Ubushoreke mu muryango nyarwanda bukomeje kuba ikiraro cy’ubutane abana n’abagore bakabura epfo na ruguru.

Umuryango nyarwanda ubarirwa mubice bitandukanye ariko icy’ingenzi n’umugabo n’umugore n’abana babyara.Uko iterambere rigenda risakara mu Rwanda ninako ubushoreke bukomeza kwiyongera.Inshoreke n’umugore ubana n’umugabo utaruwe muburyo bwa rwihishwa.

Ubusesenguzi bugaragaza ko urugo rwatewe n’ubushoreke rubamo amakimbirane,cyane ko umugabo asesagura umutungo,kugeza naho ahoza uwo bashakanye ku nkeke.Ubushoreke bwica iterambere murugo,iyo umugore yahukanye abana abasigira umugabo nawe ntabiteho,kuko umugabo urukundo abayarwimye abe akaruha inshoreke.

Abaturanye n’umuryango wa Ntiruhongerwa Evarste na Muhawenimana Josephine baganira n’ikinyamakuru Ingenzi news paper na ingenzinyayo com bagize bati”ubwo Ntiruhongerwa Evarste yatangiraga inzira y’ubushoreke urugo rwe rwahise rubamo amakimbirane kugeza naho twumvise ko bagiye murukiko.Umwe ati”Ntiruhongerwa Evarste amaze guhamya ubushoreke niwe wisabiye gatanya.Ubwo Ntiruhongerwa Evarste yasabaga gatanya byashyize abana mu kibazo cy’imibereho yabo.

Musabyimana Jean Claude Ministri w’ubutegetsi bw’igihugu (photo archives)

Izi ngaruka zose mbi zishamikiye k’ubushoreke niko zageze murugo kwa Ntiruhongerwa Evarste n’umugore we Muhawenimana Josephine.Abaturanyi badutangarijeko Ntiruhongerwa Evarste amaze guhamwa n’icyaha cy’ubushoreke,ko aribwo yaguye mu kimwaro agahita atangira inzira yagahimano,ubugambanyi cyane kunyaga imitungo ngo ayegurire inshoreke.Umwe mu mitungo yagambaniye ugizwe n’inzu iherereye Umudugudu Amarembo, Akagali Nyakabanda, Umurenge wa Niboyi ,Akarere la Kicukiro,Umujyi wa Kigali.

Nk’uko dukomeza duhabwa amakuru ngo iyo nzu yari mu muryango wa Ntiruhongerwa Evarste n’umugore we Muhawenimana Josephine bayimaranye imyaka cumi n’itatu.Aha bavugako mbere y’uko Ntiruhongerwa Evarste yiyegurira ubushoreke ,ngo anasabe gatanya nta kibazo kigeze kuvugwako iyo nzu atariyabo.Murwego rw’ubugambanyi nirwo rwaje kubakwa na Ntiruhongerwa Evarste na mukuruwe Nsengimana Emmanuel bihaye iyo nzu.Uburero ngo bikaba biri murukiko asaba guhabwa inzu atubatse,ahubwo yubatswe na murumuna we Ntiruhongerwa Evarste n’umugore we Muhawenimana Josephine.Aya makimbirane akomeje gushyira uyu muryango mubibazo by’inzitane.

Kimenyi Claude

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *