Ndahimana Floduard n’abatuye Akarere ka Ruhango baribaza icyatumye Murangira Jean Bosco atabazwa k’urupfu rwa Twagirayesu Samuel wicishijwe inkoni.
Uruhuri rw’ibibazo byugarije umuryango wa Ndahimana Floduard wiciwe umwana we Twagirayesu Samuel.Inkuru yacu iri mu karere ka Ruhango,aho twagiranye ikiganiro na Ndahimana Floduard.
Ingenzi uratangira utwibwira?Nitwa Ndahimana Floduard ntuye mu ntarae y’iburasirazuba ,Akarere ni Karongi.
Ingenzi none ko uri mu karere ka Ruhango niho wimukiye?
Ndahimana Floduard ntabwo ariho ntuye naje mu karere ka Ruhango kuberako har’umwana wanjye witwaga Twagirayesu Samuel wakubiswe na Murangira Jean Bosco n’abakozi be .
Ingenzi nonese Twagirayesu Samuel yahuriyehe na Murangira Jean Bosco kugirengo amukunite amwice?
Ndahimana Floduard umwana wanjye Twagirayesu Samuel yavuye iwacu muri Karongi asiga umugore n’abana aza hano mu Ruhango gukora akazi ngo yiteze imbere nk’undi wese.
Ubwo rero twaje kumva inkuru y’incamugongo ko Twagirayesu Samuel yafashwe n’umufande w’umupolisi witwa Murangira Jean Bosco we n’abakozi be bamusanze aho yarari bamushinja ko yibye igitoke.
Duhe amakuru agendanye n’uko Twagirayesu Samuel yishwe n’uwabigizemo uruhare wese?
Ndahimana Floduard nabyumvise mbibwiwe ko umwana wanjye Twagirayesu Samuel yishwe.Ngeze mu Ruhango mbaza amakuru yose.Abantu batandukanye bamubwiyeko umwana wanjye Twagirayesu Samuel yafashwe n’abakozi ba Murangira Jean Bosco bakavugako yibye igitoke.Ubwo Murangira Jean Bosco yaraje arambika Twagirayesu Samuel arahondagura.Uko bahondaguraga benshi bazi ko Twagirayesu Samuel yar’inyangamugayo basaba ko bakwishyura icyo gitoke ,ariko ntibice inzirakarengane.Murangira yarakomeje arahondagura kugeza ubwo inzego z’umutekano zigizwe n’irondo batwara igisenzegeri ku biro by’akagali.Ubwo bamugejejeyo Gitifu w’Akagali yanze kwakira inkomere igeze mumarembera y’ubuzima.Bahise bafata Twagirayesu Samuel bamugeze ku kigo nderabuzima cya Kibingo ahita ashiramo umwuka.Murangira yahise ahambisha Twagirayesu Samuel.
Ingenzi ko utubwiyeko Murangira Jean Bosco yahambishije Twagirayesu Samuel wabibwiwe nande?
Ndahimana Floduard nagiye kureba Murangira Jean Bosco ikibazo cy’urupfu rw’umwana wanjye naho yamushyinguye.
Ingenzi Murangira yakubwiyeko yamuhoyee iki?ko yamushyinguye he?
Ndahimana Floduard ntabwo yigeze areka mubaza yanyutse inabi ambwira ko biri murukiko ko ntabubasha mfite bwo kumubaza,naho aho yashyinguye Twagirayesu Samuel ngo yamushyinguye muri Kinazi.
Ingenzi ubuse har’ubuyobozi wabibwiye niba warababwiye bakubwiye iki?
Ndahimana Floduard ubuyobozi bwose bwarantereranye.
Abaturanye na Murangira babonye akubita Twagirayesu Samuel kugeza ashizemo umwuka tuganira bagize bati”Nigute u Rwanda rukora iperereza rugafata abahungiye i Burayi n’Amerika,ariko bakananirwa kurikora kuri Murangira? Mugihe Ndahimana Floduard akomeje gutakambira inzego zitandukanye z’ubuyobozi kugirengo arenganurwe ahabwe ubutabera.
Abo munzego z’umutekano zikorera mu karere ka Ruhango twaganiriye,ariko bakangako twatangaza amazina yabo kubera umutekano wabo bagize bati”Twebwe twakoze ibisabwa tubigeza muri RIB nayo idosiye iyiha ubushinjacyaha,nabwo bwaregeye urukiko.Idosiye yiyicwa rya Twagirayesu Samuel yageze murukiko ibariho ipfira.Uwo muzindi nzego we yagize ati”Ndahimana Floduard niyandikire ubutabera asabe ko idosiye y’iyicwa ry’umwana we Twagirayesu Samuel noneho uwagizemo uruhare wese akurikiranwe.Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwiteguye gufasha Ndahimana Floduard kugirengo ahabwe ubutabera ku iyicwa ry’umwana we.Abo bireba nimwe muhanzwe amaso.
Murenzi Louis