Musonera Germain yibeshyeko kuba muri FPR bizamukuraho icyaha cya Jenoside yakorewe abatutsi.

Intambwe iterwa muri politiki ntawujya ayimenya,keretse Imana yonyine.Amakuru acicikana nay’uko Kandida Depite wa FPR inkotanyi Musonera afite ibiganza bikekwaho amaraso ya Kayihura Jean Marie Vianney yamennye muri Jenoside yakorewe abatutsi 1994.Ibyibazwa na benshi,kuki Musonera Germain yakoze mubiro bya Ministri w’intebe akavugwaho kuba kuri za bariyeri no kwica Kayihura Jean Marie Vianney bigashyirwa mu kabati?ese uwafashe akaboko Musonera Germain akamugeza muri FPR,kandi yarakekwagwaho icyaha cya Jenoside yakorewe abatutsi,nawe ubwe yakoreye aho yacururizaga akabali,iyo iwabo muri Komine Nyabikenke Perefegitire ya Gitarama ninde?iyo wumvise Nyabikenke wumva mu Ndiza mubihe byo hambere,naho ubu wumva Umurenge wa Kiyumba mu karere ka Muhanga.Ubu abenshi batangiye kuvugako Musonera Germain wahoze ashinzwe Siporo n’urubyiruko muri Komine Nyabikenke,aribo bitwaga ba Encadeur.Umwe k’uwundi ati”kuki Musonera Germain yiyemerera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe abatutsi,mbere yuko ashyirwa kuri liste y’Abadepite ba FPR ntibyari bizwi?umwe mubarokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri Ndiza aganira n’itangazamakuru yanze ko twatangaza amazina ye, kubera umutekano we ariko yagize ati”muri FPR harimo benshi tuzi bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi,ariko tukicecekera.Nonese Dr Muligande Charles yavuze gute ku idosiye ya Bisengimana Elyse?ninde wakwibagirwa idosiye ya Magari Etienne?ninde wakwibagirwa Mukezamfura Alfred wayoboye abadepite?Yakomeje aduha urundi rugero rwa Safari stanry nawe wabaye igihangange akaza gutoroka muburyo butavuzweho rumwe.

Musonera Germain akekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi (photo archives)

Abo mu Ndiza bafite amatsiko yo kumva uko urubanza rwa Musonera Germain ruzaburanishwa cyaneko we ubwe yajyaga abwira abazi uko yabaye interahamwe ruharwa ko bakoreye ubusa yabaye inkotanyi yamarere.Ubwo havugwa ibya Musonera Germain,hariho n’abandi bategereje kuzumva abakekwaho kwica Dr Twagiramungu fabien ko nabo bazashyikirizwa ubutabera.Dr Twagiramungu fabien yagonzwe na Kamuronsi Yves akatirwa igihano cy’imyaka 2 isubitse.Urubanza rwagiye ruterwa amapine kugeza n’ubu umuryango wa Nyakwigendera wabuze ubutabera.Umuryango wa Nyakwigendera Dr Twagiramungu fabien wasabye camera zerekana uko yagonzwe kugeza n’ubu ntibazihawe.Mugihe iyi dosiye ikomeje kuvugwamo benshi nukuyiharira rurema.Urundi rubanza nuruzabueanwa tariki 2 Nzeli murukiko rwisumbuye rwa Muhanga aho Murangira Jean Bosco ashinjwa n’ubushinjacyaha gukubita no gukomeretsa Twagirayesu Samuel bikamuviramo urupfu.Uru rubanza rusubitswe inshuro 2 kuko mbere Murangira Jean Bosco yari yanze kwitaba.Indi nshuro nayo ishumi ye bafatanije icyaha Rugendo Juvenal yanga kwitaba.Amaraso y’inzirakarengane ntahera.
Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *