Imigabo n’imigambi y’ishyaka rya DGPR ya 2018-2023 yagezweho ku kigero cya 70%.
Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda ( Democratic Green Party of Rwanda ) ryagaragaje ko imigabo n’imigambi ( manifesto ) ya 2018 – 2023 yagezweho ku kigero cya 70% aho bavugako ko bishimira ibyagezweho ndetse bikaba bibaha n’ ikizere cyo kuzatsinda amatora y’Abadepite ateganyijwe muri Nyakanga na ya Perezida wa Repubulika azaba tariki 15/7/2024.
Ibi byagarustweho kuwa Gatandatu tariki 11 Gicurasi 2024 i Kigali mu Karere ka Gasabo ubwo Abanyamuryango ba Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) bitabiriye Inama nkuru y’iri Shyaka yemerejwemo urutonde rw’abakandida bazarihagararira mu matora y’abadepite ateganyijwe muri Nyakanga 2024,bemeje kandi ibikubiye mu imigabo n’imigambi ( Manifesto ) y’ishyaka izakoreshwa mu kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu.
Imigabo n’imigambi y’ishyaka rya DGPR ya 2018 – 2023 yagezweho harimo kuzamurwa ku umushahara wa mwarimu,abasirikare n’abapolise, gufatira ifunguro ku ishuri rishyushye ku banyeshuri bose, kugabanya umusoro w’ubutaka no kongeresha igihe cy’ubukode,kwivuza ako kanya ku watanze Mitiweli, gushyiraho ba Noteri bigenga,kongera umubare w’amavuriro,ni ibindi…
Umuyobozi w’iri Shyaka Hon Dr Frank HABINEZA ari nawe wayoboye iyi Kongere avuga ko hari icyizere cy’uko bazatsinda amatora ahanini akabihera ku kuba hari ibibazo bagiye bagaragaza nk’ibitagenda neza mu Rwanda ariko bikaba byaragiye bikosorwa ndetse ko n’imigabo n’imigambi bari bafite hari iyagiye igerwaho.
Yagize ati:” Ishyaka ryacu ryaragutse dufite abayobozi mu inzego zose bigaragara ko twagiriwe ikizere n’ishyaka ryacu abaturage bamaze kuryumva no kurisobanukirwa,ikindi kandi ibitekerezo twatanze twiyamamaza byahawe agaciro kanini n’abatsinze kuburyo bigeze kuri 70% byashyizwe mu bikorwa,aya ni amanota menshi ubu dufite ibigwi ntabwo ari nk’ubushize ishyaka ryacu ryari rikiri rishya turizera ko aya matora azaba meza kuruta ayubushize dufite ikizere cy’uko tuzayatsinda.”
Dr Frank HABINEZA yakomeje avuga ko bemeje Abakandida bazahagararira ishyaka DGPR mu matora y’Abadepite azaba mu kwezi kwa 7 ariko anabasaba kwitwararika no kwitwara neza bakubahiriza amategeko.
Ibikubiye muri Manifesto 2024-2029 y’ishyaka DGPR izifashisha mu kwiyamamaza harimo kuzubaka imihanda y’imodoka zigendera mu kirere, ihuza imisozi n’iyindi hagamijwe kugabanya umuvundo w’imodoka zigendera ku butaka no guteza imbere imihahirane n’ubukerarugendo,gushyiraho uburyo bunoze kandi bugezweho bwo gukusanya imyanda igahuriza ahantu hamwe,kongera iminara ihagije hirya no hino mu gihugu,gushyiraho minisiteri y’itangazamakuru,kugabanya ubwishingizi bw’ibinyabiziga kuko buri hejuru cyane,ni ibindi….
Muri Iyi Kongere kandi habayeho n’igikorwa cyo kwemeza Komite ishinzwe kugenzura umutungo w’iri Shyaka.
Iri Shyaka ryemeje Abakandida 64 bazahagararira mu matora y’abadepite barimo Abagabo 34 n’Abagore 30.
Umwanditsi : Hadjara Nshimiyimana.