ADEPR ishyamba si ryeru: Pasiteri Ndayizeye Isaie n’itsinda rye bategetswe kubaka inzego bashenye.
Ugabirwa ADEPR impundu zivuga amasengesho aherekejwe n’amashimwe bihimbarizwa mu mwami Yesu.Iyo utaye inshingano nk’uko Ndayizeye yazitaye ugahura n’ibaruwa ziguca ,ugahura n’izindi zikwirukana bityo abaguhanurira bakwemeza ko ugiye kunyagwa nabo bakiyongera.Ubwo mu Rwanda hatangizwaga itorero ry’ADEPR hashyizweho inzego hashingiwe ku miterere y’uko u Rwanda rwari ruyobowe.
Itorero ry’ADEPR byahinduye isura bategetse Pasiteri Ndayizeye Isaie kugarura ibyo yashenye
Urujya n’uruza rw’ibibazo byari byaraburiwe irengero mu itorero ry’ADEPR byatejwemwo na Pasiteri Ndayizeye Isaie byahawe inzira yo gukemuka.Uko bihagaze :Kuva itorero ry’ADEPR ryashingwa hariho ubuyobozi bukuru k’urwego rw’igihugu.
Hakaza ubuyobozi bwa Perefegitire
Urwego rwa Komine.
Hazaga urwego rwa Paruwase hakiyongeraho umudugudu.Uko amakuru azunguruka aremezako Ndayizeye Isaie igihe yahabwaga ADEPR yahise akuraho ururembo n’izindi nzego z’itorero ry’ADEPR.
Amakuru dukura ahizewe duhabwa nabo munzego zizewe ,arahamyako ubwo bamwe mubasiteri b’itorero ry’ADEPR baganaga inzego ngo zibarenganure ,bamwe bo muri zo nzego bahamagaje RGB kongeraho Ndayizeye Isaie babazwa ibibazo bishingiye gukuraho inzego zitandukanye z’ubuyobozi bw’itorero ry’ADEPR?yaba RGB kongeraho Ndayizeye Isaie ntawatanze igisubizo cyanyuze urwego rwabatumije.Kuba Ndayizeye Isaie yarakuyeho inzego zitandukanye z’ubuyobozi bw’itorero ry’ADEPR bunyuranije n’amategeko ayigenga niyo mpamvu zigomba kugarukaho.Bimwe mubyaha Ndayizeye Isaie avugwaho ni nko kuba itorero ry’ADEPR rihora mu nkiko.Kuba umutungo ucungwa nabi kugeza naho Pasiteri Herman Budigiri aba muri Dove Hotel.
Kuba Ndayizeye Isaie yarangiye yandikirwa amaburuwa amusubiza,ariko nkiya Pasiteri Ntakirukimana Theoneste yo ikamwita igicibwa,naho iya Pasiteri Karangwa John ikamweguza.
Kuba rero urwego rw’igihugu rwizewe rwatanze umurongo wo kugarura abirukanywe,haba Abapasiteri cyangwa abakozi,kongeraho gusubizaho urwego rw’indembo ADEPR igasubira uko yahoze bizaha Umukirisitu ubwisanzure buhagije.
Ubwo Ndayizeye Isaie yihaga amabwiriza yo guca benshi mu bapasiteri bikaza kuvugwamo byinshi bishingira ku ihohoterwa ritubahirije amategeko agenga umurimo w’Imana byatumye hiyanbazwa inkiko.Imanza zimwe zabaye itegeko ADEPR itangira no kwishyura.Andi makuru arashimangirako ADEPR yatsinzwe ikajurira.Kuba rero itorero ry’ADEPR ryarahinduye imikorere rikigira mubikorwa bigayitse uvuze bakamuhimbira icyaha cyo kutubaha FPR,ahubwo uwo bashaka kwirukana bashaka kumuteranya na FPR.Ingo yitwaga iy’abafundi b’abahemu muri ADEPR yakoze amakosa irangiye ikatiwe imyaka 7 none iy’abayede yo ko yazanye abatinganyi murusengero izakatirwa ingahe?umwe k’uwundi bemezako Ndayizeye Isaie n’itsinda rye bageze mubihe byabo bya nyuma.
Kimenyi Claude.