Mukasekuru Shakira aratabaza kubera urugomo yakorewe na Naramabuye Ramazani wagambiriye kumwica akaba yarakingiwe ikibaba.
Ubutabera bukozwe neza buba inzira iboneye muri rubanda.Uwahohotewe iyo yimwe ubutabera atangira kwibaza niba uwarumukoreye atagaruka akamugirira nabi birenze uko yamukubise.Ubutabera butaboneye bukekwaho ruswa,kubogama,n’ibindi bitandukanye.Umuyobozi w’Umudugudu wa Murama ,mu kagali ka Kigali, Umurenge wa Kigali,Akarere ka Nyarugenge yanditse ibaruwa yemeza ko Naramabuye Ramazani yakubise igitiyo Mukasekuru Shakira mu mutwe.Iyi baruwa yaje guterwaho kashe y’Akagali ka Kigali.Amakuru atugeraho n’uko iyi baruwa kuva yakwandikwa ntabwo Mukasekuru Shakira ararenganurwa.Abatuye Umudugudu wa Murama aho Naramabuye Ramazani atuye,arinaho yakubitiye igitiyo Mukasekuru Shakira tuganira bagize bati”Ubwo Naramabuye Ramazani yakubitaga akanakomeretsa Mukasekuru Shakira yahise ahunga ,kuko yabonaga yamuzahaje yavuye amaraso menshi ,kandi akaza gutwarwa n’imbangukira gutabara ,we Naramabuye Ramazani ngo yahise ahunga ntiyarara iwe murugo.
Uko iminsi yagiye yicuma Mukasekuru Shakira yagannye urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha R.I.B gutanga ikirego.Kugeza n’ubu Naramabuye Ramazani ntarahamagazwa kuri R.I.B kugirengo abazwe uko yakoze icyaha.Ikinyamakuru ingenzi newspaper na ingenzinyayo com umunyamakuru wacyo yatabaye urugomo rukiba.Kugeza n’ubwo Mukasekuru Shakira yagezwaga ku kigo nderabuzima ,nabwo kandi umunyamakuru yamukurikiranyeyo kugeza ageze no kuri R.IB.Umwe mubo munzego zikorera mumurenge wae Kigali tuganira banzeko twatangaza amazina yabo kubera umutekano wabo,ariko tuganira bagize bati”Uwitwa Habyarimana Jean Baptiste yatanze ubuhamya kuri R.I.B yerekana uko Naramabuye Ramazani yakubise Mukasekuru Shakira kandi abigambiriye.
Gasongo nawe yatanze ubuhamya kuri Naramabuye Ramazani kubw’urugomo yakoreye Mukasekuru Shakira.Andi makuru atugeraho nayuko Naramabuye Ramazani yivuga ibigwi ko ntawamusunika ar’inshuti zabigererayo.Ikindi kivugwa n’ikigendanye nicy’uko uwitwa Ndekezi ukora k’Umurenge wa Kigali yatejemo ikibazo kandi irage ryemerera Mukasekuru Shakira umutungo urimukanwa.
Mugihe bizwiko Naramabuye Ramazani yigeze kuvugwaho icyaha cya jenoside yakorewe abatutsi akaza kugikurikiranwaho,kuba ubu yarakoze icyaha kimena amaraso yakabaye agikurikiranwaho . Umunyamategeko yadutangarijeko uwafunguwe yarakoze icyaha cya jenoside yakorewe abatutsi ,iyo akoze icyaha kindi nkacyo agihanirwa.Mugihe hagitegerejwe uko iperereza ririho rikorwa ,indi nkuru tuzayibagrzaho.
Murenzi Louis