Umujyi wa Kigali: Mu murenge wa Kigali mu gikorwa cy’umuganda hatashywe amavomo 8 y’amazi meza hubakwa n’iteme rihuza imihanda,kubufatanye na GAMICO LTD .
Kuri uyu wagatandatu tariki 25 Gicurasi 2024 Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge Emmy NGABONZIZA yifatanyije n’Abaturage ba Mwendo ho mu murenge wa Kigali mu muganda rusange usoza ukwezi kwa gicurasi,ni umuganda witabiriwe n’inzego z’umutekano,umufatanya bikorwa GAMICO LTD,Abashyitsi baturutse muri Amerika baje kwigira ku banyarwanda uko bishyirahamwe bishakamo ibisubizo n’abandi batandukanye harimo abaturage bo mu murenge wa Kigali bishimira amavomo y’amazi bubakiwe .
Mu muganda wabereye mu murenge wa Kigali wakozwe hubakwa iteme rihuza imihanda,hasiburwa inzira z’amazi mu rwego rwo gukumira isuri no kurengera ibidukikije,hanatwashywe amavomero 8 y’amazi meze azabafasha mu kunoza isuku.
Abaturage bo mu murenge wa Kigali mu kagali ka mwendo bavuga ko baruhutse umutwaro wo kujya kuvomo kuri nyabarongo aho bahuriragayo n’ibibazo bitandukanya bakaba bashimira ubuyobozi bwiza budahwema kubagezaho ibyiza burangajwe imbere na Nyakubahwa Perizada Paul KAGAME baboneyeho no gushimira umufatanya bikorwa gamiko ukomeza kubaba hafi no kubagezaho ibikorwa remezo bitandukanye.
Nishimwe Marie Rose utuye mu murenge wa Kigali mu kagali ka Mwendo umudugudu wa Karambo ni umwe mu baturage bishimira ko baruhuwe umutwaro wo kujya kuvoma kuri nyabarongo yagize ati:” Mwese murabizi ingorane zabaga hano abana bajya kuvoma hariya kuri nyabarongo bamwe ingona zikabarya abandi bakajya kuvoma ntibagaruke tukajya kumva ngo baguye muri nyabarongo,twakundaga kurwara indwara zahato nahato zituruka ku gukoresha amazi adasukuye ubu byose biracyemutse turishimira ivomo twahawe turizeza ubuyobozi kuzaribungabunga rigahorana umwimerere aribyo bizatuma riramba.”
Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’akarere ka Nyarugenge Emmy NGABONZIZA yifatanyije n’abaturage ba Kigali muri uyu muganda usoza ukwezi kwa gicurasi wibandaga cyane mu kurengera ibidukikije yavuze ko ari byiza guhuza imbaraga buri muturage akagira uruhare mu kwishakamo ibisubizo mu bikorwa biteza imbere abaturage n’igihugu muri rusange.
Ati:” Nibyiza ko abantu bashyira imbaraga hamwe bagakora ikibateza imbere niyo mpamvu abaturage ba Kigali batari bafite amazi byahindutse amateka kuko bakusanyije ubushobozi bubaka aya mavomero yubatswe kubirometero 4.3,turashima umufatanya bikorwa GAMICO ltd wagize uruhare runini mu kugeza amazi meza ku abaturage ndetse n’abaturage batanze ubutaka bwabo ntakiguzi kugira hacemo imiyoboro y’amazi nabo turabashima cyane.Turabasaba ko isuku bafite bazayigumana urabona ko ahantu hose hacyeye nibyiza ko imyanda ijya ahabugenewe mu rwego rwo kurengera ibidukikije tugasibura imiyoboro y’amazi twirinda isuri .”
Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’umurenge wa Kigali Christophe NTIRUSHWA yavuze ko GAMICO ltd yubatse amavomero 8 kubufatanye n’umuganda w’abaturage yuzuye mu gihe cy’amezi abiri gusa,azaha amazi abaturage barenga ibihumbi bibiri,ni igikorwa cyatwaye amafaranga asaga miliyoni 75 harimo miliyoni 58 z’umufanyabikorwa GAMICO ltd yakomeje ashimira abaturage bakomeza kugira uruhare mu bibakorerwa.
Umwanditsi: Hadjara Nshimiyimana.