Umuturage ku isonga mu bikorwa by’iterambere niyo ntego mu murenge wa Kigali wo mu Mujyi wa Kigali.
Gukorera k’umuhigo no kuwuhigura bimaze kuzamura urwego rw’imiyoborere myiza.Abasesengura imiyoborere mu Rwanda bemezako mu nzego zibanze gukorera k’umuhigo byazamuye iterambere ry’igihugu umuturage nawe agahora ku isonga.
Ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe irangamimirere , nk’uko Ministri w’ubutegetsi bw’igihugu yabigejeje ku nama ya Guverinama yari iyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, byemejwe ko k’urwego rw’igihugu bibera mu karere ka Gakenke,naho mu rwego rw’Umujyi wa Kigali iki gikorwa cyiza cyabereye mu murenge wa Kigali,Akarere ka Nyarugenge.
Dore uko inzego z’ubuyobozi zitandukanye zitabiriye iki gikorwa cyabereye mu murenge wa Kigali:Madame Ministri w’umuryango n’iterambere.
Meya w’Umujyi wa Kigali.
DEA w’Akarere ka Nyarugenge
DEA w’Akarere ka Nyarugenge wungirije
Ikimenyetso cy’uko mu murenge wa Kigali umuturage ahora ku isonga abanyamabanga nshingwabikorwa bose bo mu karere ka Nyarugenge bitabiriye uy’umuhango.
Abagize inzego z’umutekano zose zikorera mu Mujyi wa Kigali.Abayobozi batandukanye nabo bari babujereye kugirengo bumve uko irangamimirere ritangizwa.Umuhango watangijwe na DEA w’Akarere ka Nyarugenge Ingabire Alexis aha ikaze abayobozi anabagaragariza ko muriki cyumweru hazatangwamo isezerano ku miryango isaga 20 yabanaga mu buryo budakurikije amategeko.
DEA w’Akarere ka Nyarugenge yagize ati”Twe nk’Akarere ka Nyarugenge turishimira ko twabonye umwanya wa kabili k’uturere 30 tugize igihugu cyacu kubera gutanga serivise nziza z’irangamimerere.Ministri w’umuryango n’iterambere (Migeorof) yatanze ubutumwa bwuzuyeno impanuro abwira abaturage kwitabira iki cyumweru bandikisha abana batanditse mu ikoranabuhanga,yongeraho ko bagomba no kwandukuza abapfuye, gahunda ya byikorere.