Murekezi Jean Baptiste yabuze kirengera ku karengane yakorewe n’abiyita abanyabubasha ba FPR Inkotanyi.

Iminsi irahita indi igataha ariko Murekezi Jean Baptiste atakambira inzego z’ubuyobozi zitandukanye ngo zimurenganure,ariko ntawurayererayo akabuye ngo hagire n’inyoni iguruka.Twifashishije ibaruwa za Murekezi Jean Baptiste yandikiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame amwereka uko yarenganyijwe.Ibaruwa imwe iragira iti”Murekezi Jean Baptiste,Akarere ka Gasabo, Umurenge wa Ndera, Akagali ka Gisura .Tel 0788474372 yo kuwa 12 Kamena 2024. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.Impavu gusaba kwibutsa . Nyakubahwa Perezida
Mbandikiye iyi baruwa nibutsa ibaruwa twabandikiye ku itariki 21 Werurwe 2023 tubasaba ko mwaturenganura ku karengane twakorewe twamburwa isambu y’umuryango wa Muhashyi ifite 11 ha ,tukaba twarayambuwe naba bakurikira:Honorable Ltd Col Karemera Joseph,
Tushabe Richard na Nkusi Sam.kugeza n’ubu ntagisubizo twahawe,kandi Nyakubahwa Perezida wa Repubulika umuryango wangara ku gasozi.

Ubwo tariki 21 Werurwe 2023 Murekezi Jean Baptiste yandikiraga Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagize ati”impamvu tubandikiye ntabwo turenze izindi nzego n’uko hashize imyaka myinshi izo nzego zindi ntacyo zakemuye.Mukababaro kenshi Murekezi Jean Baptiste ati”tariki 18 Mutarama 1998 nibwo Karemera Joseph warukiri umusirikare mukuru ari na Ministri w’uburezi kuko yari afite ipeti rya col yaje kureba Mama umbyara ariwe Mukashaeiga Vista ,amubwirako ashaka ko bagura isambu bityo akayigira urwuri rw’inka ze.Mukashawiga ariwe Mama yabwiye Dr Col Karemera Joseph ko yamugurishaho 2 ha ku mafaranga ntashoboye kumenya.Igitangaje n’uko tariki 19 Mutarama 1998 bukeye bwaho nibwo Dr Karemera Joseph yagarutse amubwirako azamuzanira amafaranga bumvikanye.Uko Murekezi Jean Baptiste akomeza yerekana akarengane ke.Yagize ati”Mu ijoro ryo kuwa 19 Mutarama 1998 Honarable Dr Col Karemera Joseph ahavuye umukecuru wanjye yicanywe n’abuzukuru be aribo: Nzabandora warufite imyaka 15,undi wishwe ni Kayinamura warufite imyaka 13,undi nawe wishwe Nkurikiyimukiza warufite imyaka 8 kongeraho Sibomana warufite imyaka 5.Ubwo Murekezi Jean Baptiste yashakaga gukurikirana urupfu rwa nyina Mukashawiga Vista n’abuzukuru be yahise afungwa ashinjwa kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi 1994 . Murekezi Jean Baptiste akomeza yerekana akarengane agira ati”nafunzwe imyaka 7 n’ukwezi kumwe nyuma nza kugirwa umwere.Murekezi yakomeje atakamba avugako mugihe yarafunze bamwe biyita abanyabubasha ba FPR Inkotanyi begereye umugore wanjye mugihe narifunze abagurisha ubutaka twari dutunze bungana 3,5 ha n’inzu n’ubu igihari ku mafaranga ibihumbi managatanu y’u Rwanda (500.000 frw) mwibaze namwe?nyuma ntibanyuzwe ,bakora andi manyanga batwara n’ahandi hari hasigaye hangana na 8 ha ku mafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni ebyeri n’ibihumbi maganatatu.
Ahibazwa na benshi Murekezi Jean Baptiste n’umugore we k’umutungo w’umuryango yawumuhaye ate?uyu Murangwayire dativa yibazwaho ku isambu y’abantu batanu uko yayizunguye? Murangwayire n’umugore wa Murekezi Jean Baptiste ,ariko ntarundi ruhare yarafite ruzungura kwa Muhashyi cyaneko na Murekezi yarafunwe atarapfuye?

Murekezi Jean Baptiste umaze imyaka myinshi yarabuze kirengera (photo archives)

Uko byibazwa kuri Murangwayire?uyu ntabwo yigeze atanga ikirego cyo kuzungura? Murangwayire we avugako umugabo we Murekezi yapfuye,kandi ariho ahumeka.Murangwayire ubwe abazwa yavuzeko tariki 25 Ukuboza 1998 ngo yashyiriye umugabo we Murekezi Jean Baptiste amafaranga muri Gereza ya Rilima bakayagabana.Ibi byateje urujijo kuko nta mugororwa cyangwa umufungwa utunga amafaranga.Uko umutungo wa Muhashyi wakomeje kwigabizwa n’uko mukwezi k’Ugushyi go 2004 nabwo Murangwayire Dativa yerekanye izindi mpapuro zamwemereye kugurisha,aha ubu burenganzira nta kashe ya Gereza iriho ntibukwiye guhabwa agaciro.Ikimenyetso cy’uko ubwo burenganzira arubuvurano n’uko bwanditswe tariki 15 Mutarama 2005 ,ubundi bukandikwa 15 Nzeli 2005 ,kandi amasezerano y’ubugure arayo muri 2004 ngayo nguko uko isambu ya Muhashyi yashimuswe,!

Kuba umugore wa Murekezi Jean Baptiste ariwe Murangwayire Dativa yaragurishije isambu y’umuryango wa Muhashyi nta burenganzira abifitiye,kuba inzego z’ubuyobozi zitandukanye zitarigeze zimenya ko iyo sambu yagurishijwe byerekana ubudahangarwa bwari mubiganza byabayitunze ubu.Ubuse koko ibi birakwiye ko Murekezi Jean Baptiste mwene Muhashyi na Mukashawiga yamburwa isambu akangazwa mu Rwanda?ninde bireba?uwo bitareba ninde? ubutabera buboneye nibwo nkingi yabyose.
Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *