Ibura ry’ibihingwa ngandurarugo mu Rwanda kimwe mubimenyetso by’inzara mubanyarwanda.
Ubuhinzi buboneye kimwe munzira y’ubukungu mu Rwanda.Kuva u Rwanda rwaremwa hahingwaga ibihingwa bitandukanye . Ibihingwa byahingwaga harimo amasaka,yanyobwagamo igikoma,umutsima,hakavamo imbetezi zo gushyira mu rwagwa, ibijumba,insina zavagamo inyamunyo zeraga ibitoke byaribwaga bitetse,intuntu n’intokatoke zengwagamwo urwagwa.Uburo nabwo bwazaga mungandurarugo.Ibihaza n’ibindi bihingwa bitandukanye,ariko hakiyongeraho ibishyimbo cyane ko ari byo byeraga vuba.Aho abazungu bagereye mu Rwanda bazanye insina za kizungu,ibirayi n’ibindi.Uko imyaka yagiye yicuma guhinga byakorwaga uko buri munyarwanda yabigennye murugo rwe.Umwaka wa Kinyarwanda watangiranaga n’ukwezi kwa Nzeli,kuko aribwo abanyarwanda batangiraga guhinga.Kuva 1984 mu Rwanda hadutse imishinga yafashije abanyarwanda guhinga ,ariko hibandwa ku bihingwa bitandukanye kandi ngandurarugo.Iyo impeshyi yatangiraga buri muturage ufite umurima mubishanga yarawuhingaga,kandi agahingamo Ibihingwa byerera amezi atarenze atatu.Imbuto zahingwagamo nk’ibijumba imigozi bayizamuraga imusozi ihinga ritangiye.
Guhera 2012 ubwo habagaho gahunda ya guhuza ubutaka nibwo Ibihingwa ngandurarugo byatangiye bicika,none inzara iravuza ubuhuha hagati mu banyarwanda.Uko bihagaze imibande ihingwamo ibigori gusa bikagera muri mata,nyuma yaho bagateramo ubutunguru,intoryi n’ibindi bitaramira umuryango nyarwanda.Ibishanga usanga bihingwamo umuceli nabwo ntuzahure ubukungu bw’umuturage,kuko ku isoko urahenda.Kuba haraciwe insina zengwagamwo urwagwa none izaje zihita zicika zeze inshuro ebyeri gusa,mugihe insina nyarwanda zerega kabili zigashibuka cyane zigatanga umusaruro uhagije.Amasaka ntagihingwa , igihugu cyose yarabuze biha icyuho ingwingira ry’abana kuko babuze intungamubiri zavagamo.Ibishyimbo nabyo kubihinga byabaye ikibazo bigaha icyuho inzara hagati mubanyarwanda.Icyegeranyo cyerekanako igihingwa cyitwa igihaza cyacitse,kuko mubihe bir’imbere umwana yazajya abaza uko igihaza cyabaga kimeze.Kuba rero imiryango mpuzamahanga yerekanako ibiribwa byabuze ku isoko ry’u Rwanda hakaba nta nigikorwa ngo byongere bihingwe byerekana ko inzara yafunguriwe amarembo.Ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi nayo ntijya ikora igenamigambi ngo yerekane uko izahangana no kurandura inzara.Abanyarwanda batuye mubyaro benshi batangiye guhinga gakondo ngo barebeko barwanya inzara,ariko bakagira ikibazo cy’uko inzego zibanze zishobora kuzabirandura.Ufite igisubizo niwe uhanzwe amaso.
Kimenyi Claude.