As Kigali mu mayirabiri: Ikimenyetso cy’uko umupira w’amaguru mu Rwanda ushonga nk’isabune imesa ikoboyi.

Urujya n’uruza rw’ibibazo byugarije umupira w’amaguru mu Rwanda bihora bivugwaho,ariko nta mwanzuro ujyufatwa wo gutanga umucyo ahubwo hahora ikinyoma gitwikira umwijima.Abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda benshi bahunze ibibuga kubera amakosa abikorerwaho.Turi ku ikipe y’Umujyi wa Kigali.Turebe gato uko byifashe.Ubwo umupira w’amaguru mu Rwanda wajyaga mu maboko y’ubutegetsi hariho ikipe nka DMR yari iy’ishyaka MDR parmehutu ryari rifite ubutegetsi.Ikipe ya Kiyovu sports yari iya Komine Kiyovu.Ikipe ya Mukura victory sports nayo yari iya Komine Mukura.Ikipe ya Gishamvu nayo yari iya Komine Gishamvu .Kuva 1980 ubwo Ferwafa yemerwaga nk’umunyamuryango wa CAF na FIFA amaperefegitire yashinze amakipe y’umupira w’amaguru uretse Gikongoro.Kuva 1995 umupira w’amaguru mu Rwanda wongeye gukinwa nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi.Ubwo uwari Prefe w’Umujyi wa Kigali Kabandana Marc yashyiragaho irushanwa ry’amasegiteri yarawugize niho ikipe yashinzwe.Ikipe y’Umujyi wa Kigali yatwaye igikombe cy’Amahoro.

As Kigali mu mayirabiri (photo archives)

Icyo gihe ikipe yitwaga Les Citadins bivuze abanyamujyi.Igihe hazaga inyito nshya Meya Mutsindashyaka Theoneste niwe wayise As Kigali.Imyaka yashize As Kigali yarakomeye igura abakinnyi beza kugeza n’ubwo mu marushanwa mpuzamahanga yitwaraga neza.Icyegeranyo n’uko ikipe ya As Kigali iri mu mayirabiri kuko Komite nyobozi n’Umujyi wa Kigali bakomeje kurebana ay’ingwe.Amakuru dukura ahizewe aremeza ko Komite nyobozi ya As Kigali isaba Umujyi wa Kigali ko bakwandika begura ko ikipe ibananiye ukanareka kuyitirirwa.Umujyi wa Kigali nawo ugashaka kwicisha amayeri komite ngo ikomeze yikorere umusaraba wo kuyobora ikipe ntacyo babaha.Umwizerwa wo mu mujyi wa Kigali tuganira yanzeko twatangaza amazina ye kubera umutekano we,ariko yadutangarijeko hariho abashaka kugura As Kigali igahindurirwa izina.Isesengura.Abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bagira bati”ikipe y’APR niyo itegeka Ferwafa ninayo igenera amakipe uko abaho,cyane ko ikipe ziyitsinda izisenya.Urugero.Rwanda FC ntawuyibewe uko yarikaze,mwibuke uko yagiye.ATRACO FC yo mwibuke ko yasenyutse idasoje shampiyona.Rayon sports shampiyona 2018/2019 yatwaye igikombe cya shampiyona ikuyeho APR FC amanota 14 ,byaje kurangira iyitwaye abakinnyi batanu aribo.Manzi Thiery,Mutsinzi Ange Jimmy, Niyonzima Sef,Imanishimwe Djabil na Bukuru Christopher.Ikipe ya As Kigali nayo yarimaze iminsi itsinda iy’APR FC ,none birangiye iyishyize mu mayirabiri.Iteka bivugwako ikipe z’uturere zihora ziha APR FC amanota ,ibi byagaragajwe n’umukinnyi w’ikipe ya Etoile de l’est igihe izi kipe zombi zakinaga.Ferwafa nta nicyo ya ikozeho.Abantu benshi bahabwa kuyobora amakipe bikabagora bakegura.Mugihe hategerejwe ikinamico ryiswe inteko rusange mu ikipe ya As Kigali kugirengo yeguriwe abagenwe kuzayigumana mucyiciro cya mbere.Niba umupira w’amaguru mu Rwanda udahawe ubwisanzure ntuzatera imbere kandi ushorwamwo amafaranga menshi,ariko ntagire umusaruro.Mugihe ibitegurwa bizaba bitagezweho As Kigali igasenyuka bizaba ikimwaro k’umujyi wa Kigali.Mugihe Umujyi wa Kigali uzarekura As Kigali bizaba byerekanye ko abayobozi bawo bafite izindi kipe bakunda.Mugihe As Kigali izaba isenyutse amafaranga yahabwaga azahabwa Kiyovu sports .Irisenyuka ry’amakipe atandukanye ryerekana ko Ferwafa abayigabirwa baba batazi igenamigambi ry’umupira w’amaguru.
Kimenyi Claude

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *