Igicu gikomeje kubudika mu madini ivugabutumwa rihinduka umuyonga.
Abajya mubikali byabasenga bo babibona gute?ese koko abajyayo barasega?imyaka uko igenda yicuma irerekana ko uko amadeni yageze mu Rwanda yigisha Muhamad cyangwa Yesu Kirstu na Yezu Kirstu byahindutse.Amadini yagiye yamamara cyane kurusha ayandi hashingiwe ku bikorwa bitandukanye byashingiye ku itarambere ry’umunyarwanda.Kiliziya Gaturika yabaye ku isonga kugeza na n’ubu.
Ibikorwa remezo bya Kiliziya Gaturika byabaye ubukombe.Akarusho kabaye imikino,ariko umupira w’amaguru uba rurangiza.Islam yibanze k’ubucuruzi.Ntagikorwa remezo yigeze igira kugeza 1986 ubwo hubakwaga ishuri muri Nyamirambo.EAR nayo ntabikorwa bihambaye yagize ariko yaje kubaka amashuri.EPR nayo yateye ikirenge yubaka amashuri Remera Rukoma na Hanika ya Nyanza.Abadive nabo ntabikorwa remezo bagize ,ariko bubatse amashuri yisumbuye nka College de Gitwe udasize Rwankeli basoreza kuri Kaminuza ya Mudende ,none bazanye UNALA K.Ubwo leta yahaga RGB inshingano zo gushinga amadini nibwo yatanze ibyangombwa nk’imfashanyo,maze no mungo barasenga bavuza ibinyuguri bahamagara Yesu karahava.Ubu rero igicu cyakomeje kubudika mu madini n’amatorero kuko benshi mubavugabutumwa byabagoye.Bishop Harerimana Jean Bosco wanyuraga mu itangazamakuru ahanura avura indwara akoresheje isengesho afunzwe azira kubeshya umuturage akamucucura umutungo we.ADEPR imanza zirayigera amajanja cyamunara ikayisatira .
Murenzi Louis