Umujyi wa Kigali : Umurenge wa Kigali ukomeje kuba indashyikirwa mu bikorwa by’iterambere bizamura umuturage birinda igwingira ry’abana.

Imyaka uko igenda ishira indi igataha haragenda habaho impinduka zishingiye ku miyoborere hifashishijwe umuhigo ubawarahizwe, n’uko ubugomba guhigurwa.Twe turi mu murenge wa Kigali ku bikorwa byagaragaye mu muganda.Ubwo Umuyobozi w’Umurenge wa Kigali Ntirushwa Christopher yari kumwe n’izindi nzego zitandukanye bakoze Umuganda mutugari tumwe tugize Umurenge wa Kigali.

Abaturage b’Umurenge wa Kigali bakora umuganda (photo ingenzi)

Umuyobozi mwiza ahora ashakira umuturage ikimuteza imbere,bikaba aribyo byakozwe mu murenge wa Kigali,aho hakozwe ibikorwa mutugali aritwo Mwendo hanyujijwe amatiyo y’amazi.Aha hakaba hagiye gutezwa imbere umuturage uhatuye akanywa amazi meza akanayskoresha murwego rwo kwirinda umwanda n’ibindi bigendanye no gukoresha amazi meza.Umuganda wanabereye mu kagali ka Kigali naka Nyabugogo.Ibindi byibanzweho n’isuku n’isukura.Umwe k’uwundi mubayobozi bakangurira buri muturage ko isuku ariyo soko y’ubuzima buzira umuze.Umuyobozi iteka akangurira umubyeyi kurinda umwana igwingira ry’abana rishingiye ku mirire mibi.Umuturage wo mu murenge wa Kigali avuga imyato ubuyobozi ko bwabakanguriye kugira isuku,ari nako barwanya igwingira ry’abana rishingiye ku mirire mibi ,kuko iyo umwana agwingiye biba bidindiza igihugu.

Abaturage b’Umurenge wa Kigali bishimira ibyagezweho(photo ingenzi)

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kigali mubikorwa byagutse hamwe n’umufatanyabikorwa C.N.F n’urugaga rw’abagore rushamikiye k’umuryango FPR Inkotanyi mu murenge wa Kigali baharanira kugira isuku,no kurandura burundu igwingira ry’abana baba batabonye indyo yuzuye.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kigali nyuma y’umuganda (photo ingenzi)

Undi mufatanyabikorwa n’Umurenge wa Kigali ni ECOBANk kuko bafatanije mu gikorwa cyo gusibura imirwanyasuri babungabunga ibidukikije.Ibikorwa by’indashyikirwa byaranze umuganda nibyawusoje ,ikiruta ikindi naho ECOBANK yaremeye abatishoboye batagiraga ubwisungane mukwivuza(Mutuelle de sante)bayihawe maze bahita bashimira ubuyobozi bw’Umurenge bwabazananiye umufatanyabikorwa bakaba babonye uko bazivuza n’imiruango yabo.Ibikorwa byiza byakomeje havaburirwa abana bafite imirire mibi ,cyane harwanywa indyo mbi ,indyo bahawe yuzuje intungamubili.Ababyeyi basabye abayobozi ko babaha ubufasha buhoraho.Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kigali bwatangaje ko bwahaye ababyeyi ubutumwa bubakangurira kujya bakorana n’abajyanama b’Ubuzima gukomeza gukurikirana imikurire y’umwana kuva avutse kugeza agize imyaka 7.Umwana wahawe indyo yuzuyemo intungamubili akura neza,kandi ubushakashatsi bwerekanako uwo mwana atarwaragurika.Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kigali bwatanze ubutumwa bugira buti’isuku nibe ihame kuri buri wese.Umuturage we yahawe ubutumwa bwo kuba ijisho rya mugenzi we cyane habungabungwa ibyagezweho.Urubyiruko rwo mu murenge wa Kigali rwasukuye urwibutso rushyinguyemo imibili yabazize jenoside yakorewe abatutsi.Naho harimo ubutumwa cyaneko hagiye gutangira igihe cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi.Uko bucya bukira Umurenge wa Kigali urakataza mu bikorwa by’iterambere.
Kimenyi Claude.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *