Intara y’Iburengerazuba mu turere twa Rubavu na Nyabihu: Dr Frank Habineza yavuze ko naramuka abaye Umukuru w’Igihugu azahita azamura umushahara w’Abagaga.
Abaganga ni bamwe mu basabye igihe kinini ko umushahara wabo ko wakongezwa nyuma y’aho uwa barimu bawuzamuye cyane kuko nabo utari hejuru, ndetse bakunze no kugaragaza ikibazo cy’uko hari bamwe badehemberwa ku rwego rw’impamyabumenyi zabo bakomeza gusaba leta kubakemurira ikibazo.
Aba bakozi bafite uruhare rukomeye mu guteza imbere ubuzima, kurwanya indwara no gutanga serivisi z’ubuvuzi nyamara mu bibazo bibugarije haracyarimo kuba badahembwa bijyane na serivisi batanga ndetse n’amasaha bakora.
Ni mu gihe Ishyaka Green Party n’umukandida waryo kumwanya w’Umukuru w’igihugu Dr Frank Habineza ku wa kabiri tariki 2 Nyakanga 2024 bagegeze mu intara y’Iburengerazuba mu turere twa Nyabihu na Rubavu mu bikorwa byo kwiyamamaza basezeranya abaturage ko nibaramuka bamugiriye icyizere azahita azamura umushahara w’Abagaga ugere kurugero rushimishije nk’uko yazamuye uwabarimu.
Ati:” Turabizi abaganga bahora bavuga ko umushahara wabo ari mucye ukurikije akazi bakora bakavuga ko uwabarimu wazamutse ariko uwabo ntihagire icyiyongeraho rero nimutugirira icyizere mu gatora Ishyaka Green Party n’umukandida waryo kumwanya w’Umukuru tuzahita tuzamura umushahara
w’abaganga ugere ku kigero gishimishije kuburyo ungana n’akazi bakora n’amasaha bakora.”
Dr Frank Habineza ikindi yavuzeho kubijyanye nabagaga yavuze ko naramuka abaye Umukuru w’Igihugu azahita akuraho umusoro ucibwa abaganga ku impamyabumenyi zabo kuko ngo ntaho byabaye ko icyangobwa cy’uko umuntu yize agitangira umusoro,yanavuze ko mu masomo biga azongeramo iryo kwiga amategeko kuko usanga akenshi abaganga barengana ntibamenye amategeko abarengera.
Biteganyijwe ko ibikorwa byo kwiyamamaza bya Dr Frank Habineza hamwe n’abakandida depite 50 b’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Nyakanga 2024 bizakomereza mu turere twa Rutsiro na na Karongi.
Umwanditsi: Hadjara Nshimiyimana.