Abafite ababo baguye mu birombe bya Kampani za Nyabyenda Emmanuel baratabaza Ministiri w’ubutabera kuko yakoze adafite urushya.
Abanyabubasha bakingiye ikibaba Nyabyenda Emmanuel,ariko noneho bigeze aho bikomeye ,kuko abafite ababo baguye mu birombe bya Kampani za Nyabyenda Emmanuel barasaba ko bahabwa ubutabera.
Inzego nizigenzure zirebe inzirakarengane zaguye mubirombe bya Nyabyenda Emmanuel.Ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com cyacvuganye na bamwe mubafite abaguye mubirombe bya Nyabyenda Emmanuel bagira bati “twe twumvise ko hari umugabo witwa Baziruwiha Ephrem ukorera Nyabyenda Emmanuel afunzwe we agasigara.
Kuki Baziruwiha Ephrem hagasigara shebuja Nyabyenda Emmanuel ariwe
nyiri Kampani ikora nta ruhushya ifite?
Umwe k’uwundi baratabariza Baziruwiha Ephrem kuko we ar’umukozi wa Nyabyenda Emmanuel.Bagira bati ni gute uhagarariye ibirombe by’umushoramari Nyabyenda Emmanuel ucukura amabuye y’agaciro muburyo bunyuranije n’amategeko afungwa hagasigara shebuja?amakuru azunguruka arahamyako
Baziruwiha Ephrem ukekwaho icyaha cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe bivugwa ko yabifatiwemo.Hashize igihe Nyabyenda Emmanuel avugwaho ko yaba yaragiye yangiza ibidukikije,ariko agakingirwa ikibaba n’abanyabubasha akorera.
Ese niba Baziruwiha Ephrem ashinjwa kwigomeka k’ubuyobozi bw’inzego zitandukanye,kandi ibirombe Baziruwiha Ephrem acunga ari bya Nyabyenda Emmanuel we kuki adakurikiranwaho ibyo byaha?Kampani Rugendabali Mining yanditse kuri Nyabyenda Emmanuel ikaba icukura amabuye y’agaciro.
Ibi bikorwa byo
gucukura amabuye y’agaciro nta ruhushya afite mu Karere ka Muhanga byavuzwe kuva mu myaka yashize ,ariko kubera abanyabubasha bakomeza gukingira ikibaba Nyabyenda Emmanuel.
Amakuru avuga ko Baziruwiha Ephrem yafashwe mu mpera z’icyumweru gishize, akaba yarakoranaga na Nyabyenda Emmanuel, ushinjwa kwigomeka kuri Leta.
Rugendabari Mining Company Ltd igizwe n’izindi kompanyi ebyiri zayishoyemo imigabane, ari zo CAVMC, iyoborwa na Nyabyenda Emmanuel, n’indi yitwa Evergreen Treatment.

Amakuru avuga ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz cyambuye iyo kompanyi uruhushya muri Kanama 2024, ariko Nyabyenda Emmanuel akomeza gutera inkunga abacukuzi, bikaba bishyira abaturage mu kaga.
Ikigo RMB nacyo gihamyako Nyabyenda Emmanuel akora muburyo bunyuranije n’amategeko.Hari hashize igihe Nyabyenda Emmanuel akurikiranwa n’inzego z’umutekano n’izindi zifite aho zihurira n’ubutasi zikurikirana ikibazo cy’ibikorwa bya Nyabyenda Emmanuel cyashingiraga ko zikora binyuranyije n’amategeko.
Kuki abaturage bahuye n’ibibazo byashyize ubuzima bwabo mukaga bivuye k’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe ,kandi kongeraho byakorwaga nta ruhushya afite.
Amakuru dukura ahizewe ngo n’imisoro ntibayishyuraga.Uretse no kuba Nyabyenda Emmanuel avugwa gukora mu karere ka Muhanga anavugwa mu karere ka Ngororero ,ho mu murenge wa Ndaro hakaba harapfuye abantu umunani.Abafite abaguye aho Nyabyenda acukura amabuye y’agaciro baratabaza ngo bahabwe indishyi kuko yakoze adafite urushya rwo gukora.Abakingiye ikibaba Nyabyenda Emmanuel nabo bakwiye gutekera k’ubuzima bwabahaguye.
Murenzi Louis

