Intara y’Amajyaruguru:Dr Frank Habineza yibukije abaturage b’uturere twa Rulindo na Gakenke ibyo Ishyaka Green Party ryabagejejeho abasaba kongera kubagirira icyizere.
Hon. Dr. Frank Habineza akaba umukandida Perezida uhagarariye ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije Green Party, yibukije abaturage bo mu karere ka Rulindo na Gakenke ibyo babagejejeho ubwo bari mu nteko avuga ni byo biteguye kubagezaho mu gihe bazaba bongeye kubagirira icyizere bakamutora bakabona amajwi azabinjiza mu Rugwiro.
Dr Frank Habineza igitekerezo cyo gushinga ishyaka yakigize ubwo yari umunyeshuri muri Kaminuza nkuru y’Igihugu yumva ko hari umusanzu yatanga ku gihugu, nibwo muri 2002 igitekerezo yakigejeje kubakuru ariko bamubwirako ataragira ubushobozi bwo gushinga ishyaka muri 2007 nibwo yaje gufata icyemezo ararishinga riza kwemerwa nk’umutwe wa Politiki muri 2013.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Nyakanga 2024 mu karere ka Rulindo mu murenge wa Base no mu karere ka Gakenke mu murenge wa Gakenke aho Ishyaka Green Party n’umukandida waryo kumwanya w’Umukuru w’igihugu arikumwe n’abakandida Depite bakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza bashaka amajwi azabinjiza mu Rugwiro,aho yahuye n’abaturage bari baje kumva imigabo n’imigambi ye, mbere yo kubabwira ibyo azabagezaho nibamugirira icyizere bakamutora akaba Umukuru w’Igihugu,yabibukije ibyo yabagejejeho byabahinduriye ubuzima, birimo ibijyanye no kwishyura mituweli ugahita wivuza, gushyira ibyogajuru mu kirere mu rwego rwo kongera umutekano, kugabanya umusoro ku butaka,kuzamura imishahara y’abarimu,abasirikare n’abapolisi n’ibindi.
Hon.Dr Frank Habineza yagize Ati: “ Ishyaka ryacu ntiribeshya, ibyo rivuze ribigeraho ubwo twiyamamazaga muri 2017 na 2018 twari twavuze ko tuzakora ubuvugizi mukabona umuhanda wa kaburimbo mwarawubonye Imishahara y’abarimu yarazamutse, abana bose basigaye bafatira ifunguro ku ishuri, twakoze ubuvugizi imishara y’abasirikare n’abapolisi nayo irazamurwa kubera ibitekerezo twatanze,hari byinshi twagiye tuvuga tuzakora ubwo twiyamamazaga namwe mwarabibonye ko byagezweho.”
Dr Frank Habineza yakomeje avuga ko mu byo bazakora nibaramuka bongeye kugirirwa icyizere akagera mu Rugwiro, harimo kuzamura imishahara y’abarimu ba kaminuza n’abaganga,gukuraho ibigo by’inzererezi, gukuraho akarengane ko gufunga abantu barengana ntibahabwe indishyi y’akababaro,yavuze ko azaca ubushomeri aho bizagerwaho hubakwa uruganda muri buri murenge rugendanye n’ibyo bacyeneye ndetse ko bazongera umubare w’abadebite bajya mu nteko kugira ibitekerezo by’abaturage birusheho kuvuganirwa,ndetse ko bazagabanya igiciro cya Gaz kikajya kumafaranga macye.
Biteganyijwe ko ibikorwa byo kwiyamamaza bya Dr Frank Habineza hamwe n’abakandida Depite 50 b’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda kuri uyu wa gatandatu tariki ya 6 Nyakanga 2024 bizakomereza mu karere ka Muhanga mu murenge wa Nyamabuye ntagihindutse.
Umwanditsi: Hadjara Nshimiyimana.