Intara y’Amajyepfo mu karere ka Kamonyi Dr Frank Habineza yijeje abazamutora ko bazatandukana n’inzara n’ubushomeri.
Umukandinda w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda [DGPR], Dr Frank Habineza, yijeje Abanyarwanda ko ni baramuka bamutoreye kuba umukuru w’igihugu, ko bazatandukana n’inzara n’ubushomeri kuko azashyiraho ingengo y’imari y’ubworozi n’ubuhinzi nini iruta izindi,akongeza imishara kuri buri mu rimo ndetse azahanga n’imirimo 500,000.
Kuri iki Cyumweru tariki 23 Kamena, Dr Frank Habineza umukandida watanzwe n’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije ( DGPR )yakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu Ntara y’Amajyepfo mu karere ka Kamonyi, Umurenge wa Runda akagari ka Gihara.
Ubwo yageraga aho agomba kwiyamamariza Bamwakirije indirimbo n’ibisigo nk’umuntu udasanzwe wihariye kandi ufite impano nyinshi bagira bati: “Tora Dr Frank Habineza, Inshuti y’amahoro, Ubumwe, Ubwisanzure na Demokarasi.”
Mu ijambo yageje ku Banyarwanda bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza byabereye Runda yatangiye ashimira uburyo bakiriwe anashimira inzego za Leta zabahaye ikaze zikabana nabo.
Dr Habineza, yagarutse kuri byinshi yasezeranyije Abanyarwanda ubwo yiyamamarizaga ku mwanya nk’uyu mu 2017, bikaba byaragezweho n’ubwo atigeze agira amahirwe yo gutorwa.
Yagaragaje ko mu migabo n’imigambi y’ishyaka Green Party, harimo gukuraho imisoro y’ubutaka burundu, gahunda yo kwihaza mu biribwa ku buryo buri Munyarwanda wese azajya arya inshuro eshatu ku munsi, ndetse no guteza imbere urwego rw’ubuhinzi, ari nako hanagabanywa ingano y’ibiribwa bitumizwa mu mahanga.
Dr Frank Habineza yavuze ko kurwanya inzara no kwihaza mu biribwa bizagerwaho binyuze mu guhanga imirimo myinshi,kongera ingengo y’imari ijya mu buhinzi n’ubworozi ndetse no gushyiraho imishahara fatizo yaburi mu rimo.
Ati:” Ni muntora muzaba musezeye ku inzara kuko tuzashyiraho ingengo y’imari nini iruta izindi izajya ikoreshwa mu buhinzi n’ubworozi kandi twibanda cyane guhinga ibiribwa by’umwimerere buri munyarwanda wese azajya arya gatatu kumunsi kandi arye ibiryo byiza by’umwimerere ndetse tuzahanga imirimo 500 burimwaka twongeze imishahara ikiri hasi dushyireho n’uburyo buri murimo wose ugira umushahara fatizo n’umukozi wo mu rugo agahebwa amafaranga ibihumbi 50 ku kwezi kuko biba bibabaje ukuntu umukozi wo mu rugo akora imirimo myinshi agahebwa amafaranga macye, ibi bizatuma ubushomeri bugabanuka umunyarwanda wese abe atekanye y’ishoboye mu buryo bw’amafaranga n’ibiribwa.”
Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije ryatanze umukandida umwe ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ariwe Dr Frank Habineza n’abakandida depite 50 barimo abagore 24 n’abagabo 26.
Mu 2018 iri shyaka ryatanze abakandida deptite baranatsinda babona amajwi abemerera kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko ari babiri aribo, Senateri Alex Mugisha na Dr Frank Habineza, ubu bakaba bamazemo imyaka itandatu.
Muri uyu mwaka Dr Frank Habineza wa Green Party, ahatanye na Paul Kagame, umukandinda wa FPR-Inkotanyi ndetse na Mpayimana Phillipe wiyamamaje nk’umukandida wigenga.
Kuri gahunda y’ibikorwa by’iri shyaka nta gihindutse ku wa 24 Kamena 2024 bizakomereza mu Karere ka Ngoma na Kayonza.
Umwanditsi: Hadjara Nshimiyimana.