga bivuza.56% bo ntibaranywa.Aha niho hasabwa gukumira igikomeza guhungabanya urubyiruko.Ubwo twageraga ku kigo cy’imikino kiri Nyamirambo ahazwi kuri Rafiki.Higanjemo urubyiruko kuva ku myaka 9 kugeza 30 ,hakiyongeraho n’abakuze .Aba bose bazindukira muriyi mikino murwego rwo kwirengagiza ibibazo mu miryango yabo,ariko benshi usanga barahungabanye kubera gukoresha ibibyabwenge,kongeraho kubura akazi.Indwara zo mu mutwe zikomeje kwiyongera uko bukeye uko bwije,uko bwije uko bukeye nkuko bitangazwa n’inzibere yo mu kigo cya Leta RBC gishinzwe kuzikurikirana.Ninde ufite umuti ku ihungabana?ninde udafite umuti ku ihungabana?uwo bireba niwe uhanzwe amaso kugirengo harebwe ko iki cyorezo cyakumirwa.

Ephrem Nsengumuremyi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *