Umuyobozi wa Kampani PRIDEC Ltd nk’umukoresha mwiza aharanirako umukozi we ahorana ubuzima bwiza bumufasha mu iterambere.

Umuyobozi wa kampani PRIDEC ikora umwuga w’ubwubatsi hirya no hino mu gihugu Eng.Emmanuel Nizeyimana yabwiye ingenzinyayo.com ko iterambere ry’umukozi ari ukugira ubuzima bwiza kandi atekanye ibi kugira bigerweho ari inshingano z’umukoreshe kumurinda no kumwitaho kuko ibi aribyo bizatuma rya terambere ryifuzwa rigerwaho.

Eng.Emmanuel Nizeyimana avuga ko nko mu bwubatsi kwita kubuzima bw’abakozi biba aringobwa cyane kuko ari ahantu hashobora kuvuka impanuka zitunguranye bityo bashyiraho ingamba zo gukumira impanuka ndetse hagashyirwaho n’uburyo buhamye bwokwita kuwaba agize ikibazo ari mu kazi kuko ubuzima bwiza niryo terambere,ibi babigeraho bishyura ubwishingizi bw’abakozi ndetse bakagira n’umugaga uhoraho ushinzwe gutanga ubutabazi bw’ibanze igihe haba hari impanuka ivutse.

Umuyobozi wa kampani PRIDEC ikora umwuga w’ubwubatsi hirya no hino mu gihugu Eng.Emmanuel Nizeyimana.

Ati:” Ikijyanye n’iterambere ry’umukozi ndumva nabivuga mu uburyo butatu,icyambere ku iterambere ry’abakozi bacu dushyiramo ingufu cyane ni ukumurinda impanuka, kuko umukozi iterambere ryose yageraho rishingiye kubuzima bwiza adafite ubuzima ntakintu twageraho ariko iyo dushoboye kwitwararika tukarinda ubuzima bwe mbanzi neza ko azakora imyaka myinshi twese tukagera ku iterambere,icyakabiri ni ukugira imibanire myiza hagati y’umukoresha n’abakozi tukagira ubushuti kuburyo nagira ikibazo atazatinya kubwira na cyenera gukora umushinga wamuteza imbere azabwira, hano bijya bibaho iyo umukozi acyeneye amafaranga turamuguriza nawe akiteza imbere akagenda atwishyura gacye gacye,icyagatatu ni ukubashishikariza kwizigama ni ubwo natwe tubatangira ubwizigame muri RSSB ariko nabo bagomba kwizigama nko muri ejo heza kuko ibyo byose ni ibizabagoboka igihe bazaba batakibasha gukora ndetse bizasigasira rya terambere bagezeho.”

Hagenimana Pacifique ushinzwe imyubakire kuri site ya kimihurura aho PRIDEC ltd iri kubakisha avuga ko mukubahiriza uburenganzira bw’abakozi babikora nk’inshingano ariko ugasanga bagenda bahura n’imbogamizi y’imyumvire y’abakozi ikiri hasi mu kwitwararika igihe bari mu kazi.

Yagize ati:” Abakozi bacu nk’uko mwabibonye bose bagiye bambaye ibibafasha kwirinda haba abari ku gikwa bafite imikandara bambaye ingofero n’inkweto zijyanye n’akazi barimo ariko usanga bo batabyumva ugasanga bavuga ko ingofero zibashyuhira bakaba banazikuramo ariko nkatwe tubareberera duhozaho inyigisho tugashyiraho n’ibihano by’abashobora kujya mu kazi ntabwirinzi.”

Hagenimana Pacifique ushinzwe imyubakire kuri site ya kimihurura aho PRIDEC ltd iri kubakisha

PRIDEC ltd ni compani ikora ubwubatsi yibanda cyane mu kubaka amazu hirya no hino mu gihu.

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yasabye abakoresha gusenyera umugozi umwe hagamijwe guteza imbere umurimo unoze kandi utanga umusaruro ivuga ko ari ngobwa kwita kubuzima n’umutekano mu kazi bizateza imbere abakozi ndetse n’abakoresha kuko mu gihe uburenganzira bw’abakozi bwubahirijwe, bituma impande zombi zitera imbere n’iterambere ry’igihugu rikihuta.

Umwanditsi: Hadjara Nshimiyimana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *