Ibikorwa remezo:Car Free zone ya Remera yarazimiye abashoyemo bimyiza imoso.
Uko bucya bukira higwa imishinga myinshi.Hariho imishinga yigwa ikazamura abanyarwanda igateza imbere u Rwanda kuko itanga akazi kubatagafite ikinjiza ifaranga igatanga n’umusoro.Ubu turi muri car Free zone ya Remera mu karere ka Gasabo ,ho mu mujyi wa Kigali.Ubwo hatangizwaga umushinga wa za Car Free zone,haba mu Mujyi hagafungwa umuhanda wanyuraga igice cyo kuri Banki ya Kigali ,Umujyi wa Kigali ukagera ahahoze Radio Rwanda,habayeho n’indi car Free zone ya Biryogo ,hasorezwa Remera.Ubu rero haribazwa impamvu car Free zone ya Remera yo yazimye ikaba itagikora?car Free zone yo mu mujyi hashyizwemo udutebo abashomeri bicaramo ,naho ikindi gice cyashyiriweho abafotora.
Car free zone ya Biryogo yo iracyadandaza ibiryo,icyayi na The vert.Ikivugwa n’uko car Free zone ya Remera yo yacuruzaga inzoga zisembuye uwahageraga ahicira inyota kuhava byaragoranaga, cyaneko benshi wasangaga higanjemo urubyiruko,abakobwa babyaye bakaba bibanira n’abana babo,bigasorezwa ku bagabo n’abagore bashenye ingo babonye gatanya iherekejwe na kashe mpuruza.Abashoyemo amafaranga bagakodesha amazu bagakora utubali bararira ayo kwarika.Abahafite amazu bafashe inguzanyo ngo bavugurure bubake ibigendanye na car Free zone nabo bararira,kuko banki zigiye kubatereza cyamunara.Umwe k’uwundi bavugako umushinga wa car Free zone ya Remera wateye igihombo,aho guteza imbere uwayishoyemo amafaranga agamije kunguka.Abenshi barasabwa kujya babanza kwiga neza umushinga mbere yo gushora amafaranga.
Umujyi wa Kigali utangiza car Free zone wumvaga hazabaho uburyo buzorohereza abashoramo imali,ariko abashoyemo bose bararira ayo kwarika.
Kalisa Jean de Dieu